
Tariki ya 12 Ukwakira 2026, ubwo Angelina umugore wa Ndayishimiye yari agiye gufata urugendo, yerekeza i Dakar muri Sénégal yasanganywe Igisanura cy’icyuma biba intambara.
Amakuru aturuka i Bujumbura avuga ko ubwo Angeline yerekezaga ku ndege avuye mu gice cyahariwe abayobozi bakuru, abashinzwe protocole ye bagiye kunyuza imizigo ye mu gice kinyuramo abagenzi basanzwe.
Ngo ubwo iyi mizigo yanyuzwaga mu cyuma (scanneur), cyagaragaje ko harimo igisokozo gifite ibyuma gisanzwe gikoreshwa n’abagore bafite umusatsi mwinshi.
Aya makuru avuga ko umukozi waho yahise amenyesha umwe mu bashinzwe protocole ya Angeline ko iki gisokozo kidashobora kujya mu ndege, amusaba kugisiga aho, nyuma y’umwanya amusobanurira, yemera kugisiga.
Tariki ya 13 Ukwakira bivugwa ko wari umunsi mubi cyane ku kibuga cy’indege, kuko iki gisokozo cyateje impagarara. Hari abakozi benshi bo mu nzego nkuru bahageze mu gitondo bashaka igisokozo ariko basanga uwakibitse atarahagera.

Ni inkuru muri Karibumedia.rw dukesha ikinyamakuru Umuryango.rw
