
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burasaba abaturage bo mu Murenge wa Gataraga kwitabira gahunda yo gutunganya uturima tw’igikoni, bubibutsa ko ari imwe mu nzira zo guteza imbere imirire myiza no kurwanya igwingira mu bana.
Ibi byagarutsweho ku wa 30 Ukwakira 2026, ubwo abaturage bo muri uyu murenge bahabwaga ingemwe z’imboga n’imbuto n’Umuryango Ireme Education for Social Impact, mu rwego rwo kubafasha gutunganya uturima tw’igikoni no kongera umusaruro w’ibiribwa bibafasha gutegura indyo yuzuye.
Abaturage bahawe izi ngemwe bagaragaje ibyishimo, bavuga ko ari igikorwa kigiye kubafasha kubona imboga n’imbuto hafi y’ingo zabo, bityo bikaborohera kubona ibiribwa bitandukanye bifasha mu mirire myiza y’imiryango yabo. Bavuze kandi ko biteguye kuzifata neza no kuzitera mu turima tw’igikoni kugira ngo zizabagirire akamaro.
Manirakiza Jeannette yagize ati “Twishimiye ingemwe z’imboga n’imbuto twahawe. Natwe nk’abaturage twiyemeje gutunganya uturima tw’igikoni. Ndashimira Umuryango Ireme ukomeje kudufasha no kutwigisha gutegura indyo yuzuye no kuyitegura mu buryo bw’isuku.”

Yakomeje avuga ko, uretse ingemwe bahawe, Umuryango Ireme wanabahaye ibikoresho byo kuyungurura amazi kugira ngo babashe kunywa amazi meza. Yavuze ko kuva yatangira gukoresha ibyo bikoresho, umuryango we utagikunda kurwara inzoka zo mu nda nk’uko byahoze. Manant bara Samwel na we yavuze ko inyigisho bahawe zamufashije kurushaho gusobanukirwa uko yakwita ku mwana, kugira ngo akure neza kandi abeho mu buzima burangwa n’isuku.
Yagize ati “Nungutse ubumenyi buzamfasha kwita ku mwana kugira ngo akure neza kandi abeho afite isuku. Nanamenye uko nategurira umuryango wanjye indyo yuzuye, nkabasha kuwurinda indwara ziterwa n’imirire mibi.”
Yakomeje ashishikariza abandi bagabo gufatanya n’abagore babo kwita ku bana babyaye, ashimangira ko umwana atari uw’umuntu umwe, ahubwo ko ari uw’umuryango wose, bityo kumurera no kumwitaho bikaba inshingano za bombi.
Nyiraneza Olive, Umuyobozi w’Umuryango Ireme Education for Social Impact, yasobanuye ko iki gikorwa kigamije gufasha abaturage kugira ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa, by’umwihariko ibifasha abana kubona intungamubiri zikenewe mu mikurire yabo.
Yagaragaje ko gutunganya uturima tw’igikoni ari uburyo bwo korohereza imiryango kubona imboga n’imbuto zitandukanye, bikagira uruhare mu guteza imbere imirire myiza no kurwanya igwingira.
Yagize ati “Mbere na mbere, ndashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu bukomeje guha amahirwe buri Munyarwanda, kandi bugashyira umuturage ku isonga. Nka Ireme, dushishikajwe no kwita ku mwana no kurwanya imirire mibi, tunaharanira ko abana bahabwa intungamubiri zikwiye kugira ngo bakure neza, bagire ubuzima bwiza kandi bazavemo abayobozi b’ejo hazaza. Mu bukangurambaga twakoze, twigishije abaturage uburyo bushya bwo gutegura indyo yuzuye twise ‘Gutegura indyo yuzuye mu isaha imwe, mu nkono imwe’, aho umuryango wose ushobora kubona indyo yuzuye iteguwe mu buryo bworoshye.”
Yakomeje ashishikariza abaturage bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abo mu Murenge wa Gataraga, gutunganya uturima tw’igikoni turimo ubwoko butandukanye bw’imboga, abizeza ko umuryango ayoboye ufite ingemwe zihagije zo kubafasha muri iyo gahunda.
Ku ruhande rw’Akarere ka Musanze, ubuyobozi bwashimangiye ko butazagarukira ku bukangurambaga no gutanga ingemwe gusa, ahubwo ko buzakomeza gukurikirana abaturage kugira ngo harebwe niba ibyo bigishwa babishyira mu bikorwa, by’umwihariko niba baratunganyije uturima tw’igikoni kandi bakita ku bihingwa bahawe.
Emmanuel Ntacyumpenze, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe gahunda mbonezamikurire y’abana bato, yavuze ko Akarere kari mu bukangurambaga bw’icyumweru bugamije kugabanya igwingira n’imirire mibi mu bana, bukaba buzenguruka imirenge yose.
Yagize ati: “Akarere ka Musanze kahagurukiye ubukangurambaga bw’icyumweru tuzenguruka imirenge yose. Kuba turi gukora ubu bukangurambaga ni uko hakiri ikibazo cy’igwingira, tukaba twifuza ko Akarere kagabanya iki kibazo, kakagira uruhare mu kugera ku ntego ya gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kugabanya igwingira rikagera kuri 15%, rivuye kuri 31%.
Aha mu Murenge wa Gataraga turimo kwigisha abaturage gutunganya uturima tw’igikoni, kuko usanga bahinga cyane ibirayi, ariko gutegura indyo yuzuye bikabagora. Ni yo mpamvu Akarere, ku bufatanye n’umufatanyabikorwa wako, Umuryango Ireme, twahisemo kubigisha gutegura indyo yuzuye, tunabaha ingemwe z’imboga n’imbuto kugira ngo babashe gutunganya uturima tw’igikoni.”
Yakomeje ashishikariza abaturage gutegura indyo yuzuye kandi bakayitegurana isuku, asobanura ko indyo yuzuye iteguranwe umwanda ishobora kutarinda umwana indwara, kuko isuku nke ishobora gutuma arwara indwara zirimo iziterwa n’inzoka zo mu nda.
Yasabye abaturage kumva ko imirire myiza idashingiye gusa ku kubona ibiribwa bitandukanye, ahubwo ko igomba kujyana no kubitegura no kubibika mu buryo bw’isuku.
Ubu bukangurambaga bugamije guteza imbere imirire myiza, kurengera umwana no kurwanya igwingira, binyuze mu gushishikariza imiryango gutunganya uturima tw’igikoni, gutegura indyo yuzuye no kuyitegurana isuku.









Yanditswe na Immaculée MUTEZIMANA

