
Guverinoma y’u Rwanda imaze gushora agera kuri miliyari 48 Frw muri gahunda yo kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya peteroli binyuze muri nkunganire yatanzwe kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena 2026.
Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga amategeko ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ku wa Kane tariki 9 Nyakanga 2026.
Minisitiri Nsengiyumva yagaragaje ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rugerwaho n’ingaruka z’ibibazo bitandukanye zirimo izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Mu rwego rwo guhangana n’izi ngaruka no gukomeza ubudahangarwa bw’ubukungu, Guverinoma yakomeje gushyira mu bikorwa politiki zigamije kubungabunga ubukungu, kugenzura ihindagurika ry’ibiciro ku isoko no kurinda agaciro k’Ifaranga ry’u Rwanda.
By’umwihariko, Guverinoma yashyizeho gahunda yo kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya peteroli binyuze muri nkunganire yatanzwe kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena 2026, ingana na miliyari hafi 48 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko iyi nkunganire yashyizwe cyane mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu.
Yagize ati: “Iyi nkunganire yatumye igiciro cya mazutu kiguma ku Mafaranga y’u Rwanda 2.927 kuri litiro, aho kugera ku giciro nyakuri cya 3.600 cyari kubaho, iyo gishingira ku isoko mpuzamahanga.”
Yavuze ko ibi byagabanyije umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi n’ibindi bicuruzwa, birinda ko ubuzima bw’abaturage n’ibikorwa by’ubukungu bihungabana cyane.
Minisitiri Nsengiyumva yagaragaje ko mu rwego rwo gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli, korohereza abagenzi mu guhangana n’ibiciro by’ubwikorezi, ndetse no kubungabunga ikirere, Guverinoma yashyizeho uburyo bushya bwo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali.
Ati: “Ikoreshwa rya bisi zitwarwa n’amashanyarazi ndetse n’imihanda yihariye ya bisi byatumye gutwara abantu mu buryo rusange byoroha. Kuri ubu, Abanyarwanda bakoresha ubu buryo bamaze kwiyongeraho 15% mu mezi atandatu ubu buryo bumaze bushyirwa mu bikorwa.”
Guverinoma y’u Rwanda imaze gushora agera kuri miliyari 48 Frw muri gahunda yo kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya peteroli binyuze muri nkunganire.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko iyi nkunganire yashyizwe cyane mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure
