Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Abanyamakuru Turasabwa Gukorana Ubunyangamugayo n’Ubunyamwuga

June 20, 2026

Rulindo: Hatowe Ubuyobozi Bushya bw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi ku Rwego rw’Akarere

June 19, 2026

‎IKIGANZA CY’IMANA CYABUJIJE IMPANUKA IKOMEYE KUBA

June 19, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Abanyamakuru Turasabwa Gukorana Ubunyangamugayo n’Ubunyamwuga
  • Rulindo: Hatowe Ubuyobozi Bushya bw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi ku Rwego rw’Akarere
  • ‎IKIGANZA CY’IMANA CYABUJIJE IMPANUKA IKOMEYE KUBA
  • Mu mahanga: Ubuhanzi bufite ubushobozi bwihariye bwo kugera ku mitima y’abantu/ Ambasaderi Aurole Mimosa
  • Hagiye gusinywa amasezerano y’amahoro hagati ya Iran na Amerika
  • MUSANZE: Mu murenge wa Rwaza, Rwiyemezamirimo yigabije umutungo wa Rubanda_ rugufi
  • MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
  • MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa
Ibiyaga bigari

FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasApril 17, 2026Updated:April 17, 202620 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko hari bamwe mu baturage bo muri aka karere bagiye bashukwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakagurisha amasambu yabo ngo bayitere inkunga, bibwira ko izafata igihugu mu gihe gito.

Ibi Meya Mulindwa yabigarutseho ku wa 16 Mata 2026 ubwo yakiraga Abanyarwanda batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari barafashwe bugwate na FDLR.

Abatashye bagizwe n’abana 280; aAbagabo 18 n’abagore 105, binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka munini wa La Corniche uhuza Rubavu na Goma. Bahise bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabasabye kwirinda FDLR cyane ko hari abo yagiye ishuka bakagurisha imitungo yabo.

Ati: “Abantu (FDLR) mu maze iminsi muri kumwe bagiye bashuka Abanyarwanda bamwe na bamwe bakabumvira ngo bagiye kuza gutera u Rwanda barubohoze, bagurisha amasambu yabo bibashyira mu bukene kubera impuha n’inyigisho mbi.”

Yaberetse ko bakwiriye gufatanya n’abandi kubaka igihugu no kwirinda ibihuha bishobora gusenya.

Ati: “Muzirinde impuha murebe ubuyobozi kuko inzego zabwo zegerejwe umuturage, mukore mwiteze imbere kandi mwibuke kubwira abo muziranye n’abo mufitanye isano batarafata icyemezo cyo gutaha muzababwize ukuri, bave mu nyigisho mbi kuko bakizengurutswe n’abantu batifuza ko batahuka.”

Yakomeje avuga ko FDLR ibabuza gutaha ifite impamvu ibikora zigamije gusenya u Rwanda.

Ati: “Bariya bababuza gutaha baba bashaka inyungu zabo, bahora bifuza ko mugumana nabo bitwaza ko hari abaturage barinze bazatahana mu Rwanda, kandi muzababwire ibyo mugiye gusanga byose.”

Bamwe mu batahutse baganiriye na IGIHE bavuga ko bari babayeho mu buzima bugoye, ndetse bishimira kuba bageze kuri gakondo.

Niyonsenga Segasore w’imyaka 25 wavukiye muri Congo yagize ati “Ndishimye kubera ntashye, ababyeyi babanje gutaha bageze mu Rwanda batubwira ko ari amahoro, twari tubayeho mu bibazo, ugahinga ntusarure, ukaryama utazi ko buracya kubera intambara.”

“FDLR yaraje itema insina yangiza ibintu byose, abagore bajyaga mu mirima bagiye guhinga babasangayo bakabafata ku ngufu, bikaba ngombwa ko babaha imiti mu kwirinda ko basama cyangwa bakagira izindi ndwara banduzwa.”

Uwase Jeannette w’imyaka 18 yavuze ko “Njye navukiye muri Congo, ababyeyi banjye baza gutaha muri Giciye twaraburanye kubera intambara, ubuzima umuntu yabagaho bwari bugoranye, ariko ubu ndishimye kuko ngiye gushakisha ubuzima nkibeshaho, kuko hariya ntacyo wahingaga ngo ugisarure kubera FDLR.”

Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye babagamo mu Burasirazuba bwa RDC, aho bari baragizwe imbohe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakishyikiriza HCR kugira ngo ibafashe gutaha mu gihugu cyababyaye.

Iyo abahungutse bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe bahabwa amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa Amadolari y’Amerika 188, uri munsi yayo agahabwa 113$ ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro ka 40.800 Frw.

Abanyarwanda bakiriwe bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahise bajyanwa i Nyarushishi. Ni inkuru muri karibumedia.rw, dukesha igihe.com

Karibumedia

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Uko RDC yitabaje abacanshuro ba Erik Prince ngo barwanire na M23 muri Uvira

February 11, 2026

Rwambikanye hagati ya AFC/M23 na FARDC/Wazalendo i Kinyumba

December 18, 2025

RDC: Kabila arashinjwa kuba intasi y’u Rwanda, Leta irasaba ko yishyura indishyi ya miliyari 24$

August 24, 2025
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,511 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,419 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026936 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025840 Views

Abanyamakuru Turasabwa Gukorana Ubunyangamugayo n’Ubunyamwuga

By MANIRAGUHA LadisilasJune 20, 20260

Karibumedia.rw na Virunga today ni ibinyamakuru by’impanga, muri wa muhamagaro wacu twiyemeje gukangurira abasomyi b’ibinyamakuru…

Rulindo: Hatowe Ubuyobozi Bushya bw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi ku Rwego rw’Akarere

June 19, 2026

‎IKIGANZA CY’IMANA CYABUJIJE IMPANUKA IKOMEYE KUBA

June 19, 2026

Mu mahanga: Ubuhanzi bufite ubushobozi bwihariye bwo kugera ku mitima y’abantu/ Ambasaderi Aurole Mimosa

June 17, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Abanyamakuru Turasabwa Gukorana Ubunyangamugayo n’Ubunyamwuga

June 20, 2026

Rulindo: Hatowe Ubuyobozi Bushya bw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi ku Rwego rw’Akarere

June 19, 2026

‎IKIGANZA CY’IMANA CYABUJIJE IMPANUKA IKOMEYE KUBA

June 19, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.