Author: MANIRAGUHA Ladisilas

Mu 2 Abakolinto 5:17 hagira hati: “[17]Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.Abantu benshi baba mu buzima bwo gukora ibyaha nk’ubusambanyi; Ubujura; Ubwicanyi; Kuroga; Kwangana …. UMUTIMA UGUCIRA URUBANZA NUSHIRE Hari igihe umuntu aba yarakoze ibyaha, yagirirwa ubuntu bwo kubireka agasigarana ipfunwe, umutima ugakomeza ukamucira urubanza, ntagire amahwemo kandi yarakijijwe. IYO WIHANIYE KUREKA, IMANA IRAKWEZA UGASA NA SHELEGI Muri Yesaya 1:18, hagira hati: “[18]“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.” HUMURA…

Read More

RIB yatangaje ko aba bagabo bafatiwe mu mujyi wa Kigali tariki ya 17 Ukwakira 2025, ubwo bari biteguye kuyashyikiriza umuntu wagombaga kuyagurisha ku mugabane wa Asia. Umwe mu bafashwe yari asanzwe ari umushoferi w’Akarere ka Burera. Uwa kabiri avuga ko yari asanzwe ari umukomisiyoneri mu bucuruzi bw’amahembe y’inzovu. Uvuga ko ari umukomisiyoneri yasobanuye ko hari umuturage wo muri RDC wamusabye kumushakira umuntu wamwambukiriza amahembe y’inzovu, amuhuza n’uwa gatatu, ayambutsa mu buryo bwa magendu. Uvuga ko yambukije aya mahembe yasobanuye ko yabigiyemo ashaka imibereho, ariko ngo ntasanzwe ayacuruza. Ni inkuru muri Karibumedia dukesha igihe.com

Read More

Muri Yesaya  45:3, hagira hati: “[3]Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n’ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli.”Hari abantu muri iyi minsi bafite ikibazo cy’amafaranga; Amazu; Imodoka; ubutaka … Menya ko hari ubutunzi buhishe ahantu ugomba kubohoza kugira ngo bukugereho HARI UBUTUNZI BWACU SATANI YAFATIRIYE. Umuntu wese abaho Imana yarateguye ibiganza byiza bizamwakira; Ibyo azarya; Inzu azabamo…. bikenerwa mu buzima. IBYO URI KUBURA BYOSE NI SATANI UBA WABIFATIRIYE Muri gahunda y’Imana, ugomba guhora wishimye kandi umeze neza kugira ngo uramye Imana n’umutima wose. Impamvu utari kubikora ni ukubera…

Read More

Muri Mariko 14:34-36, hagira hati: “[34]Arababwira ati: “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica, mugume hano mube maso.”; [35]Yigira imbere ho hato, yubama hasi, arasenga ngo niba bishoboka icyo gihe kimurenge; [36]Ati: “Aba, Data, byose biragushobokera, undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko jyeweho nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.Hari igihe kigera umuntu akaba mu bihe bitoroshye, kuburyo umutima wuzura agahinda kenshi agasengana umubabaro ari guta amarira. WOWE URI MURI IBI BIHE KOMEZA UBYEREKE IMANA NTIZASUZUGURA AMARIRA YAWE. Imana yumvise gutaka kwawe kandi amarira yawe yarayabonye. Humura Imana iraje yitamurure ubone igisubizo cy’ibibazo warufite. Ngusabiye Imana ngo umutima wawe wuzure…

Read More

Kuri uyu wa gatanu, tariki 31/10/2025, ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri igihumbi na magana ane na mirongo irindwi n’icyenda (1479) harimo abanyamahanga ijana na cumi na babiri(112).           ‎Muri izi mpamyabumenyi harimo izo mu cyiciro cya gatatu (Master’degree) zigera kuri 64 mu mashami atandukanye. ‎Uwavuze mu izina ry’abahawe impamyabumenyi, UWAMAHIRO Esther, yashimiye INES-Ruhengeri n’ababyeyi babo. ‎Yagize ati “Nk’abanyeshuri tubonye impamyabushobozi , turashimira INES-Ruhengeri yaduhaye ubumenyi tukaba tugiye kubuyaza umusaruro. Turashimira kandi n’ababyeyi bacu batahwemye kuduha Ibyo twakeneraga byose, tukaba twushije ikivi cyacu. Bityo, tukaba tubijeje ko Ibyo twize tugiye kubibyaza umusaruro ariko na none…

