Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Imana ikwiye ibyiza/ Sr. Gina

September 24, 2026

MUSANZE: Gutoza umwana gukopera ni ukumwigisha ubujura_ Nsengiyumva Jean Damascène

September 24, 2026

MUSANZE: Icyizere ni cyose ko nta mpfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka

September 20, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Imana ikwiye ibyiza/ Sr. Gina
  • MUSANZE: Gutoza umwana gukopera ni ukumwigisha ubujura_ Nsengiyumva Jean Damascène
  • MUSANZE: Icyizere ni cyose ko nta mpfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka
  • BURERA: Ibikorwa by’Inama Njyanama muri manda y’imyaka itanu 2021_ 2026, byubakiwe ku gushyira umuturage ku Isonga
  • MUSANZE: Abafatanyabikorwa ba Red Rocks biyemeje kurwanya indwara z’ibyorezo
  • MUSANZE: Abashoje Manda muri Njyanama bagikeneye kuguma mu nshingano babwiwe ko inzira ziharuye
  • EAC: Inyabutatu mu kurengera ibidukikije, umusingi w’iterambere muri Afurika y’ibirasurazuba
  • MUSANZE: Intsiriri y’ibibazo mu kigo cy’amashuri y’Inshuke n’Abanza “SPES NOVA JUNIOR ACADEMY”
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » MUSANZE: Gutoza umwana gukopera ni ukumwigisha ubujura_ Nsengiyumva Jean Damascène
Uburezi

MUSANZE: Gutoza umwana gukopera ni ukumwigisha ubujura_ Nsengiyumva Jean Damascène

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasSeptember 24, 2026Updated:September 24, 2026173 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Mu mwiherero w’abarezi wabereye mu karere ka Musanze, Intara y’amajyaruguru hamaganiwe kure ingeso mbi yo gukopeza abana kuko ngo nta reme ry’uburezi ryaba ririmo.

Ibi byagarutsweho n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’uburezi Nsengiyumva Jean Damascène, umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abagenzuzi b’uburezi mu mirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi.

Wari umwiherero wo kwishimira umusaruro mwiza Akarere ka Musanze kagize mu mwaka w’amashuri 2025_ 2026 nyuma yo kuva mu myanya ya nyuma mu burezi kakaza mu myanya y’imbere aho mu mashuri abanza kaje ku mwanya wa gatatu mu gihugu mu gihe mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc_ Commun) kaje ku mwanya wa kabiri.

Byari ibyishimo biherekejwe n’imihigo yo gukomeza gutanga uburezi bufite ireme nk’uko abafashe ijambo bagiye babigarukaho mu mbwirwaruhame zabo.

Ku ikubitiro Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yagize ati: “Amavugurura yabaye mu bigo by’amashuri n’impanuro zahawe abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu ni byo byaduhesheje umwanya wa gatatu mu mashuri abanza n’umwanya wa kabiri mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye. Dukomeze rero uwo mujyo twita kuri gahunda ya nzamurabushobozi na nsindagirabushobozi kandi twongera amabazwa (Tests) kugira ngo turusheho gutanga uburezi bufite ireme.”

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza mu mashuri, Nsengiyumva Jean Damascène yashimiye akarere ka Musanze uburyo kitwaye mu mitsindire mu mwaka w’amashuri 2025_ 2026 n’ingamba bafite mu kurushaho guteza imbere ireme ry’uburezi.

Yagize ati: “Si byiza gushyira amanota y’umwama muri CAMIS atayakoreye ngo nuko uyafite mu ntoki ahubwo umwana agomba kuyahabwa yayakoreye kuko kumuha amanota y’ubusa cyangwa kumutoza gukopera si byiza, si n’indangagaciro z’umurezi ahubwo ni ukumwigisha kwiba (ubujura).”

Nsengiyumva yakomeje avuga ko umwana adategurwa ku mwaka wa nyuma ahubwo ategurwa mbere.

