Author: MANIRAGUHA Ladisilas

Mu mudugudu wa Rusagara, akagari ka Mpenge mu murenge wa Muhoza, haravugwa inkuru y’amazi ashobora gusenyera abaturage aramutse atayobowe bya nyabyo mu nzira yabugenewe. Ni amazi amanuka mu miferege cyangwa rigole zakonzwe ubwo hakorwaga imihanda ya Kaburimo mu midugudu ya Nganzo, Kungo, Nyarubande na Marantima mu kagari ka Rwebeya, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze ariko iyo miferege ikaba yarakozwe nabi amazi akaba atagenda ngo yirohe aho agomba kwiroha ahubwo akaba yigira mu ngo z’abaturage. Imirimo y’ikorwa y’iyi mihanda rigana ku musozo yari mu maboko na NPD Company ariko bikaba bigaragara ko itagikora ahubwo ko basize imirimo itarangiye neza…

Read More

Umuryango w’ingo z’Umubyeyi Bikiramariya “Equipe Notre Dame”, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03/10/2026 wahimbaje Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe (1976_ 2026). Mu gitambo cy’Ukaristiya cyabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis/ REMERA, cyatuwe n’igisonga cya Arkiyepiskopi wa KIGALI akaba n’umunyamabanga wa komisiyo y’umuryango mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu RWANDA, Musenyeri Casimir UWUMUKIZA. Umuryango w’ingo z’Umubyeyi Bikiramariya “Equipe Notre Dame”, wavukiye mu gihugu cy’Ubufaransa mu mwaka w’ 1938, aho icyo gihe watangiranye ingo enye “4 Couples” z’abakristu. Aho bicaye icyo gihe bareba ukuntu mu gihe cyabo abantu bateshaga agaciro umubano w’abashakanye n’Isakaramentu ry’ugushyingirwa, begera umupadiri witwa Henri Cafarel…

Read More

Abahinzi b’ibireti bo mu turere twa Musanze na Burera bafite ipfunwe ryuko batahiguye imihigo yabo ariko ngo muri uyu mwaka biyemeje kuzayesa. Ni imihigo bahigiye mu birori byo kwizihiza umunsi w’umuhinzi w’ibireti 2026 mu ntara y’amajyaruguru , aho mu mihigo yabo, umwaka ushize wa 2025 biyemeje kuzagira umusaruro w’ibireti ungana na Toni 1000 mu gihe Nyabihu na Rubavu mu ntara y’uburengerazuba bari bariyemeje kuzagira umusaruro wa Toni 2000 bakesa uyu muhigo ku kigero cya Toni 1601 mu gihe amajyaruguru yahiguye ku kigero cya Toni 500. Mu ijambo rye ry’ikaze, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, Gahonzire Landouard, yashimiye aba bahinzi b’ibireti…

Read More

Nta munyarwanda utazi Ku Mulindi. Kubera amateka akomeye hafite dore ko ariho Inkotanyi zabaye cyane kuva 1992 kugeza u Rwanda Rubohowe. Ubu hitwa ku Mulindi w’intwali mu rwego rwo guha icyubahiro abari abasirikare ba RPA. Muri 1992 Majoro Paul Kagame yatekereje uburyo bushya bwo guhatira Habyarimana kubahiriza ibyo FPR yamusabaga aribyo gucyura impunzi; Guha Abanyarwanda uburenganzira bungana no guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga ahantu hatandukanye mu gihugu. Habyarimana yari yarabyanze, dore ko we yavugagako u Rwanda rwuzuye nk’ikirahuri cyuzuye amazi, bityo ko impuzi zaguma aho ziri. Majoro Kagame n’ingabo yarayoboye bashakaga kumwereka ko uko byagenda kose agomba kwemera ibyo Inkotanyi zimusaba, maze…

Read More

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28/09/2026, muri Centre Saint Paul/ KIGALI, habereye inama ngaruka mwaka yahuje abagize Komite ya Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’abana muri Arkidiyosezi ya KIGALI, isanzwe ikorwa mu rwego rwo gutegura iteganyabikorwa ry’umwaka mushya w’ubutumwa, yari iyobowe na Padiri Joseph GWIZA, ushinzwe ikenurabushyo ry’abana muri Arkidiyosezi ya KIGALI. Yari igamije kurebera hamwe Raport y’ibikorwa byaranze umwaka basoje (2025_ 2026), banategure iteganyabikorwa ry’umwaka ukurikiyeho (2026_ 2027), banategure gutumiza inama rusange y’incuti z’abana, isanzwe mu ntangiriro z’umwaka mushya w’ubutumwa. Ibikorwa byaranze ubutumwa bw’abana mu mwaka ushize w’ubutumwa (2025_ 2026): Inama itangira ubutumwa bw’abana (Inama rusange ya Komisiyo), yabaye umwaka…

