
Ni mu kiganiro Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Brig. Gen Patrick Karuretwa yahaye abakozi ba Leta bari muri National Induction Programme 2026 muri Gabiro Combat Training Center, gifite insanganyamatsiko “From National Vision to Public purpose” yabasobanuriye uko buri gikorwa bakora kigira ingaruka, imbi cyangwa nziza ku munyarwanda [Every chain ends with a rwandan whose life gets a little better or a little worse.]
Yagize ati: “Buri gikorwa ukoze mu kazi kawe kigira ingaruka. Buri kintu ukoze kigera ku muntu mutazigera munahura
[One Task-> One Consequence. Every task touches someone you may never meet]”

Yabasobanuriye aho u Rwanda ruvuye n’uho rwerekeza mu cyerekezo 2050 n’inkingi mwikoreze ya NST2.
Afande Patrick Karuretwa yabwiye aba bakozi ko bagomba gukorana umwete ndetse bagaha abaturage serivisi nziza kuko umuturage adasoma NST2 ahubwo serivisi ahawe aba asomye NST2 [The Citizen does not read NST2, the citizen reads you].
National Induction Programme 2026
“Owning Rwanda’s transformation, Togerher”.



Karibumedia.rw
