Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • FranΓ§ais
  • Kiswahili
  • English
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

November 21, 2026

π—œπ— π—£π—¬π—œπ—¦π—œ 𝗑’π—œπ—›π—˜π—‘π—˜

November 21, 2026

Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

November 21, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?
  • π—œπ— π—£π—¬π—œπ—¦π—œ 𝗑’π—œπ—›π—˜π—‘π—˜
  • Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw
  • Ese koko Amakara ashobora gukura uburozi mu mubiri?
  • Ku myaka igera kuri mirongo irindwi babana, yagiye mu rukiko yaka gatanya
  • ISEGA N’IMBWA
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
  • CORNEILLE NANGAA YASHINJE TSHISEKEDI GUSHYIRA Γ‰TIENNE TSHISEKEDI MU NTWARI Z’IGIHUGU, AMUSHINJA KUGIRA URUHARE MU KWICWA KWA LUMUMBA
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • FranΓ§ais
  • Kiswahili
  • English
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
Karibu MediaKaribu Media
Home Β» π—œπ— π—£π—¬π—œπ—¦π—œ 𝗑’π—œπ—›π—˜π—‘π—˜
Uko mbyumva

π—œπ— π—£π—¬π—œπ—¦π—œ 𝗑’π—œπ—›π—˜π—‘π—˜

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasNovember 21, 202615 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Kera amapfa yarateye, izuba riracana, ibyatsi n’ibiti biruma, biragwengera, ibitungwa bibura icyo birya, ibintu biradogera, abantu bakajya guhaha aho imvura yagwaga.

Hakabaho ihene, ikitwa Ruhaya. Ibwira izindi hene zose iti: “Nimuze tujye guhahira muri ririya shyamba rigwamo imvura, turishe ubwatsi. Amapfa nashira, tuzagaruka.” Ihene zose ziti: “Ni uko, ejo tuzagenda.” Ruhaya iti: “Nyabuna murakomeze umugambi ejo muzizindure.”

Ihene zugamye mu isenga y’impyisi
Buracya ihene zose zirakorana, ziragenda; ishyamba zirarimena. Bigejeje nimunsi imvura iragwa. Ihene zijya gushaka aho zugama. Zibona isenga, ari rwo rutare impyisi yabagamo, ariko ihene ntizibimenye. Ruhaya izijya imbere. Impyisi izibonye iti: “Murakaza neza mboga zizanye!” Ihene zose zirugama ariko zifite ubwoba.

Impyisi ibonye Ruhaya yuza, irayibaza iti: “Ese urarya uduki?” Ruhaya iti: “Ndarya utunkucenge.” Impyisi iti: “Mpa nanjye numve.” Ruhaya iti “Henga ngutumirize bakuzanire.” Nuko Ruhaya ireba amashashi y’ihene iti: “Bana banjye mwumve icyo ngiye kubatuma: Ndashaka ko mujya guca umuti wa mperezayo.” Ziragenda zirahera.

Haca umwanya munini. Ruhaya ibwira impyisi iti: “Urabizi, natumye abana b’ibizeze. Henga nohereze izindi zijye kukuzanira utunkucenge.” Ikurebera ihene z’amariza irazibwira iti: “Nimugende mujye kunzanira umuti wa mperezayo.” Ziragenda nazo zihera yo.

Impyisi irategereza, ihebye ibwira Ruhaya iti: “Ohereza izindi, za zindi zatinze.” Ruhaya yari izi ko impyisi ishaka kurya abana bayo na za nyina. Niko kuyibwira iti: “Henga nohereze izari zisigaye ndore, ubanza izagiye mbere imvura yazishe.” Ibwira ihene z’amajigija iti “Nimuze mbatume.” Ihene ziza zose. Irazibwira iti: “Nimugende namwe munshire umuti wa mperezayo.” Ziragenda, zigumayo.

