Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien

September 30, 2026

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

September 28, 2026

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien
  • Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe
  • MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée
  • MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana
  • AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye
  • MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze
  • Imana ikwiye ibyiza/ Sr. Gina
  • MUSANZE: Gutoza umwana gukopera ni ukumwigisha ubujura_ Nsengiyumva Jean Damascène
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
Ubuzima

RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasAugust 13, 2026Updated:August 13, 2026447 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Ubwo bari mu nama y’umutekano kuwa 29/07/2026, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashyizeho umucyo ko urwagwa n’ikigage gakondo bitabujijwe ahubwo ingamba zashyizweho zirebana no kurwanya no gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge cyangwa bitegurwa n’isuku nke, asaba abaturage kwitonda no kwirinda ibishobora kwangiza ubuzima bwabo.

Yagize ati: “Leta ntiyabujije urwagwa n’ikigage bisanzwe by’umuco nyarwanda ahubwo ikibazo cyibandwaho ni ukurwanya inzoga zikorwana isuku nke n’izitujuje ubuziranenge (iz’inkorano zirimo ibindi bintu byangiza ubuzima bw’abantu).”

Minisitiri Habimana yakomeje agira ati: “Kuba umuntu yashigisha igikoma akavanamo ubushera cyangwa se agatara ibitoki, ntabwo rwose byaciwe. Icyo dusaba nuko bigomba guteguranwa isuku kandi ntihagire ibindi bintu byongerwamo. Ntabwo ya masaka yaciwe, kandi kugira ngo tumenye ko byabaye nuko ubikora, yabyereka inzego z’ubuyobozi, agakorera mu mucyo kuko ubundi umuntu udafite icyo yishisha, n’iki cyamubuza kugaragaza ko ibyo ari gukora ari kubikora neza? Ntabwo byabujijwe rwose!! ”

Mu gusoza yasabye abaturage n’abategura ibirori kwitondera ibyo bagaburira abantu n’ibyo banywesha bagamije kurinda ubuzima bwabo,bityo
ababigiramo uruhare bose bagakora n’inzoga zitujuje ubuziranenge bazakurikiranwa n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagize ati: “Abakoresha n’abacuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ubusinzi bukabije bahurira ku myitwarire ihungabanya ituze rusange, irimo urugomo, gukubita no gukomeretsa n’amakimbirane yo mu ngo ashobora no gutera kwicana. Ariko, byumvikane neza ko urwagwa n’ikigage cyangwa ubushera bitaciwe ahubwo icyabujijwe ni ugukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ahubwo abaturage bakumva ko bagomba gutegurana isuku ibyo binyobwa kandi nta kindi kintu kivanzwemo.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, yavuze ko abaturage bashaka kwenga ibinyobwa gakondo nk’urwagwa n’ikigage mu ngo batabuzwa kubikora cyangwa ngo basabe uruhushya, ahubwo basabwa gusa kumenyesha inzego z’ibanze kugira ngo zibafashe kugenzura ko bujuje amabwiriza y’isuku. Igisabwa ni isuku igomba kubahirizwa kandi ntihagire ibindi byifashishwa uretse ibyo bitoki n’ayo masaka mu gihe cyo kwenga ibyo binyobwa.

Muhire Jean de Dieu, ni umwe mu baturage uvuka mu karere ka Burera; Umurenge wa Kinyababa; Akagari ka Rutovu; Umudugudu wa Musaga, hazwi nka Cyuya Forest wavuganye na Karibumedia.rw arasobanura inzira zicibwamo mu kwenga ikigage gakondo cyujuje ubuziranenge gitandukanye n’ibyitwa: “Umunini; Umurahanyoni; Umudindiri; Umumanurajipo n’andi mazina atandukanye”, bikorwa mu masaha make kubera hifashishwa ibinyabutabire bitandukanye.

