Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100
  • Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi
  • RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2
  • KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni
  • GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi
  • Mu Burundi: Ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi bumaze iminsi ibiri butaboneka
  • U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli
  • Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » GICUMBI: Hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere
Politike

GICUMBI: Hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJuly 9, 202618 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga 2026, mu Karere ka Gicumbi hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere bahurira muri JADF (Joint Action Development Forum), rizamara iminsi itatu, kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 10 Nyakanga 2026.

Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, wari kumwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, inzego za Leta, imiryango itari iya Leta n’abafatanyabikorwa b’Akarere, bose bahuriye ku ntego yo kugaragaza ibikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho no gusangira ubunararibonye.

Imurikabikorwa ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuryango utekanye, umusingi w’iterambere rirambye.” Iyo nsanganyamatsiko ishimangira ko umutekano n’ubumwe bw’umuryango ari inkingi zikomeye zifasha abaturage kugera ku mibereho myiza no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro iri murikabikorwa, Umuyobozi w’Akarere n’itsinda bari kumwe bazengurutse ahashyizwe ibikorwa bitandukanye, basobanurirwa ibyo buri mufatanyabikorwa akora ndetse n’uruhare rwe mu guteza imbere imibereho y’abaturage b’Akarere ka Gicumbi

Abitabiriye iri murikabikorwa bagaragaje ibicuruzwa, serivisi n’imishinga itandukanye, birimo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi; Ubukorikori; Ubucuruzi; Ubuzima; Uburezi; Ikoranabuhanga; Serivisi z’imari n’ibindi bikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Ku munsi wa mbere w’iri murikabikorwa, abaturage benshi bagiye bagaragara basura aho ibikorwa bimurikirwa, bashishikajwe no kumenya serivisi zitangwa n’inzego zitandukanye no gusobanurirwa amahirwe bashobora kubyaza umusaruro. Hari abifashishije umwanya wo kubaza ibibazo, abandi bagirana ibiganiro n’abamurika ibikorwa kugira ngo basobanukirwe neza ibyo bakora.

Abamurika ibikorwa babwiye umunyamakuru wa Karibumedia ko iri murikabikorwa ribafasha kwegera abaturage, kumenyekanisha ibikorwa byabo no kwakira ibitekerezo byabafasha kurushaho kunoza serivisi batanga. Ku ruhande rw’abaturage, bavuga ko ari uburyo bubafasha kubona amakuru ahurijwe hamwe ndetse no kumenya gahunda zitandukanye z’iterambere zibegereye.

Biteganyijwe ko mu minsi itatu iri murikabikorwa rizamara, abaturage bazakomeza gusura aho ibikorwa bimurikirwa, banahabwe ibisobanuro ku bikorwa bitandukanye bikorwa n’abafatanyabikorwa bibumbiye muri JADF ndetse n’uruhare rwabyo mu iterambere ry’Akarere ka Gicumbi.

Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko iri murikabikorwa ari umwe mu miyoboro ifasha gushimangira ubufatanye hagati ya Leta, abafatanyabikorwa n’abaturage, hagamijwe gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka umuryango utekanye, ari na wo musingi w’iterambere rirambye.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi

July 12, 2026

U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli

July 10, 2026

Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru

July 10, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,698 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,474 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026970 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025854 Views

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 18, 20260

Hirya no hino mu gihugu, Leta ikangurira kandi ikaburira abaturage kureka kunywa inzoga nyinshi “Tunywe…

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026

KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni

July 14, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.