Ruhaya imara umwanya iti: “Ewe, ngiye kurora aho imvura igeze maze nzihamagare zize, zatinze.” Impyisi iti: “Genda uzihamagare, ariko nuzibura ndakurya nta kabuza.” Ruhaya iragenda, yihamagaza ubusa ibura icyayitaba. Yigira hirya, irahamagara. Irakomeza iragenda. Aho bigeze irashibura, iriruka.

Impyisi biyanga mu nda, ihubuka mu isenga, ibona Ruhaya irashubera hakurya. Impyisi ishyira nzira, amaguru iyabangira ingata! Reka si ukwiruka, iraca ibiti n’amabuye!

Ruhaya iza gukebuka inyuma. Uko yakabikenze, ibona Warupyisi irabutabuta mu nyuma zayo! Ikuramo na yo. Impyisi irayibwira iti “Ntunsiga, uranjwa!” Biriruka bimara imisozi, iti: “Genda shahu umpenze ubwo ntuzongera kumpenda ubundi! Habe ku manywa nkurye, habe mu gitondo nkurye. Turi kumwe na burya bwa ryari.” Ruhaya na yo iti: “Tyaza amenyo ngo uzarya Ruhaya.”

Impyisi irataha, igenda ifite umujinya, irakariye Ruhaya. Uko yibutse ibya Ruhaya, igakubita agatoki ku kandi! Itinda mu isenga ryayo, igeze aho iti: “Ngiye kureba Ruhaya.” Iza mu gitondo cya kare, igera ku ngo z’abantu igihe agasusuruko kamaze gukwira, maze isanga Ruhaya iziritse ku misoto y’ikigega iravuga iti: “Si jye wagushyikira. Mbega noneho Ruhaya, ko nkwifatiye, urankizwa n’iki? Urambeshya iki kandi? Urabigenza ute?” Ruhaya iti “Uramaze undye uko ushaka, nta mbabazi ngusaba.”

Impyisi iti: “Ongera umpende ubwenge nka mbere shahu we!” Ruhaya iti: “Noneho wanyishyikiriye, sinjya kureba ngo mbeshye. Uranyica nta kabuza, ibyo ndabiruzi. Ariko rero wanyica wagira, ureke tubanze twivuge, ni ko abashaka kwicana bose babigenza.” Impyisi iti: “Ibyo na byo, ngaho ivuge, nurangiza nkwice.” Ruhaya iti: “Nimara kwivuga, wowe ntiwivuga se?” Impyisi iti: “Wakwivuga ugiye gupfa, nkanswe jyewe ugiye kukwica!” Maze Ruhaya irivuga! “Pfuuuuu! Meeee! Meeee!” Impyisi iti: “Reka nanjye nivuge rero: huuu… huuu… huu!”

Abahinzi barumva, baza biruka, basanga itararangiza no kwivuga. Bayita hagati, bayivuza amahiri n’imihoro, impyisi ipfa ityo. Si jye wahera hahera umugani.

Byakuwe mu gitabo cy’imigani n’ibitekerezo

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

ISEGA N’IMBWA

November 18, 2026

INTAMA NA BIHEHE

November 15, 2026

Ibintu 6 byubaka urugo rugakomera

October 30, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20262,016 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,741 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,272 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,080 Views

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

By MANIRAGUHA LadisilasNovember 21, 20260

Mediation hagati ya Kinshasa na FRN ishobora gusubukurwa mu cyumweru gitaha, ibanza gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga,…

π—œπ— π—£π—¬π—œπ—¦π—œ 𝗑’π—œπ—›π—˜π—‘π—˜

November 21, 2026

Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

November 21, 2026

Ese koko Amakara ashobora gukura uburozi mu mubiri?

November 21, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

November 21, 2026

π—œπ— π—£π—¬π—œπ—¦π—œ 𝗑’π—œπ—›π—˜π—‘π—˜

November 21, 2026

Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

November 21, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • FranΓ§ais
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.