
Ni mu muhango wabereye mu Kigo cya MIPC kuri uyu wa 5 tariki ya 06/11/2026, giherereye mu Mudugudu wa Nyiraruhengeri; AKagari ka Rwebeya; Umurenge wa Cyuve; Akarere ka Musanze, ahahoze hitwa Camp Muhoza.
Afungura uyu muhango, uwaje ahagarariye Musenyeri mu Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, Bwana Niyomugabo Charles, yatangiye ashimira abitabiriye igikorwa cyo kumurika ibyo ikigo kimaze kugeraho, anashimangira ko byose babikesha umutekano, yizeza uwaje ari Umushyitsi mukuru ubufatanye, anashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwatumye ibyo bagaragaje babigeraho.
Yateruye agira ati: “Nongeye gushimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, bwaduhaye umutekano, bituma tubona amahirwe yo gukora, tukagira uruhari mu guteza imbere Igihugu cyacu. Nijejwe kandi ndashima inzego zose, zifite uruhare mu guteza imbere ikigo, bazamura uburezi n’ibindi byose bigamije kuzamura imiberaho myiza y’abaturage. Yavuze kandi ko bakomeje ubufatanye mu guhindura Akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru, bakora ibikorwa bifatika ndetse bihindura imibereho myiza y’umuturage.”

Charles yakomeje ikiganiro, asobanura ko Roho nziza itura mu mubiri muzima, yongeraho ko ntacyo umuntu yakora ngo undi abe umukirisitu mwiza, adafite imibereho myiza. Akaba ari nayo mpamvu habaho ibice bitandukanye, byaba iby’ubuyobozi cyangwa iby’ubuzima. Yanagaragaje ko tujya muri business kugira ngo idufashe kuvuga ubutumwa, tukabwiriza ubutumwa bwiza, kugira ngo habeho cya kinyabupfura. Yabwiye abanyeshuri ko yashimishijwe n’imishyinga myiza bafite, yongeraho ko ishuri rya Muhabura ryiteguye gukomeza guteza imbere ibihangano byabo no kubafasha kubimenyekanisha.
Charles mu gusoza, yabwiye abanyeshuri ko ishuri rya Muhabura rizakomeza guharanira ko umunyeshuri uzahiga abandi, agomba kuzabona akazi muri icyo kigo, anabibutsa ko abana babonye amanota meza umwaka ushyize banabonye za buruse muri icyo kigo kandi bikaba bizanakomeza kubahirizwa.
Uwavuze mu mwanya wa Guverineri, ari nawe wari Umushyitsi Mukuru, Bwana Uwimana Augustin, yatangiye ashimira ishuri MIPC ku byo ikomeje kugeraho, ayizeza kandi ayifuriza gukomeza gutera imbere, aho yashishikarije abafatanya_ bikorwa gushyora mu mashuri, cyane cyane ayigisha ubumenyi ngiro.
Yagize ati: “Ndashimira MIPC ku byo yagaragaje uyu munsi, bijyanye n’ibikorwa imaze kugeraho, nkaba nsaba Minisiteri y’uburezi by’umwihariko, gushishikariza abafatanya_ bikorwa gushyora imari mu mashuri n’ubwo bitoroshye bwose ariko gushyora mu bumenyi bw’umunyarwanda bihuje no kubaka imbaraga z’Igihugu kuko inyungu uyibona ku wo muturanye cyangwa ukazayibona mu gihe kizaza.”
Intumwa ya Guverineri kandi, yatinze ku gikorwa cyo gushyora imari mu mashuri, yerekana ko ibyo amashuri yigisha biba bizakenerwa ku isoko ry’umurimo, anasaba impande zombi kureka kwitana ba mwana, aho Umuyobozi w’Ikigo runaka gitanga akazi, usanga avuga ngo mwebwe muraduha abanyeshuri badashoboye, Umunyeshuri nawe akavuga ko abakoresha babima akazi, ugasanga hagati y’utanga akazi, n’uhabwa ka kazi bitana bamwana, mbese bidasobanutse. Aha yasabye impande zombi gukora zishyize hamwe kuko buri ruhande rukeneye urundi, cyane ko muri iki gihe Kaminuza
zibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru zishyize hamwe, bikaba biduha icyubahiro kuko zizatugeza kuri byinshi byiza twifuza kandi zikazagaragaza impinduka nziza mu baturage.
Uwimana yanze gusoza adashimiye MIPC ku gikorwa cyiza cyo kubakira abana barimo Uwitwa Umurutasate Shadia, inzu nziza yubakishijwe ibikoresho biramba kandi ikomeye ku buryo bugezweho, hamwe na mituweli yatanzwe ku baturage 215 batishoboye. Aho ikigo cyatanze Sheki ya 650.000 mu mafaranga y’u Rwanda, avuga ko bishimishije cyane kuko iyo ufite ubwishyingizi bwo kwivuza umwaka wose, ubuzima bwawe buba butekanye.

