
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30/10/2026, ku nshuro ya 18 Kaminuza Gaturika ya INES Ruhengeri yahaye abanyeshuri 1729 impamyabumenyi. Padiri Dr Baribeshya Jean Bosco, yishimiye umubare w’abanyeshuri babonye impamyabumenyi avuga ko ari ubwa mbere bibaye.
Yagize ati: “Bibaye ubwambere mu mateka ya INES Ruhengeri, aho abanyeshuri babonye impamya bumenyi bagera kuri uyu mubare, birashimishije cyane tugereranije n’indi myaka yahise. Uyu mwaka bigaragara ko umurimo twakoze wabyaye umusaruro, tukaba tunishimiye ko ireme ry’uburezi rigenda ritera imbere muri Kaminuza yacu.”
Yakomeje asobanura ko icyo INES ishyize imbere ari uko abanyeshuri bayigamo basohoka bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo guhanga imirimo, abatabishoboye babe bajya gushaka akazi; Bakore ibizamini; Batsinde, bwa bumenyi twabahaye babukoreshe mu bigo bagiyemo bongere umusaruro w’ibyo bigo.

Padiri Dr Jean Bosco yongeye ho ko INES itishimira umubare gusa n’ubwo nawo ari ngombwa, ahubwo hakenewe uburezi buzamura Iterambere ry’Igihugu cyacu ndetse n’ibindi bihugu by’Afurika birerera muri INES.
Mbere yo gusoza, Padiri yavuze ko INES Ruhengeri yatangiye gutanga impamya bumenyi muri 2010. Icyo gihe harangije abanyeshuri 337, murumva ko niba uyu mwaka babaye 1729, tugeze ahashimishije. Imibare ikaba igenda izamuka, bijyanye n’amashami agenda yiyongera, hakabaho n’uko twavuye mu bumenyi busanzwe tujya mu ikorana buhanga.
Padiri Dr Baribeshya yashoje ashimira abanyeshuri babonye impamya bumenyi, ashimira abarezi n’abishyingizi b’abanyeshuri, hamwe n’abitabiriye ibirori muri rusange.
Umuyobozi w’Ikirenga wa INES Ruhengeri Musenyeri Harorimana Vincent, yishimiye umubare w’abanyeshuri 1729 bahawe impamya bumenyi uyu munsi, avuga ko bishimishije cyane.
Yagize ati: “Dutewe ishema n’ubwinshi ndetse n’ubwiza bw’aba banyeshuri 1729 bahawe impamya bumenyi, bashoje umwaka 2025_ 2026, mu byicirio no mu mashami atandukanye. Avuga ko ari ubwambere mu mateka INES Ruhengeri tugeze kuri uyu mubare, ibi bikaba bitwereka ko Kaminuza yacu ikunzwe kandi iduha icyizere cy’ejo ku bana bacu.”
Mgr Harorimana yakomeje avuga ko ku munsi nk’uyu ari byiza kwishimira umurongo INES igenderaho no gushimira abantu bose bakomeje kuyifasha muri gahunda zayo.

Mu kiganiro cye, Umuyobozi wa Diyoseze ya Ruhengeri yashimiye Leta y’u Rwanda kubera imbaraga ishyira mu burezi, agaragaza ko tugeze ku rwego rwiza ariko tudakwiye kwirara kuko iki aricyo gihe cyo kwongera imbaraga no kurushaho kunoza ibyo dukora kandi dutera intambwe tujya mbere, dushingiye kubyagezweho; Tunoza imiyoborere myiza; Umurimo unoze; Imyigishirize iboneye n’imicungire myiza y’umutungo wa INES.
Yaje gukomerezaho yifuza ubufasha bwa buri wese, kugira ngo INES Ruhengeri ikomeze kujya mbere no gusoza neza inshingano zayo. Aganisha ku bigomba kuturanga, yavuze ko ari abanyeshuri batugana ndetse n’abantu bose bafite uruhare muri INES, abararikira kugaruka ku ndanga gaciro ishuri rikomeyeho, arizo: Kugira ubuntu n’ubumuntu; Guharanira guhora ku isonga; Kuba inyanga mugayo; Kugira imyitwarire ya kinyamwuga no kuba indakemwa.
Mbere yo gusoza, Umuyobozi wa Diyoseze ya Ruhengeri yibukije abanyeshuri ko bahawe byinshi bibageza ku isoko ry’umurimo, kandi ko bagomba guharanira kuba ingirakamaro mu kwubaka ibihugu byabo, banateza imbere imiryango yabo. Anabasaba ko ku murimo no ku butumwa bazahabwa, bazagaragaza ko batojwe ubunyamwuga; Bazarangwa n’imyitwarire myiza; iIkinyabupfura, byose bikazahora bibaranga.
Uyu Muyobozi yanze gusoza adashimiye ababyeyi; Abishyingizi n’abarezi, uburyo bigomwa byinshi kugira ngo abana bacu bige neza cyane ko babahitiyemo Kaminuza nziza ya INES Ruhengeri kuko bubakiwe umusingi ukomeye, tukaba twifuza ko bazawubaka ho inzu ikomeye. Yanabamenyesha ko diporome bagiye guhabwa, ari urufumguzo rufungura imiryango igana heza.
Mgr Harorimana Vincent yashoje asaba ababyeyi; Abishyingizi n’abarezi guherekeza abana, bakomeza kubaba hafi, babashyigikira kugira ngo bazashobore kugera ku nzozi zabo.
Yifurije abari aho bose kugira ibirori byiza bivanze n’ibyishimo bafite, abifuriza umugisha w’Imana.
Ibirori byitabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye, barimo: Abayobozi bakuru ba INES Ruhengeri; Inzego z’Umutekano; Abahagarariye ibigo by’imari; Ababyeyi n’abanyeshuri bo mu kigo cya INES Ruhengeri.



Yanditswe na Théogène HABUMUREMYI