Read More

Muri Matayo 8:24-25 hagira hati: “[24]Umuyaga uba mwinshi mu nyanja, ubwato bwabo burengerwa n’umuraba wisuka muri bwo, ariko we yari asinziriye. [25]Baraza baramukangura bati “Databuja, dukize turapfuye.” AGAKIZA GATUMA DUHAGARARA HEJURU Y’IMISOZI IDUSUMBA. Mu Ibyahishuwe 21:4, hagira hati: “[4]Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.” Iyo ukijijwe, ibintu byinshi Imana ibihindura bishya, ukaba amahoro, ukagira umunezero. Bityo rero, niba uri mu bibazo byakurenze ukaba udakijijwe ushake urusengero rukuri hafi ugende wakire agakiza; Yesu namara gutaha mu mutima wawe uraza kuba amahoro. IBIBAZO NIBYINSHI USIBYE NO…

Read More

Mu kanya saa 12h45 inkuba ikubise umugore witwa MWISENEZA Dorcas, utuye mu mudugudu wa Gasiza; Akagari ka Karangara. Imukubise yicaranye n’umugabo we NDUWAYEZU, aho bombi bari bugamye mu kabare ko mu i Centre ya Gitesani; Ikubise n’undi mugore witwa NYIRABIKARI wo mu mudugudu wa Sasa ariko we biramenyekanye ko yari yugamye munsi y’igiti; Imukubitiye mu mudugudu wa Muhabura, aho yari mu murima n’abandi. Aba bombi bahise bakorerwa ubutabazi byihuse, batwawe n’abamotari ku ivuriro “Centre de Santé” rya Rugarama naho umwana uri mu kigero cy’imyaka 2 wo muri aka kagari ka Karangara; Umudugudu wa Gasiza, bimaze kumenyekana ko yatembanwe n’umuvu w’amazi…

Read More

Muri Matayo 7:24-27, hagira hati: “[24]“Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare; [25]imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare; [26]“Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk’umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi; [27]imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu iragwa, kandi kugwa kwayo kwabaye kunini.”MU BIBAZO UFITE UBONA BITERWA N’IKI? ESE WUBATSE KU RUTARE MU BURYO BUKWIRIYE IMIYAGA IKABA IKUMEREYE NABI? Hari ibibazo umuntu abamo kubera adakijijwe nubwo hari ababa mu rusengero bakibeshya ko bakijijwe.…

Read More

Muri Matayo 7:24-27 hagira hati: “[24]“Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare; [25]imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare; [26]“Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk’umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi; [27]imvura iragwa; Imivu iratemba; Umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu iragwa kandi kugwa kwayo kwabaye kunini.” UMUNTU USHAKA GUKOMERA MU BURYO BWOSE, MU BURYO BURAMBYE AYOBORWA NA YESU KRISTO. Haba ku gihugu; Umuryango kugeza ku muntu ku giti cye, gukomera kwabyo mu buryo burambye bishingira ku…

Read More

Ku wa 15/10/2025 muri Kigali Conference and Exehibition Village hazwi nko muri Camp Kigali, habereye irushanwa mpuzamahanga CHENMO Cup 2025 kuri Program y’isomo ry’imibare rizwi nka ABACUS.Ni irushanwa ritegurwa kandi rikanaterwa inkunga n’ikigo cy’abashinwa cyitwa SHENMO Education. ABACUS ni Program y’isomo rifasha abana bakiri bato, rikabatoza gukunda imibare. Ibi bibafasha gukariha mu bwenge, ibintu bibaha ubushobozi bwo gutekereza byihuse; Gukemura no gusubiza ibibazo ku buryo bwihuse. Abana bitabiriye iri rushanwa ni abana 300 bo mu bihugu 30 bya Afurika n’Ubushinwa, bari mu kigero cy’imyaka 4 na 14.Ni amarushanwa yitabiriwe n’abana, baherekejwe n’ababyeyi babo; Abandi bana n’abarimu babo. Ni amarushanwa yarayobowe…

Read More