Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
  • MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
Uburezi

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasAugust 19, 20268 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Abahanzi n’abanyabukorikori barishimira ko ku bufatanye hagati ya TUI; UN Tourism na Red Rocks Initiative for Sustainable Development (RRISD) mu kunoza ubukerarugendo bushingiye ku muco n’imikoranire ishyize mu gaciro bizaha amahirwe akomeye abahanzi n’abanyabukorikori.

Ku bufatanye hagati ya TUI; UN Tourism na RED ROCKS Initiative for Sustainable Development (RRISD), burimo kwerekana uburyo imikoranire ishyize mu gaciro ishobora kurema amahirwe akomeye ku bahanzi n’abanyobukorikori mu gihe hongerwa umusanzu w’inganda zishingiye ku muco mu iterambere ry’ubukerarugendo bushyize imbere iterambere rirambye n’ubukungu bw’aho abantu batuye mu Karere ka Musanze; Intara y’Amajyaruguru mu Rwanda.

Ubu bufatanye buri gushyirwa mu bikorwa binyuze muri gahunda y’Ubukerarugendo bushingiye ku muco mu iterambere ry’icyaro (Tourism for Rural Development Small Grants Programme_ T4RD_ SGP), ku bufasha bwa gahunda yitwa “Colourful Cultures Call for Proposals” bushyigikiwe na TUI, igamije guteza imbere ubushobozi bw’Abahanzi n’abanyobukorikori mu kubona amahirwe y’akazi kugira ngo hongerwe amafaranga binjiza no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu karere ka Musanze; Intara y’Amajyaruguru mu Rwanda.

Wakwibaza ngo ubufatanye buhindura iki?

Ubufatanye buhindura ubumenyi mo amahirwe kuko buhuza imbaraga zuzuzanya aho TUI itanga imbaraga zikomeye mu gushyigikira iterambere ry’imiryango rifitanye isano n’ubukerarugendo binyuze muri T4RD_ SGP, mu gihe UN Tourism itanga ubufasha mu mafaranga mu gushyira gahunda mu bikorwa naho Red Rocks, nk’umufatanyabikorwa igashyira gahunda mu bikorwa, itanga ubunararibonye bwayo n’imibanire ifitanye n’abaturage mu karere ka Musanze ndetse n’ubunararibonye mu gukorana n’abahanzi n’abanyabukorikori, barimo urubyiruko n’imiryango inyuranye yo muri aka karere.

Kimwe mu bice bikomeye by’ubu bufatanye, ni amahugurwa agomba gutangwa mu buryo bushyira imbere no kongerera ubushobozi abahanzi n’abanyobukorikori.

Uyu mushinga ukaba warashyizweho atari ukurengera gusa ibicuruzwa byabo, ahubwo ni no kugira ngo ugire uruhare mu kongera ubumenyi; Ubuhanga; Ubuhanzi n’ubushobozi bwo kwinjira ku isoko rusange mu miryango igize uyu mushinga.

Icyiciro cya mbere cy’amahugurwa gishyira imbere uburyo bwo gukora; Kuvumbura no guhanga ibishya, ari nabyo bigamije gufasha abahanzi n’abanyabukorikori kongera ubwiza bw’ibyo bahanga no guhangana mu marushanwa ku bicuruzwa byabo nk’uko ingengo y’imari y’umushinga yerekana uburyo bwihariye bw’amahugurwa y’ubukerarugendo mu bice byose.

Amahugurwa yatangiye neza, agaragaza ishingiro rikomeye ku bindi bice bizakurikiraho mu gushyira gahunda mu bikorwa, aho abitabiriye bazashyigikirwa mu gutekereza ibyo gukora no gutekereza ku buryo ibicuruzwa byabo by’ubuhanzi n’umuco byahuza n’ibisabwa n’isoko ry’ubukerarugendo n’inyungu zihinduka z’abaguzi.

Icyiciro cya kabiri kizashyira imbere ubuhanga bwo kuvuga inkuru no kubaka izina ry’ubucuruzi (branding), kikazafasha imiryango kubaka inkuru zishimishije zerekeye umurimo n’umurage byabo. Ibi ni nabyo ngombwa cyane kubera ko agaciro k’igicuruzwa cy’umuco kitagarukira ku kintu ubwacyo gusa, ahubwo ako gaciro kakaba kagomba kuba gakomoka no mu mateka; Indangagaciro; Ubuhanga; Imico gakondo n’inkuru z’umuntu ku giti cye.

