Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

RDC: Urupfu rwa Colonel Ruterera, ni ikimenyetso cy’itotezwa n’urwango Leta ya Kinshasa ifitiye ubwoko bw’Abanyamulenge

July 18, 2026

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • RDC: Urupfu rwa Colonel Ruterera, ni ikimenyetso cy’itotezwa n’urwango Leta ya Kinshasa ifitiye ubwoko bw’Abanyamulenge
  • Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100
  • Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi
  • RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2
  • KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni
  • GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi
  • Mu Burundi: Ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi bumaze iminsi ibiri butaboneka
  • U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » RDC: Urupfu rwa Colonel Ruterera, ni ikimenyetso cy’itotezwa n’urwango Leta ya Kinshasa ifitiye ubwoko bw’Abanyamulenge
Ibiyaga bigari

RDC: Urupfu rwa Colonel Ruterera, ni ikimenyetso cy’itotezwa n’urwango Leta ya Kinshasa ifitiye ubwoko bw’Abanyamulenge

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJuly 18, 2026Updated:July 18, 202641 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Urupfu rwa Colonel Ruterera, wari ufungiye muri gereza ya Ndolo i Kinshasa rukomeje guteza agahinda no gukurura impaka mu Banyamulenge ndetse no mu bantu bakurikiranira hafi ibibazo bya politiki n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa yanditse agashyikiriza Minembwe Capital News, Captain Ndinzabera Mayunga, umwe mu basirikare ba MRDP_ Twirwaneho iyobowe na General Charles Sematama uzwi ku izina rya Intare Batinya, yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Colonel Ruterera. Yihanganishije umuryango wa nyakwigendera ndetse n’Abanyamulenge bose muri rusange.

Yagize ati: «“Ndagusuhuje Bwana munyamakuru wa Minembwe Capital News. Twumvise amakuru y’inshamugongo avuga ko Colonel Ruterera yitabye Imana. Aya makuru yambabaje cyane, ariko nta kindi twakora uretse ukwihangana.”»

Captain Ndinzabera yakomeje avuga ko urupfu rwa Colonel Ruterera ari igihombo gikomeye ku Banyamulenge, amugaragaza nk’umuntu wafatwaga nk’intwari kandi waranzwe n’umurava ndetse n’ubwitange mu nshingano ze.

Yagize ati: «“Nihanganishije Abanyamulenge bose aho bari hose. Birababaje kumva ko Colonel Ruterera yaguye muri gereza ya Ndolo. Njye namumenye nk’umuntu wari intwari kandi ugira ishyaka. Mwe banyamakuru, mwihanganishe umuryango we ndetse n’Abanyamulenge bose.”»

Mu butumwa bwe, Captain Ndinzabera yanagarutse ku bibazo bijyanye n’ifungwa rya Colonel Ruterera ndetse n’uko abona ikibazo cy’imibereho n’imiyoborere bireba Abanyamulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko amakuru yegeranyijwe na Minembwe Capital News abigaragaza, Colonel Ruterera yafunzwe mu mwaka wa 2023, nyuma aza kujyanwa muri gereza ya Ndolo i Kinshasa. Kugeza ubu, impamvu zose zatumye afungwa ntizigeze zitangazwa ku mugaragaro n’inzego zibifitiye ububasha.
Ku wa kane tariki ya 16/07/2026 ni bwo hatangiye kumvikana amakuru y’urupfu rwe.

Umwe mu bagize umuryango wa Colonel Ruterera yabwiye Minembwe Capital News ko ubuyobozi bwa gereza bwabamenyesheje ko yapfuye azize uburwayi yari amaze igihe gito arwaye. Icyakora, uwo muryango wavuze ko kuva yafungwa utigeze uhabwa ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’impamvu z’ifungwa rye cyangwa imiterere y’uburwayi bwamuhitanye.

Urupfu rwa Colonel Ruterera rwongeye kuzamura ibiganiro ku mibereho y’abafungiwe muri gereza zo muri RDC, ibibazo birebana n’ubutabera ndetse n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Bamwe mu bakurikiranira hafi iki kibazo basabye inzego zibishinzwe gutanga ibisobanuro birambuye ku rupfu rwe ndetse hagakorwa iperereza ryigenga kugira ngo ukuri ku byabaye kumenyekane.

Mu gihe umuryango wa nyakwigendera ukomeje icyunamo, ubutumwa bwo kumwibuka; Kumuha icyubahiro no kwihanganisha abe bukomeje gutangwa n’abantu batandukanye. Hagitegerejwe kandi ibisobanuro birambuye bitangwa n’inzego zibishinzwe ku byerekeye urupfu rwa Colonel Ruterera, natwe muri Karibumedia turakomeza kubakurikiranira iby’uru rupfu.

Karibumedia

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa

April 17, 2026

Uko RDC yitabaje abacanshuro ba Erik Prince ngo barwanire na M23 muri Uvira

February 11, 2026

Rwambikanye hagati ya AFC/M23 na FARDC/Wazalendo i Kinyumba

December 18, 2025
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,709 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,475 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026971 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025872 Views

RDC: Urupfu rwa Colonel Ruterera, ni ikimenyetso cy’itotezwa n’urwango Leta ya Kinshasa ifitiye ubwoko bw’Abanyamulenge

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 18, 20260

Urupfu rwa Colonel Ruterera, wari ufungiye muri gereza ya Ndolo i Kinshasa rukomeje guteza agahinda…

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

RDC: Urupfu rwa Colonel Ruterera, ni ikimenyetso cy’itotezwa n’urwango Leta ya Kinshasa ifitiye ubwoko bw’Abanyamulenge

July 18, 2026

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.