Read More

Mu bumenyi bw’isi, mu mashuri bigishwa umurongo ugabanya Isi mo kabiri cyangwa umukandara wa Ekwateri uzwi nka “Equateuri” mu ndimi z’amahanga. Uyu murongo cyangwa uyu mukandara uzwi na none nka “0°” kuko niwo ugabanya Isi mo kabiri, hakabaho igice cy’amajyaruguru (Hemisphère Nord) n’amajyepfo (Hemisphère Sud). Uyu mukandara wa Ekwateri uzwiho ubwiza buhebuje, aho ibinyabuzima bitandukanye n’imico ikungahaye, bikomeje gukurura ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku isi yose. Nyamara ubushyuhe buturuka kuri Ekwateri butuma ubwo bwiza butaganza kuko bwa bushyuhe butera indwara zikomeye, zirimo malariya n’indwara z’ibyorezo biva mu nyamaswa. Kera igisubizo cyari kigoye kuko byadindizaga ingendo zari ngombwa ndetse…

Read More

Muri Centre Domus KIGALI, kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/09/2026, habereye inama ya komisiyo y’umuryango, yahuje abapadiri bashinzwe ikenurabushyo ry’umuryango n’abayobozi bashinzwe komisiyo y’umuryango mu ma paruwasi yose ya Arkidiyosezi ya KIGALI. Yari igamije kurebera hamwe ibyakozwe mu mwaka w’ubutumwa basoje (2025_ 2026), gutegurira hamwe ihimbazwa rya Yubile y’umuryango izabanzirizwa na forum y’umuryango, izaba kuva tariki ya 05/11 – 08/11/2026 hizihizwa Yubile y’umuryango mu myaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe, izabera muri Paruwasi ya NYAMATA. Yayobowe na Padiri Simon Pierre RUTERANA RUTAYISIRE, umuyobozi wa komisiyo y’umuryango muri Arkidiyosezi ya KIGALI. Ibindi byagarutsweho ni ugutegura: Journne PFN (Planification Familiale…

Read More

Abahinzi b’ibireti bo mu karere ka Rubavu na Nyabihu mu ntara y’iburengerazuba barashimirwa umusaruro mwiza bagezeho mu myaka itatu ishize. Toni 1601 niwo musaruro abahinzi b’ibireti bagezeho uvuye kuri Toni 1200 mu myaka ishize ni ukuvuga ko bavuye kuri 30% bakaba bageze kiri 72%. Mu ijambo rye ry’ikaze mu kwizihiza uyu munsi w’abahinzi b’ibireti, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yashimiye aba bahinzi uburyo bazamuye umusaruro. Yagize ati: “Turashimira abahinzi b’ibireti mu karere ka Nyabihu na Rubavu kuko ubuhinzi bwanyu buzamura imibereho myiza y’abaturage aho mwinjiza amadevize ari nayo mpamvu nk’ubuyobozi tuzakomeza kubafasha kuzamura umusaruro w’ibireti mu bwinshi no mu…

Read More

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu tugari n’imidugudu igize Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze basabwe guhindura imikorere ngo bave mu murongo utukura bagezemo. Nta w’undi murongo utukura uvugwa muri iyi nkuru, uretse kuba ukirangwamo inzoga z’inkorano kandi zitujuje ubuziranenge ndetse n’izizwi nk’ibyuma na Kanyanga ituruka mu gihugu cya Uganda. Ibi byagarutsweho mu nama yabahuje n’abayobozi b’inama y’umutekano itaguye y’akarere ka Musanze yitabiriwe n’Umuyobozi wako Nsengimana Claudien, Umuyobozi wa Polisi (DPC) SSP James Bagabo, Umuyobozi w’ingabo mu karere, Ukuriye urwego rw’abinjira n’abasohoka (Immigration& Migration), Ngaruyinka Pierre Célestin, Umuyobozi w’ ingabo mu karere, Uw’inkeragutabara, Umuyobozi mukuru w’ibitaro byigisha ku rwego rwa kabiri…

Read More

Hari abantu benshi batekereza ko kugira icyangombwa cya burundu cy’ubutaka, bihita bibaha uburenganzira budasubirwaho bwo kwitwa ba nyirabwo. Iyo umuntu abonye inyandiko yanditsweho izina rye, ashobora kumva ko nta wundi muntu ushobora kuyimwambura. Mu gihe uwo mutungo uburanwa, ibintu bishobora kuba bitandukanye n’uko umuntu ufite icyo cyangombwa yari asanzwe abyiyumvamo. Ikibazo si ukuba ufite icyangombwa gusa, ahubwo ni ukumenya niba ushobora kugaragaza uko uwo mutungo wawubonye. Ukagaragaza mu buryo budashidikanywaho uwakugejeje ku kubwita ubwawe cyangwa uwawuguhaye ndetse n’uburenganzira bwashingiweho mu kuwukwandikaho. Urugero rw’iyo ngingo rwigeze kugaragara mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 24 Ukuboza(12) 2014, hagati ya Harerimana n’abandi…

Read More