Icyiciro cya gatatu cy’amahugurwa cyibanda kandi kigarukira ku ishakwa ry’ibikoresho birambye no gushyigikira imiryango mu gutekereza ku uburyo burambye ku bidukikije n’ibikoresho bakoresha mu guhanga no gukora ibicuruzwa byabo.

Hamwe na hamwe, ibi byiciro by’amahugurwa bitanga umwanya mu gutera intambwe y’indongozi; Mu kongera ubuhanga mu gukora; Gushimangira ubuhanga bwo kuvuga inkuru; Kubaka izina ry’ubucuruzi no guteza imbere uburyo bwo gukora bufite inshingano.

Ikintu kimwe gikomeye cy’uyu mushinga ni uko amahugurwa atafatwa nk’intego yayo ubwayo gusa ahubwo ni no kwerekana ko ubu bufatanye bwemera ko ubuhanga bwongewe bugomba kugaragara mu buryo bunyuranye, guhinduka no kumenyekana bihagije mu kwinjira ku isoko rusange no kuzamura umubano n’amahirwe yo kwinjiza amafaranga mu buryo bufatika.

Iyi ni nayo mpamvu uyu mushinga wongeraho n’igikorwa cyo gukwirakwiza amakuru binyuze mu myandikire y’imbuga nkoranyambaga kugira ngo hazamurwe ubumenyi n’agaciro k’ibikorwa by’ubukorikori byaho n’inkuru ziri inyuma yabyo. Iki gice kizatanga amahirwe yo kwimura inkuru zavuguruwe mu gihe cy’amahugurwa zishyirwa mu masoko atandukanye no mu bakiriya bagutse.

Iyi ntambwe ni nayo yubaka ikiraro cy’ingenzi hagati y’ubuhanga bw’imiryango n’ibisabwa n’ubukerarugendo, igatanga ibicuruzwa by’ubukorikori byaho hamwe n’inkuru n’umurage biri inyuma yabyo, aho uyu mushinga ushobora gufasha abasura ibigo by’ubukerarugendo; Abaguzi n’abandi bafatanyabikorwa gusobanukirwa neza agaciro k’umuco n’ubukungu k’ibicuruzwa bikorwa n’abahanzi n’abanyabukorikori bo mu gace runaka.

Na none wakwibaza ngo “Iserukiramuco ni iki?

Iserukiramuco nk’urubuga rw’umubano no guhuza uruhererekane rw’agaciro mu muryango ni intambwe imwe y’ingenzi cyane mu bufatanye. Bityo, ni nayo mpamvu hari Iserukiramuco (Cultural Festival) riteganyijwe mu karere ka Musanze, ahazwi nko mu kigo cy’umuco cya Red Rocks mu murenge wa Nkotsi, rizamara icyumweru kimwe(1), ni ukuvuga kuva ku itariki ya 28 Kanama kugeza ku itariki ya 04 Nzeri 2026.

Iserukiramuco ritanga urubuga rufatika aho abahanzi n’abanyabukorikori bava mu mahugurwa bajya mu mubano wumvikanyweho n’ubukerarugendo ndetse n’ubukungu bushingiye ku muco muri rusange. Rishobora guhuza kandi abakora ibicuruzwa, abaguzi, abakora ubukerarugendo, ibigo by’ubukerarugendo n’ababakira, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego bwite za Leta n’abandi bagize isoko rusange.

Ku bahanzi, ibi byubaka amahirwe yo kwerekana ibicuruzwa byabo; Kwerekana ubuhanzi bwabo; Kuvuga inkuru ziri inyuma y’umurimo wabo; Kubona ibitekerezo; Kubaka umubano no gushakisha amahirwe mashya y’ubucuruzi.

Ku bikorwa by’ubukerarugendo no kwakirwa, iserukiramuco ritanga uburyo bwo kubona ibicuruzwa by’umuco bikorewe aho hantu bishobora guteza imbere uburambe bw’abasura no gushimangira isano iri hagati y’ubukerarugendo n’imiryango buherereyemo.

Muri iyi nsanganyamatsiko, iserukiramuco si iburyo bwo kwerekana gusa ibicuruzwa byarangiye ahubwo ni n’ isôoko y’ibitekerezo; Umubano; Ubuhanga n’amahirwe afunguye kuri buri wese ndetse no kubaka uruhererekane rw’agaciro k’ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Ubu bufatanye burimo gufasha kugira abahanzi n’abanyabukorikori kuba ingenzi mu ruhererekane rw’agaciro k’ubukerarugendo aho bagomba kubonwa nk’abungukirwa bo ku ruhande rw’ubukerarugendo. Aho uyu mushinga wemera ubushobozi bwabo bwo kuzana umusanzu utaziguye mu ruhame rw’abasura hagamijwe cyane cyane kongera inyungu z’ubukungu ziturutse ku bukerarugendo.

