Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline
  • Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya
  • Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda
  • Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400
  • Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye
  • FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa
  • Perezida wa Amerika Donald Trump aravuga ko yahagaritse intambara 10
  • BURERA: Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho, rwamagana ababiba imvugo z’urwango_ Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni
Uburezi

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasMarch 24, 2026Updated:March 28, 2026785 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Ikigo cy’amashuri abanza ya Musanzu, giherereye mu murenge wa Gahunga; Akarere ka BURERA mu kagari ka Buramba. NIYOGISUBIZO Fiacle ni umwana w’imyaka cumi n’umwe “11ans”, yiga mu mwaka wa kabiri kuri iki kigo; Ni mwene NSABIMANA Ernest, batuye mu murenge wa Rugarama. Aherutse kotswa n’isupu y’ibishyimbo, yamaze ibyumweru bibiri atagera mu ishuri.

NIYOGISUBIZO Fiacre

Iyi nkuru twayimenye ku wa 20/03/2026, ubwo abandi babyeyi barerera kuri icyo kigo batwegeraga bakadusaba kubakorera ubuvugizi ku bana babo bakoreshwa imirimo y’agahato. tumaze kumenya iby’iyi nkuru twashatse umubyeyi wa Fiacle tumubaza iby’uwo mwana we bivugwa ko yahiye, adutangariza ko koko ariko byagenze:

Agira ati: ” Nibyo koko umwana wanjye yahiriye ku ishuri yokejwe n’isupu y’ibishyimbo, Icyo gihe nari mu kazi aho nkorera nka mucoma kuri center ya Kanyirarebe. Ku ishuri bohereje abana babiri ngo baze kubimbwira, nsanga mwarimu n’umwana wanjye kuri Poste de santé ku kagari ka Nyangwe; Narahageze nsanga umwana bamaze kumupfuka, nkihagera mwarimu wamuzanye sinamenye aho acyiye!

Aho yivurije

Yakomeje agira ati: “Tuboherereza abana ngo bahabwe ubumenyi ariko abarimu bakabikoreshereza imirimo yo mu gikoni “Gushaka inkwi; Guteka no kwarura” kandi iyi mirimo ifite abayishinzwe. Umwana wanjye mutangira 1,000frs buri kwezi, ni muto si uwo guteruzwa isafuriya y’isupu kuko ntayishoboye. “Nyina w’umwana we yatubwiye ko abana babo birirwa mu gisagara batasha inkwi, yongeraho ko ababyeyi babuzwa gusibya umwana. Agira ati: “Tubujijwe gusibya umwana kuko ubuyobozi bubimenye twahanwa, none kubera iki abana bacu birirwa mu gisagara bikorezwa ibishitsi?”

Twashatse kumenya iby’iki kibazo, twegera ubuyobozi bw’ikigo budutsembera ko ibivugwa ko umwana yahiriye mu gikoni ataribyo.

Bwana NTAGISANIMANA Emmanuel ni muyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’amashuri cya Musanzu, uwaruhari yavuyeho muri ya mpirito y’abagize amanota make. Yagize ati: “Ibyo bavuga ntabyo nzi, nta mwana wahiriye mu gikoni ndetse nta n’abana dukoresha indi mirimo n’ubwo nta Capitation dufite.”

Hari umwarimu twabonye aho hafi nawe turaganira, tumubaza niba ibivugwa mu kigo cyabo niba byarabayeho atwemerera ko byabayeho ariko ko umwana yahawe ubutabazi bw’ibanze agezwa kwa muganga. Icyo gihe twabonye ko umuyobozi w’ikigo byagateganyo atubeshye, gusa twabonaga uwo muyobozi w’agateganyo asa nudashaka kutuvugisha.

Mwarimu nous yagize ati: “Ariko ntibakirirwe bahakana kuko kuba kw’impanuka ni ibisanzwe kandi kugira ngo umwana yotswe n’ibiryo nta gitangaza, ahubwo turebe ngo yahawe ubuhe bitabazi. Iki nicyo kibazo!”

Akomeze agira ati: “Ikigo cyacu dufite ikibazo gikomeye, hari umugore wadutesheje umutwe. Uriya mugore niwe unaniza abayobozi, ahubwo mubishoboye niwe badukiza kuko tubona ariwe kibazo.” Iby’uwo mugore ni indi nkuru kuko ni benshi bamutubwiyeho.

Yagize ati: “Ibibera kuri EP Musanzu birababaje kandi biteye inkeke, tujya kubona tukabona abarimu bashoreye abana babatwaye mu gisagara ‘Ahantu hadatuye abaturage, munsi y’ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura’: Ni nko mu birometero bibiri uvuye ku ishuri, tujya Kubona tukabona bagarutse bikoreye inkwi z’ibishitsi. Ba nyiri mirima babihera Directeur ubusa ngo abibarimburire mu mirima, ni uwitwa MARISHEKOME batereza akabyasa bakabyikoreza abana bacu.

