
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 09/07/2026 mu nama yabereye muri centre ya Ruganda; Akagari ka Buramba mu murenge wa Gahunga. Abaturage bo muri aka kagari bagejeje ku muyobozi w’Akarere ikibazo kibabangamiye cy’umuyobozi ushinzwe iterambere “SEDO”, udakozwa ibya “Gahunda ya Duhari ku bwanyu.”
Muri iyi minsi ubuyobozi bw’Akarere ka BURERA bushishikajwe no kwegera abaturage ariko bamwe mu baturage bakomeje kugaragaza ko babangamiwe no kudakemurirwa ibibazo, aho usanga mu nama zitandukanye ndetse no mu nteko z’abaturage bagaragaza ko bafite ibibazo bidakemurwa harimo no kwakwa ruswa.
() Ni Umuturage utuye mu mudugudu wa Murambi; Akagari ka Buramba mu murenge wa Gahunga, yagaragarije mu ruhame ikibazo cye ko yahemukiwe bikomeye na SEDO w’ako kagari witwa NISHIMWE Clémentine. Abaturage bari mu nama bahise bacurira, ibi byagaragaye ko yababeragije.
Yagize ati: “Nagiye kwaka service yo guhindurirwa icyiciro ngo mbone uko nishura ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de santé”, maze SEDO yanga kunyakira ahubwo arantuka ankoza isoni kandi mu by’ukiri nari musanze ngo amfashe nshobore kwishura ubwisungane.”
Uyu muturage yakomeje agira ati: “Uyu ni umuyobozi wanjye koko ariko ibyo yankoreye ntibikwiriye kuko nanjye ndi umuyobozi, nkuriye umuryango wa ngobyi kandi nitwe dufasha ubuyobozi gushishikariza abo tuyoboye gutanga ubwisungane mu kwivuza n’izindi Gahunda za Leta. Bityo rero, niba atarabashije kunyumva no kunyakira ahubwo akantuka akampa n’ibyo gupfunyika ndetse hafi no kunshiraho ndibaza ngo umuturage uciriritse munsi yanjye yamufasha iki!?”
Umunyamakuru yakuwe k’urubuga rw’umurenge shyishi itabona
Umunyamakuru wa Karibumedia aba k’urubuga rw’Umurenge wa Gahunga, ubwo k’urubuga hatangazwaga ibyabereye mu nama umunyamakuru byatumye agaruka Ku myitwarire y’uriya muyobozi “SEDO” nibwo umwe mu bashinzwe gufunga urwo rubuga yahise arumukuraho. Si ubwa mbere uriya SEDO ashirwa mu majwi ko ahutaza abamugannye, ku wa 04 Kanama 2025 ikinyamakuru Karibumedia cyamukozeho inkuru igira iti: “BURERA: Abaturage barinubira service mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere”.
Byagiye bigaragara kenshi ko muri uriya murenge ubuyobozi butishimira itangazamakuru kuko si umunyamakuru wa Karibumedia wahahutarijwe wenyine, hari n’abandi banyamakuru bakunze kuhagera bakahahurira n’uruva gusenya: “Ibibazo birimo gutotezwa no kwimwa amakuru.” Gusa Umuyobozi w’Umurenge uhari ubu atanga amakuru ku byabaye ariko urubuga rw’Umurenge wa Gahunga, ni urubuga utakwifuza kubaho ugira ukuri kuko ibyabo ni ugusingiza gusa kandi burya ibitagenda biranengwa ngo bikosorwe cyane ko abaruriho ari abahatuye. Ni ahantu hagafashwe nko mu rugo.
Mu gihe twateguraga iyi nkuru twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bubivugaho, maze duhamagara Mayor ngo tumubaze ntiyafata telefone ariko tumwandikira ubutumwa bugufi tugira ngo tumubaze igikorwa igihe umuyobozi bigaragaye akomeje kuberagiza abaturage. Nabwo Umuyobozi ntiyabashije kubusubiza.
Mu gihe tugitegereje icyo umuyobozi w’Akarere adutangariza kuri iyi nkuru, turizeza abasomyi b’ikinyamakuru cyacu ko tuzakomeza kubakurikiranira iby’iki kibazo ndetse no kuba tutazacyibwa intege n’abatumva ko umuturage yakomeza kuba ku isonga kandi bifitiyemo icyo muri Karibumedia twise “Umugambi mubisha wa NDUMUJURA.”



Karibumedia