Guhuza amahugurwa y’ubuhanga; Uburyo bwo kuvuga inkuru; Kubaka izina ry’ubucuruzi; Ishakwa ry’ibikoresho birambye; Gutangaza binyuze mu ikoranabuhanga n’umubano birema uburyo bunoze cyane cyane bw’uruhererekane rw’agaciro, aho abahanzi babona ubuhanga bwo kunoza ibicuruzwa byabo; Imiryango ibona ibikoresho byo kwerekana umurage wabo w’umuco, ikoranabuhanga rimenyekanisha mu gihe iserukiramuco rizamura amahirwe yo guhuza abakora ibicuruzwa n’amasoko.

Ubu buryo buhuye n’intego rusange y’uyu mushinga kuko harimo kongera amahirwe y’akazi, kongera amafaranga binjiza no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu Karere ka Musanze.

Ubufatanye bufite bushobozi ki?

Ubufatanye bufite ubushobozi bwo kugira ingaruka nziza kandi zirambye bukaba n’intsinzi igenda ivuka mu byiciro by’amahugurwa yerekana agaciro ko guhuza ubunararibonye n’ubufasha mpuzamahanga mu bukerarugendo n’ubushobozi bukomeye bwo gushyira gahunda mu bikorwa mu rwego rw’aho abantu batuye. Bityo, Uruhare rwa Red Rocks Initiative for Sustainable Development (RRISD) nk’umuryango ufite imizi yimbitse mu karere, rugafasha uyu mushinga gukorana, ako kanya n’imiryango no kwemeza ko ibikorwa bihuye n’imiterere; Imimerere n’amahirwe by’aho.

Uyu mushinga kandi ushyira imbere ubufatanye n’abafatanyabikorwa mu buryo bwo gutanga raporo, busaba umushinga gusuzuma uburyo ubufatanye bukenewe n’abafatanyabikorwa bamewe n’abatemewe kandi bugakoreshwa hamwe n’uburyo abafatanyabikorwa n’imiryango bagize uruhare mu gushyira mu bikorwa ibisabwa n’umushinga.

Ibi bizana andi mahirwe y’ubu bufatanye yo kuzasiga umurage urenze igihe cy’umushinga, ubumenyi bwagezweho binyuze mu mahugurwa bushobora gukomeza gukoreshwa n’abahanzi n’abanyabukorikori, bityo umubano wubatswe binyuze mu iserukiramuco ukaba ushobora gukura ugahinduka ubucuruzi burambye naho inkuru n’ibicuruzwa byatejwe imbere binyuze muri uyu mushinga bikaba bishobora gukomeza kuzana umusanzu mu bumenyi bw’ubukerarugendo bushingiye ku muco mu karere ka Musanze.

Hateganijwe iki?

Uko gushyira mu bikorwa bigenda bitera imbere, ubufatanye hagati ya TUI; UN Tourism na Red Rocks Initiative burimo kubaka inzira y’ingenzi ivuye ku kongera ubushobozi ijya ku kumenyekana, umubano, kwinjira ku isoko no guhuza uruhererekane rw’agaciro k’umuco.

Gutangira neza ibyiciro by’amahugurwa nk’intambwe ishimishije mu gihe ibindi byiciro bizakurikiraho cyane cyane iserukiramuco, bizatanga amahirwe yo guhindura ubuhanga n’ubumenyi byabonetse mu mubano ufatika; Amasoko n’abafatanyabikorwa mu bukerarugendo.

Amaherezo, ubu bufatanye buzerekana icyo ubufasha mpuzamahanga; Ubunararibonye mu rwego rw’ubukerarugendo n’ubuyobozi bw’imiryango bishobora kugeraho iyo bihuriye ku ntego imwe isangiwe. Mu guha abahanzi n’abanyabukorikori ubuhanga; Urubuga; Umubano n’amahirwe. Uyu mushinga uzafasha kubaka urusobe rw’ubukerarugendo bushingiye ku muco, aho umuco uzahinduka isoko ry’agaciro; Akazi; Amafaranga byinjiza; kwiyumvanamo kw’imiryango n’iterambere ry’ubukerarugendo burambye.

Yanditswe na SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka enye zikomeye, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi

August 2, 2026

MUSANZE: Ku nshuro ya 8, Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) yongeye gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri bagera kuri 226

August 1, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,829 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,585 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,093 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,028 Views

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 19, 20260

Abahanzi n’abanyabukorikori barishimira ko ku bufatanye hagati ya TUI; UN Tourism na Red Rocks Initiative…

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.