
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16/10/2026, muri Paruwasi ya SHYORONGI, ho muri Arkidiyosezi ya Kigali habereye umuhango wo guha umugisha no gutaha ku mugaragaro inzu nshya y’ababyeyi “Maternité”, yubatswe mu kigo nderabuzima cyitiriwe Mutagatifu Francisco w’Asizi cya SHYORONGI.
Uyu muhango wabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Padiri Donatien, umuyobozi wa CARITAS na CDJP bya Arkidiyosezi, wahagarariye muri ibi birori Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.
Ibi birori kandi byitabiriwe na Padiri wungirije Padiri mukuru wa Paruwasi, Padiri Emmanuel BYIKWASO n’abandi basaserdoti banyuranye, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya SHYORONGI yitwa Soeur Eugénie MUKASHYAKA; Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka RULINDO iyi Centre de Santé iherereyemo, abayobozi mu nzego za Kiliziya n’abakozi batandukanye bo mu nzego z’ubuzima.

Iyi nzu y’ababyeyi y’ikigonderabuzima cya Arkidiyosezi ya KIGALI yubatswe ku bufatanye na ENI Foundation, kiri ku rwego rwa mbere. Ikigonderabuzima cyari gisanzwe cyakira ababyeyi baturutse mu bihe bice binyuranye, barimo ababyeyi bagera kuri 131 buri kwezi n’abana 236, biganjemo abaturuka murenge SHYORONGI; RUSIGA; KANYINYA n’ahandi.
Iyi Maternité Ije gucyemura ikibazo cyari gihari cy’uko nta nzu y’ababyeyi bagiraga, aho hakoreshwaga icyumba kimwe gito gusa ugasanga nta nta bwinyagamburiro buhari.
Ababyeyi yakira bahabwa services zinyuranye, zirimo: kwipimisha inda; Gukingirwa no kuhabyarira. Iyi nzu nshya y’ababyeyi (Maternité) yuzuye, yitezweho kuzajya yakira ababyeyi bagera kuri 235 buri kwezi. Iherereye mu karere ka RULINDO, umurenge wa SHYORONGI, akagali ka BUGARAGARA, umudugudu wa KABARAZA.
Iki kigo nderabuzima cyitiriwe Mutagatifu Francisco w’Asizi cya SHYORONGI cyashinzwe mu mwaka wa 1975, kimaze imyaka 51. Kikaba gifite aho gihuriye na Yubile 50 ya Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe, nayo iri guhimbaza uyu mwaka mu byicikro binyuranye, kuko yo yashinzwe tariki ya 10/04/1976.










Karibumedia.rw
