
Inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, yafashe icyemezo cyo gusubika amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango yari ateganyijwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026.
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe hakomeje kugaragara kutumvikana no kutavuga rumwe ku bakandida bari bahataniye uyu mwanya, ngo bayobore uyu muryango mu myaka ine iri imbere.
Mu myanzuro y’ingenzi yafatiwe muri iyi nama, harimo ko igikorwa cyo gushaka no gushyiraho Umunyamabanga Mukuru mushya gisubitsweho amezi 12, bivuze ko Louise Mushikiwabo azakomeza kuyobora OIF mu gihe cy’umwaka umwe w’inzibacyuho.
Ikindi gikomeye cyatangajwe ni uko u Rwanda , noneho rutazatanga umukandida mu matora azaba mu mwaka wa 2027, ubwo hazaba hatoranywa uzawuyobora …
Iyi nama yatangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, ikaba yateraniye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gushyira imbaraga mu gushaka amahoro kugira ngo habeho iterambere risangiwe n’umutekano urambye.”
Bityo, Louise Mushikiwabo arakomeza kuyobora OIF kugeza igihe hazabera amatora mashya ateganyijwe mu mwaka utaha. Gusa hari andi makuru ataremezwa, avugako avuga ko RDC yikuye muri uyu muryango.
Imiryango mpuzamahanga u Rwanda Ruyoboye muri iki gihe:
UN AI for Good, President Kagame Paul;
OIF, Louise Mushikiwabo;
G77 + China 2027, Minister Olivier Nduhungirehe;
NBA Africa, Clare Akamanzi na
EASF: Brig Gen. Ronald Rwivanga
Wari ubizi ko u Rwanda ruyoboye ibi byose?
Karibumedia.rw
