Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

November 21, 2026

𝗜𝗠𝗣𝗬𝗜𝗦𝗜 𝗡’𝗜𝗛𝗘𝗡𝗘

November 21, 2026

Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

November 21, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?
  • 𝗜𝗠𝗣𝗬𝗜𝗦𝗜 𝗡’𝗜𝗛𝗘𝗡𝗘
  • Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw
  • Ese koko Amakara ashobora gukura uburozi mu mubiri?
  • Ku myaka igera kuri mirongo irindwi babana, yagiye mu rukiko yaka gatanya
  • ISEGA N’IMBWA
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
  • CORNEILLE NANGAA YASHINJE TSHISEKEDI GUSHYIRA ÉTIENNE TSHISEKEDI MU NTWARI Z’IGIHUGU, AMUSHINJA KUGIRA URUHARE MU KWICWA KWA LUMUMBA
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
Karibu MediaKaribu Media
Home » Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw
Uburezi

Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasNovember 21, 202620 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Impunzi zo mu nkambi ya Kigeme iherereye mu Karere ka Nyamagabe n’abaturage baturiye iyi nkambi, bubakiwe ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rijyanye n’igihe ryuzuye ritwaye 1.839.703.087 Frw.

Iri shuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Tare ryubatswe mu Kagari ka Gasarenda, Umurenge wa Tare, Akarere ka Nyamagabe, riri ku buso bwa metero kare 25.000. Imirimo yo kuryubaka yarangiranye n’Ukwakira 2026, aho rikazafasha urubyiruko n’impunzi n’abaturiye inkambi ya Kigeme kubona ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

Imibare itangwa na MINEMA igaragaza ko rizakira abanyeshuri basaga 600, barimo impunzi zirenga 120 n’abaturage bo mu gace riherereyemo basaga 450. Aho nibura 60% rizakira bazaba ari abakobwa n’abagore, mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire no kongera uruhare rw’abagore mu burezi bw’imyuga n’ubumenyingiro.

Rizigisha imyuga itatu irimo ikoranabuhanga mu bijyanye n’ibiti (Wood Technology), ikoranabuhanga mu nganda no gukora ibikoresho (Manufacturing Technology) n’ikoranabuhanga ry’amashanyarazi (Electrical Technology).

Ryubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi (World Bank), binyuze mu mushinga ugamije guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu by’impunzi n’abaturage baturanye na zo, uzwi nka Socio_ Economic Inclusion of Refugees and Host Communities (SEIRHC), Jya Mbere Project, ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ku bufatanye n’Akarere ka Nyamagabe.

Ishuri rifite ibyumba by’amashuri 12: Inyubako y’ubuyobozi; Ahatangirwa amahugurwa ngiro; Igikoni; Aho abanyeshuri bafatira amafunguro; Ubwiherero; Ikibuga cy’imikino n’uruzitiro ruzengurutse ikigo.

Mbwiruwumva Anasthase uturiye iri shuri ati: “Iri shuri twari tumaze igihe turisaba, rije rikenewe ngo rizadufashe gusaza neza dusize abakiri bato bize umwuga wo kubafasha kwiteza imbere.”

Ingabire Brigitte utuye muri aka Kagari ka Gasarenda ati: “Twashimishijwe n’iri shuri, ryaje turyifuza kuko byasabaga ko imyuga bajya kuyiga kure, bikagora ababyeyi mu gutegera abana.”

Biteganyijwe ko iri shuri rizagira uruhare mu guhuza impunzi n’abaturage bazaturana na zo binyuze mu burezi n’amahugurwa ahuriweho, bityo bikarushaho guteza imbere ubumwe; Kubana mu mahoro no kwishyira hamwe mu bikorwa by’iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe w’agateganyo, Samvura Valens mu kiganiro na Karibumedia.rw yavuze ko Ishuri rya Tare rije ari igisubizo ku mashyamba yiganje muri aka Karere.

Yagize ati: “Bakomeje kurisaba kenshi cyane, hari santere ya Gasarenda twenda no kuhashyira agakiriro. Tuhafite urubyiruko rwinshi rurimo n’urw’impunzi mu gukemura ibibazo basanzwe bahura nabyo, bazigishwa amasomo y’ubumenyingiro yo kubafasha kwihangira imirimo. Tugira amshyamba menshi, dukeneye kugira urubyiruko rwinshi rufite ubumenyi ku bikomoka ku biti nk’ububaji, bige amasomo abafasha guhita babona uko bahanga akazi.”

Samvura avuga ko iri shuri bateganya ko mu myaka itaha bazaryagura bagashyiramo abanyeshuri biga bacumbitse, asaba ko abarihawe baryitabira, bakaribyaza umusaruro bakahavana ubumenyi buzabafasha mu buzima bwo hanze.

Mbere y’uko iri shuri ritangira kwakira abanyeshuri muri Nzeri 2027, mu gihe rizaba rimaze kwemererwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA). hateganyijwe gutangwa amahugurwa y’igihe gito mu myuga imwe n’imwe, bitewe n’uko bizaba byemejwe n’inzego zibifitiye ububasha ndetse n’imyiteguro y’ibikorwa ikaba yararangiye, aho rizafasha n’abatuye mu mirenge iryegereye irimo: Kitabi; Kamegeri; Gasaka; Uwinkingi na Kibilizi.

Hari amakuru ushaka kutugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara kuri: 0788643592.

Karibumedia.rw

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Musanze: MIPC yagaragaje ibikorwa abayigamo bamaze kugeraho

November 8, 2026

Musanze: INES Ruhengeri yatanze impamya bumenyi ku nshuro yayo ya 18

October 31, 2026

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20262,016 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,741 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,272 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,080 Views

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

By MANIRAGUHA LadisilasNovember 21, 20260

Mediation hagati ya Kinshasa na FRN ishobora gusubukurwa mu cyumweru gitaha, ibanza gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga,…

𝗜𝗠𝗣𝗬𝗜𝗦𝗜 𝗡’𝗜𝗛𝗘𝗡𝗘

November 21, 2026

Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

November 21, 2026

Ese koko Amakara ashobora gukura uburozi mu mubiri?

November 21, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

November 21, 2026

𝗜𝗠𝗣𝗬𝗜𝗦𝗜 𝗡’𝗜𝗛𝗘𝗡𝗘

November 21, 2026

Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

November 21, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.