
Madame Angeline Ndayubaha, ni umugore wa Perezida w’Igihugu cy’i Burundi. Yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga, ko igisokozo cye cyafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bujumbura atari icye.
Yavuze ko nta kintu azi kuri icyo gisokozo, inkuru yakivuzweho ishingiye ku binyoma no gukwiza ibihuha.
Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Angeline yavuze ko ayo makuru atari ukuri, anenga abakwirakwiza ibihuha bagamije inyungu zabo.
Yagize ati: “Icyo gisokozo bavuga ntacyo nzi. Murabona ko n’agasakoshi kanjye nakageranye hano, nta n’umwe wagakozemo ngo arebe ibirimo.”

Yongeyeho ko kuba igikoresho cyaba cyaragaragaye ku kibuga cy’indege bitavuga ko cyari icye cyangwa icy’umuntu bari kumwe, kuko abagenzi benshi banyura aho hantu.
Karibumedia.rw