Yagize ati: “Nta mpamvu yo gushyira imbaraga ku mwana aruko ageze mu mwaka wo gukoramo ikizamini ahubwo umwana ategurwa kare (akiri mu myaka ibanziriza uwo azakoramo ikizamini), niba azagikora mu wa gatandatu(P6), agategurwa neza ari mu wa kane (P4) no mu wa gatanu (P5) kuko ayo manota nayo azajya yitabwaho mu mitsindire y’umwana.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimiye abarezi n’abafatanyabikorwa uburyo bashyize mu bikorwa imyanzuro yari yafatiwe mu mwiherero w’ubushize ubwo Akarere ka Musanze kari kaje ku mwanya w’inyuma mu gihugu, bityo abasaba kudakura mu ruge nk’uko bisabwa na NST2 ku ireme ry’uburezi.

Yagize ati: “NST2 idusaba kunoza ireme ry’uburezi ndetse ikanadusaba uburezi budaheza kuko hagize umwana usigara atize, twaba twacyishe. Niyo mpamvu mbasaba gukomereza aho mwigisha abana mukabagira abantu bazajya ku isoko ry’umurimo biyizeye kuko nibo bazakora mu nganda dufite n’izindi ziri kubakwa mu karere ka Musanze mu rwego rwo kurwanya n’ubushomeri.”

Guverineri Mugabowagahunde yakomeje avuga ko kuba Akarere ka Musanze karaje mu myanya y’imbere, ubu ari igihe cyo gukora cyane.

Yagize ati: “Iki ni igihe cyo gukora cyane kugira ngo mutazasubira inyuma kuko n’ubundi gutsindisha byavuye mu mbaraga zanyu na none rero mwongere izo mbaraga kurushaho, bidashingiye ku masomo gusa ahubwo no ku myitwarire (Discipline) haba ku barezi n’abanyeshuri hirindwa ubusinzi, imyambarire mibi n’ibindi bidafite agaciro.”

Muri uyu mwiherero kandi Guverineri Mugabowagahunde yanatangiyemo ubutumwa butandukanye burimo gushishikariza abarimu kuzagira uruhare rusesuye mu matora y’inzego z’ibanze yegereje, biyamamaza, gushimangira ihame ryo kugira umuryango utekanye (uzira amakimbirane, inzoga zitujuje ubuziranenge n’izizwi nk’ibyuma), gushishikariza ababyeyi gutanga umusanzu mu kugaburira abana ku ishuri (School feeding) no gukomeza ubukangurambaga bwo kugarura abana ku ishuri ku baritaye (Dropout).

Ya nditswe na SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

MUSANZE: Intsiriri y’ibibazo mu kigo cy’amashuri y’Inshuke n’Abanza “SPES NOVA JUNIOR ACADEMY”

September 8, 2026

BURERA: Dukore Ishoramari rirambye twigisha abana bacu/ Bwana KAYITSINGA Faustin

August 31, 2026

EXCEL SCHOOLS yashyize igorora ababyeyi bifuza ko abana babo baza kuharahura uburezi mpuzamahanga

August 25, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,885 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,633 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,150 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,066 Views

Imana ikwiye ibyiza/ Sr. Gina

By MANIRAGUHA LadisilasSeptember 24, 20260

Umubikira Sr. Gina King yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana,…

MUSANZE: Gutoza umwana gukopera ni ukumwigisha ubujura_ Nsengiyumva Jean Damascène

September 24, 2026

MUSANZE: Icyizere ni cyose ko nta mpfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka

September 20, 2026

BURERA: Ibikorwa by’Inama Njyanama muri manda y’imyaka itanu 2021_ 2026, byubakiwe ku gushyira umuturage ku Isonga

September 17, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Imana ikwiye ibyiza/ Sr. Gina

September 24, 2026

MUSANZE: Gutoza umwana gukopera ni ukumwigisha ubujura_ Nsengiyumva Jean Damascène

September 24, 2026

MUSANZE: Icyizere ni cyose ko nta mpfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka

September 20, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.