Intumwa ya Guverineri yashoje itanze umusanzu ugira uti: “Twese dukeneye ubumenyi ariko tukaba dukeneye no kubukoresha neza, yaboneyeho gusaba abanyeshuri ko kugira ngo bwa bumenyi bukoreshwe neza, hagomba mbere na mbere kugira ikinyabupfura (Discipline) kuko igikorwa cyose kitagira ikinyabupfura ntacyo kigeraho kandi ubumenyi umuntu wese yagira mu mutwe adafite ikinyabupfura, ntacyo bwaba bumumariye.”
Umuyobozi wa MIPC, Bwana Manzi Innocent nawe yari ahari, yatangiye yifuriza ikaze abatumirwa bose, asobanurira abitabiriye ibirori ko umunsi wateguwe udasanzwe kuko ikigo cyari gisanzwe cyakira abakigana ariko hari serivisi zatanzwe uyu munsi kuruta iminsi yatambutse.

Yagize ati: “Twateguye iki gikorwa cyo kugaragaza ibikorwa MIPC imaze kugeraho kugira ngo abantu bo hanze baze badusure, bamenye amasomo twigisha; Bamenye n’ibisabwa kugira ngo bige. Ubusanzwe umuntu yageraga mu kigo, akerekeza mu bunyamabanga ibindi tukabimubwira n’umunwa ariko uyu munsi twakinguriye buri muturarwanda, aragera mu kigo akakizenguruka, hose yemerewe kuhagera kugira ngo yirebere ibyo dukora kandi tunabimusobanurire.”
Umuyobozi wa MIPC yakomeje avuga ko igikorwa cyateguwe kugira ngo basuzume niba abanyeshuri biteguye gusohoka mu kigo, bujuje ibyangombwa bashobora kugira aho bajyana hanze y’ikigo bigamo no kugira ngo barebe niba bariteguye bihagije.
Yashoje yizeza abanyeshuri ko ishema ikigo nka MIPC gifite, ari ukurema umunyeshuri, kikaba kimuremera kwihangira umurimo, awikorera cyangwa awukorera abandi ariko akawukora ku buryo bunoze.
Umuturage wahawe inzu witwa Umurutasate Shadia, utuye mu Mudugudu wa Nyiraruhengeri; Akagari ka Rwebeya; Umurenge wa Cyuve nawe yagaragaje ibyishimo atewe n’igikorwa cy’Indashyikirwa yakorewe na MIPC.
yagize ati: “Kubera ibyishimo mfite nkimara kubona inzu nziza mpawe na MIPC, ndumva byandenze, ubu nabuze icyo navuga.”

Shadia akomeza agaragaza ko ibyishimo afite kubera igikorwa cyiza yakorewe, bitari kuri we gusa, ahubwo abisangiye n’abaturanyi ndetse n’inshuti ze zose.
Yashoje yiyemeje gukomeza kwiyegereza ikigo, ndetse byaba na ngombwa akazohereza umwana we ku cyigamo kugira ngo azakure afite icyerekezo cyiza, Kandi akurane indanga gaciro nyarwanda azavoma muri MIPC.
Umuhango witabiriwe n’abatumirwa muri rusange harimo n’ inzego z’Umutekano.






Yateguwe na Théogène HABUMUREMYI
