RIB yatangaje ko aba bagabo bafatiwe mu mujyi wa Kigali tariki ya 17 Ukwakira 2025, ubwo bari biteguye kuyashyikiriza umuntu wagombaga kuyagurisha ku mugabane wa Asia.
Umwe mu bafashwe yari asanzwe ari umushoferi w’Akarere ka Burera. Uwa kabiri avuga ko yari asanzwe ari umukomisiyoneri mu bucuruzi bw’amahembe y’inzovu.
Uvuga ko ari umukomisiyoneri yasobanuye ko hari umuturage wo muri RDC wamusabye kumushakira umuntu wamwambukiriza amahembe y’inzovu, amuhuza n’uwa gatatu, ayambutsa mu buryo bwa magendu.
Uvuga ko yambukije aya mahembe yasobanuye ko yabigiyemo ashaka imibereho, ariko ngo ntasanzwe ayacuruza.
Ni inkuru muri Karibumedia dukesha igihe.com