Akomeza agira ati: “Ibyo bakorera abana bacu ntibyumvikana, ni gute umubyeyi yahanirwa gusibya umwana yamutumye nko ku isoko mwarimu akamushorera akajya kumukoresha imirimo twita iy’agahato kandi ahantu hashira ubuzima bw’umwana mu kaga? Iyo bajya kwikorera ibishitsi, ni ahantu bashobora guhurirayo n’inyamaswa cyane imbogo Turibaza ngo abana bacu nibagwa mu gisagara bizagenda bite?”

Ibi bihurizwaho n’abaturage benshi, bavuga ko ku kigo cya Musanzu haheruka kuva umwana watsinze mu myaka nk’irindwi ishize kuko ngo abana basa n’abiyiririrwa hanze; Ubundi bibera muri iriya mirimo ivunanye kandi y’agahato. Benshi bagiye bagaruka kuri wa mwarimu bivugwa ko asa n’aho ariwe muyobozi w’ikigo, kenshi abana babwira ababyeyi ko ariwe ukunze kubirukana ngo ntibatanze 1000frs yo kurira ndetse n’amasahani kandi atariwe kontabure, ahubwo yari responsable bamukuraho ariko akomeza kwihambira no kuzambaguza abana n’abarezi bagenzi be. Niko twabwiwe!

Twegereye umuganga ngo tumubaze amashira kinyoma ku mwana wahiye kuko umuyobozi w’agateganyo yabiduhakaniye, muganga atwemerera ko byabayeho. Ati: “Mwarimu yazanye umwana kuri poste de santé yahiye, umwana turamufasha ariko mu kanya ababyeyi be bahageze aragenda.”

Akomeza agira ati: “Umwana yahiye ku wa 16/02/2026, bwari ubushe budakanganye uretse ko hari agasebe gato. Twakomeje kumuvura, ababyeyi ntibagarutse dutekereza ko umwana yorohewe.”

Ese haba hari Itegeko rirengera umwana?

Itegeko Nomero 71/2018 ryo ku wa 31/08/2018, ryerekeye kurengera umwana mu Rwanda rigamije kurinda umwana (ufite munsi y’imyaka 18) ihohotera iryariryo ryose; Gucuruza; Gukoreshwa imirimo ivunanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Rishiraho n’ingamba zo kubarinda ibyago binyuranye.

Tumaze kumenya ibi byose, twagerageje kuvugisha ushinzwe uburezi mu murenge wa Gahunga. Mu butumwa bugufi bwo kuri telefone ngendanwa atubwira ko ikibazo agiye kugikurikirana, dutegereje uko azagikemura. Ababyeyi b’umwana bavuga ko ikigo cyabatereranye kandi ko bamuvuje amafaranga menshi ndetse ko barimo ideni ry’amafaranga ibihumbi 15,000frs bangujije, yiyongera ku yabo bakoresheje bavuza umwana.

Ikigo cy’amashuri abanza cya Musanzu ubona ari ikigo gisa nishaje n’ubwo harimo inyubako nshya zititabwaho, inzugi mu mashuri zavuyemo; Intebe zaravunaguritse; Inzugi zo mu bwiherero zidafungwa; Igikarabiro nta robinet n’imwe ihari mbese ni ikibazo. Ni ikigo gifite abafatanya bikorwa barenze umwe “RDB; Compassion International na EAR Diocèse ya Shyira”, gusa ngo bafite ikibazo cy’amafaranga bagenerwa na Leta kuri buri mwana “Capitation”.

Urugi rwavuyemo, gusubizamo urundi ni ikibazo
Igikarabiro nta robine nimwe ihari

Ayo mafaranga ngo ntabonekera igihe, aha turibaza ngo aboneka yo bayakoresha iki? Abakozi nabo ngo ntibahembwa kuko hari abahisemo gusezera, rimwe na rimwe bareba uko birwanaho ariko gukoresha abana imirimo ivunanye ni ibyo kwirindwa. Ngayo nguko!

Ladisilas

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

BUGARAMA: Gitifu w’Umurenge afunze azira gutangiza icyumweru cyo kwibuka igihe kitaragera.

April 14, 2026

NYABIHU: Agashya mu rukiko, inzitizi mu rubanza yemewe urubanza rwamaze kuburanishwa mu mizi mu gihe cy’amasaha atatu

April 10, 2026

Isomwa ry’Urubanza rwa Bishop Dr.MUGISHA Mugiraneza Samuel

April 8, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,358 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,296 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025800 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026785 Views

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

By MANIRAGUHA LadisilasApril 19, 20260

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yagaragarije amahanga ko inteko zishinga amategeko…

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026

Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400

April 18, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.