Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien

September 30, 2026

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

September 28, 2026

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien
  • Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe
  • MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée
  • MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana
  • AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye
  • MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze
  • Imana ikwiye ibyiza/ Sr. Gina
  • MUSANZE: Gutoza umwana gukopera ni ukumwigisha ubujura_ Nsengiyumva Jean Damascène
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien
Ubuzima

MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasSeptember 30, 2026Updated:September 30, 2026325 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu tugari n’imidugudu igize Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze basabwe guhindura imikorere ngo bave mu murongo utukura bagezemo.

Nta w’undi murongo utukura uvugwa muri iyi nkuru, uretse kuba ukirangwamo inzoga z’inkorano kandi zitujuje ubuziranenge ndetse n’izizwi nk’ibyuma na Kanyanga ituruka mu gihugu cya Uganda.

Ibi byagarutsweho mu nama yabahuje n’abayobozi b’inama y’umutekano itaguye y’akarere ka Musanze yitabiriwe n’Umuyobozi wako Nsengimana Claudien, Umuyobozi wa Polisi (DPC) SSP James Bagabo, Umuyobozi w’ingabo mu karere, Ukuriye urwego rw’abinjira n’abasohoka (Immigration& Migration), Ngaruyinka Pierre Célestin, Umuyobozi w’ ingabo mu karere, Uw’inkeragutabara, Umuyobozi mukuru w’ibitaro byigisha ku rwego rwa kabiri bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert n”abandi.

Mu gutangiza iyi nama Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yabwiye abitabiriye inama ko icyigwaho nta kindi uretse inzoga z’inkorano kandi zitujuje ubuziranenge ndetse n’ibyuma na Kanyanga ziva mu gihugu cya Uganda.

Yagize ati: “Nta yindi ngingo tuvugaho muri iyi nama uretse ibiyoga by’ibikorano bitujuje ubuziranenge biyogoje uyu murenge wa Cyuve. Nk’uko byaciwe hirya no hino mu gihugu, nta muntu wemerewe kwenga, kunywa no gucuruza ibiyoga by’ibikorano bitujuje ubuziranenge cyangwa ibyuma na Kanyanga ariko mu murenge wa Cyuve biracyaharangwa. Ba Mutwarasibo na ba Mudugudu nimwe mukingira ikibaba bariya bantu bakibinywa, ababyenga n’ababicuruza. Murasabwa kubigira ibyanyu kuko bikigaragara muri uyu murenge kubwo kubahishira, bizabashyira mu kaga kuko aho bakagombye kujya nimwe muzahajya, buri wese azajya yirengera ibizafatirwa mu mudugudu cyangwa mu isibo ayobora.”

Meya Nsengimana yakomeje anabasaba kugira isuku kuko ngo hari icyorezo cy’impiswi cyagaragaye mu bitaro bya Ruhengeri kandi ngo nabyo biterwa n’ibyo biyoga byavuzwe haruguru.

Impiswi idasanzwe yateye mu baturage, bitewe n’isuku nke ikomoka ku biyoga by’ibikorano kandi bitujuje ubuziranenge. Nta kuntu uwabinyoye yagira isuku kandi uwasinze ntiyategurira abana indyo yuzuye kandi isukuye,

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze (DPC), SSP Bagabo James yasuhuje abitabiriye inama muri Siloga (Sylogan) imenyerewe mu majyaruguru igira iti: “Nimugire umutekano!” Aho bose bamusubije bagira bati: “Buri wese abe ijisho rya mugenzi we, dukumira icyaha kitaraba, dutangira amakuru ku gihe kandi vuba. Amashi ngo Kachi Kachi…!!”

SSP Bagabo yakomeje agaragariza abitabiriye inama ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri gusa bamaze kumena litiro ibihumbi icyenda magana ane na mirongo irindwi n’enye (9.474 litres) z’ibiyoga by’ibikorano na litiro zigera kuri magana atanu (500 litres) za Kanyanga byose mu tugari twa Kabeza, mu midugudu ya Buremo, Gashangiro na Kareba mu kagari ka Cyanya, umudugudu wa Rutamba na Rwebeya mu mudugudu wa Nyarubande, hose ni mu murenge wa Cyuve. Nawe yavuze ko uyu murenge wa Cyuve uri mu mutuku (Rouge).

Yagize ati: “Umurenge wa Cyuve wongeye kuba urwengero n’ububiko bw’ibiyoga by’ibikorano bitujuje ubuziranenge ndetse n’ikiraro cy’ibyuma na Kanyanga zituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kandi ibyo ntabwo twabirebera, ahubwo tuzajya tubibaza mwewe bayobozi. Mwirinde rero abengera ibyo biyoga mu tugari, imidugudu n’amasibo muyobora kuko nimwe basiga icyasha kandi abo tuzafata n’abayobozi bazajyana nabo.”

SSP Bagabo yashoje avuga ko Umurenge wa Cyuve uri muri “rouge” bisobanuye “Umutuku” ko amazi atari ya yandi, bityo ko abayobozi bagomba koga magazi.

