
Urugo ntirwubakwa n’amashuri; Amafaranga; Uburanga bwiza cyangwa imitungo. Nubwo ibyo aribyiza ariko dore ibintu byanyabyo byubaka urugo rugakomera.
1. Imana: Urugo rwubakwa n’Imana, niba mudafite Imana ngo muyibanza imbere muribyose murugo rwanyu, urwo rugo ntiruzamara kabiri. Kuko Imana niyo yubaka urugo rugakomera;
2. Ukuri: Nimutagira ukuri murushako rwanyu, ntabwo urugo ruzamara ruzaramba. Ntarugo rwubakirwa kukinyoma ngo rukomere. Mujye mubwizanya ukuri muri byose;
3. Kwizerana: Ugomba kwizera uwo mwashakanye, ntarukundo rutarimo kwizerana, nutizera uwo mwashakanye muzahora muntonganya mupfa ubusa, birangire mutandukanye namwe ubwanyu mutazi neza icyo mupfa;
4. Kwihangana: Niba utazi kwihangana muri byose, ntarugo uzamaramo kabiri. Urugo rugira ibigeragezo byinshi usabwa kwihangana. Cyane cyane kwihanganira uwo mwashakanye;
5. Kubabarira: Umuntu mwashakanye si marayika nawe arakosa nkuko nawe ukosa, agira intege nke ze nkuko nawe uzigira, usabwa kumubabarira. Niba utagira imbabazi muri wowe umenyeko uzisenyera urugo;
6. Kuganira : Ibiganiro hagati y’abashakanye nikintu cyangombwa cyane, niba mudafata umwanya ngo muganire nkabashakanye, ubundi mukore ubintu byose mwese mwabanje kubijyaho inama mufite amakuru amwe, ikindi ngo mucyemurire ibibazo mubiganiro. Mumenyeko urwo rugo rwanyu ruri mumarembera.
Karibumedia.rw