Yagize ati: “Kwenga ikigage cyiza cyujuje ubuziranenge bica mu nzira eshanu aho babanza gutegura ifu y’amasaka (amamera), hagakurikiraho igikorwa cyo gusabika aho uyu musabike umara iminsi itatu(3), nyuma y’iyo minsi hagakurikiraho gucanira wa musabike bita umucutse ugaterekwa ahantu mu gihe cy’iminsi itatu(3) aribyo bita ‘umuteke’ noneho hagakurikiraho gutuma aribyo bita ‘Intumwa’ (Ni ifu ishyirwa mu intumwa) nabwo hagategerezwa umunsi umwe, nyuma ku nzira ya kane hagakurikiraho igikorwa cyo gusembura, hakaboneka ‘umusemburo’ mu gihe cy’undi munsi umwe noneho ku nshuro ya gatanu(5) hagakurikiraho kwenga nyirizina nabwo undi munsi umwe, bityo ikigage cyujuje ubuziranenge kikaba kirabonetse mu gihe cy’iminsi icyenda. Byose ariko bigakoranwa isuku nyinshi haba ku bikoresho n’iy’aho biterekwa.”

Ni mu gihe Nyiramajyambere Marie Louise na Dative Bazubafite bakorera muri Red Rocks, bo bambwiye Karibumedia.rw uko hengwa urwagwa rwujuje ubuziranenge yakomeje avuga ko bategura ibinyobwa n’ibiribwa byujuje ubuziranenge.

Nyiramajyambere Marie Louise, yagize ati: “Twebwe dutegura ibinyobwa byujuje ubuziranenge kuko nk’urwagwa ntiturukora nk’abo twumva bavuga hirya no hino, ahubwo twebwe turenga kuko dutegura ibitoki tukabitara, byamara gushya tukabikuramo umutobe ari nawo dushyiramo ifu y’amasaka (amakoma) twihingiye, twaseye ku rusyo nyarwanda nyuma tugatara noneho ku munsi wa gatatu tugahogorora (kuvunura) rwa rwagwa rw’umwimerere rwateguranwe isuku kandi mu bikoresho bifite isuku. Ndavuga ko Red Rocks yaziye igihe mu giturage cyacu kuko ibyo dukora byose bituzanira amafaranga adufasha mu iterambere ry’imiryango yacu.”

Dative Bazubafite, w’imyaka 66 we yagize ati: “Iyo turi gutegura urwagwa n’abazungu baba bareba kuko dutara ibitoki mu rwina bareba, mu minsi 6 tukabitonora kuko biba byahiye; Tukabikama (Kubikuramo umutobe) twifashishije imivure yacu ifite isuku; Tugashyira amasaka ku rusyo rwa kinyarwanda tugasya noneho ifu tubonye tukayishyira muri wa mutobe; Tugatara na none, bityo ku munsi wa gatatu tukaba tubonye urwagwa rwiza gakondo rutagira ingaruka n’imwe kuwarunyoye. Abo bazungu nabo tugasangira ndetse bamwe bakarutwaraho iwabo kuko baba barushimye.”

Kwangiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge birimo n’inzoga z’ibyuma ni Gahunda ya Leta, aho hirya no hino mu gihugu hamaze gufungwa inganda zikora ibyo binyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse n’inzagwa n’ibigage bitegurwa mu buryo butari ubwa gakondo ahubwo bigakorwa hifashishijwe ibindi bintu bigira ingaruka ku buzima bw’ababinyoye.

Yanditswe na SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien

September 30, 2026

MUSANZE: Icyizere ni cyose ko nta mpfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka

September 20, 2026

FDA yahagaritse Ubucuruzi bw’Inzoga z’Ibyuma, zikorwa na Ingufu GIN

August 2, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,900 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,647 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,163 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,069 Views

MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien

By MANIRAGUHA LadisilasSeptember 30, 20260

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu tugari n’imidugudu igize Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze basabwe…

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

September 28, 2026

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

September 26, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien

September 30, 2026

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

September 28, 2026

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.