Yagize ati: “Ntabwo inzego z’umutekano tuzabererekera abagikora bakanacuruza ibiyoga by’ibikorano bitujuje ubuziranenge, ibyuma na Kanyanga ngo bikomeze kwica abantu biri no kwica umutekano w’abaturage. Turabamenyesha ko uyu murenge wanyu ubu uri mu mutuku. Nk’abayobozi, mukore ibishiboka byose, ibyo biyoga byengerwa mu masibo, imidugudu n’utugari bimenyekane, ababikora n’ ababinywa bamenyekane noneho Cyuve yanyu yongere itekane, ive muri uwo mutuku.”

Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Musanze, Lt Colonel yunze mu ry’abandi bayobozi avuga ko ibi biyoga by’ibikorano bitujuje ubuziranenge, ibyuma na Kanyanga batazabyihanganira kandi ko n’abagifite ibyuma, abakura Kanyanga Uganda nabo barya ariko bari menge kuko amazi atari ya yandi.”

Umuyobozi mukuru w’ibitaro byigisha ku rwego rwa kabiri bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert yagize icyo avuga kuri ibi biyoga by’ibikorano kandi bitujuje ubuziranenge biri kwica abantu ari naho yahereye avuga ko mu barwayi bari kwakira cyane harimo abarwaye impiswi ariko bikekwa ko ikomoka ku maresitora, utubari tw’ibiyoga bidafite ubuziranenge n’ibyo byuma kuko aho babinywera, barya badakarabye, ibyo bariraho bidafite isuku, amazi mabi bogesha amasahani n’ibiindi bikoresho, nta bukarabiro, nta bwiherero bufite isuku n’ibindi byorora mikorobe bigatuma duhererekanya izo mikobe mu gusakaza iyo mpiswi. Nababwira ko impiswi dufite yabaye icyorezo, haba mu bato n’abakuru. Mwitwararike rero iki cyorezo cy’impiswi kirahari hano muri Musanze kandi kirakemuka mubigizemo uruhare nk’abayobozi n’abajyanama b’ubuzima mu bitaro byanyu bya Ruhengeri.”

Uko Kanyanga n’inzoga z’ibyuma byinjira byabaye ihurizo, maze habaho igisa no kwitana bamwana.

Abayobozi b’utugari, imididugudu na ba mutwarasibo batahanye akangononwa ko kuba batasubijwe ikibazo cyabajijwe: Ngo “Ko twe abayobozi b’imidugudu na ba mutwarasibo tubazwa iby’inzoga z’inkorano zengerwa iwacu, abandi nibabazwe aho abafozi ba Kanyanga n’ibyuma banyuza biriya biyobyabwenge kuko aribo bari kandi begereye umupaka w’aho binyura.”

Ba mudugudu na ba mutwarasibo bati: “Batunyuraho bazihetse, bafite inkoni n’ibisongo. Bibazwe ab’i Burera bo mu mirenge ya Kagogo, Cyanika, Rugarama na Gahunga ndetse n’inzego zaho. Ntabwo twarindira umwanzi mu mbere yamaze kwinjizwa. Inzego z’umutekano, zifite intwaro zigomba guhangana nabo kuko hari igihe ikiyobyabwenge cya Kanyanga cyari cyabaye nk’igicitse kubera ingamba zari zarafashwe.”

Bakomeje bagira bati: “Aca gute ku mupaka hari abaturage n’izindi nzego? Abaho ni bakore, natwe dukore ibitureba urebe ko Kanyanga n’ibyuma bidacika kandi koko bizacika. Birashoboka ko hari ababatiza ingufu, bakeburwe bizacika. Byagaragaye ko twe, ba mudugudu na ba mutwarasibo tutagira uruhare muri Kanyanga n’ibi byuma n’ubwo tuzi abazinywa n’aho zicururizwa.”

Wakwibaza uti ese izo Kanyanga n’ibyo byuma biva Uganda bizakumirwa na Mudugudu na mutwarasibo bari mu birometero 25?

Abayobozi b’amasibo n’imidugudu baratabaza, bavuga ko batazahagarika moto igendera ku muvuduko wa Km 120 mw’isaha kandi hari Polisi ikora umutekano wo mu muhanda.

Baragira bati:” Batugerekaho imisaraba y’abatunda Kanyanga n’ibyuma kandi hari Polisi yo mu muhanda. Nabo nibadufashe, tujyanemo, bahige ababitunda natwe duhige aho bicururizwa mu midugudu no mu masibo iwacu ariko twe cyane cyane tuzibanda ku bikorerwa aho tuyobora, ababinywa n’ababicuruza naho ibya Kanyanga n’ibyuma tuzabifatanye kuko nta mudugudu wakwitambika Moto igendera mu 120.”

Inama yarangiye Meya Nsengimana Claudien ashimira abayobozi b’utugari, imidugudu n’amasibo ku ngamba bafashe kandi afite n’icyizere ko bazabigeraho.

Yanditswe na SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

MUSANZE: Icyizere ni cyose ko nta mpfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka

September 20, 2026

RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku

August 13, 2026

FDA yahagaritse Ubucuruzi bw’Inzoga z’Ibyuma, zikorwa na Ingufu GIN

August 2, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,900 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,647 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,163 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,069 Views

MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien

By MANIRAGUHA LadisilasSeptember 30, 20260

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu tugari n’imidugudu igize Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze basabwe…

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

September 28, 2026

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

September 26, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien

September 30, 2026

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

September 28, 2026

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.