
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze barishimira umushinga “Habwa wigire'”, umushinga ukorana n’umuryango mpuzamahanga uzwi nka “Give Directly” wabakuye mu bukene.
“Habwa wigire” ni umushinga umaze imyaka ine(4) ukorera mu karere ka Musanze mu guha abaturage amafaranga adasubizwa ngo bikure mu bukene, aho ubu umaze kuyaha imiryango 36.635 mu miryango 119.000 igize aka karere. Ni ukuvuga ko abaturage bagera ku bihimbi 160.000 bamaze kuyabona nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere Nsengimana Claudien.
Yagize ati: “Turashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya Give Directly kuko imirenge 11 imaze kubona iyo nkunga y’amafaranga adasubizwa kandi abayakoresheje neza bakaba bagenda bikura mu bukene kuko imiryango 119.000 igize akarere, imiryango 36.625 ni ukuvuga abaturage 160.000 bamaze kubona ayo mafaranga atishyurwa.”

Meya Nsengimana Claudien
Nsengimana Claudien yakomeje avuga ko mbere yo kuyahabwa babanzaga guhugurwa no gutegura ibyo gukora birimo ubworozi, ubuhinzi, imyuga n’ibindi. Habwa wigire, ni gahunda ya “Give Directly” ku bufatanye na Leta yazahuye bamwe…
Yagize ati: “Imiryango imwe yikuye mu bukene aho bamwe boroye inka, ihene n’intama, ingurube n’ inkoko ndetse abandi bajya mu buhinzi butandukanye mu gihe abandi bagiye mu mirimo y’ububaji, gusudira n’ibindi…”
Nsengimana Claudien yashoje avuga ko izina ryivugira nubwo ngo ko nta byera ngo deeee’ aho yagize ati: “Izina na ‘Habwa wigire’ kuko iyo bahabwa ayo mafaranga tubabwira ko ari imbuto bahawe igomba guhingwa bagasarura nyuma ikazahabwa no ku bandi, gusa turagaya bamwe batayakoresheje neza kandi burya ‘nta byera ngo deeee’!!”
Muhire Rodrigue ni umukozi wa “Give Directly” ushinzwe guhuza ibikorwa byayo n’ibya Leta, wavuze ko uyu muryango ushinzwe gufasha abaturage kwivana mu bukene.
Yagize ati: “Dutanga amafaranga ku baturage bakennye kugira ngo bivane muri ubwo bukene kandi nyuma yo kuyatanga, dusubira inyuma kureba ko bayakoresheje neza (Followup) ariko ahenshi dusanga barayakoresheje mu by’ubuhinzi kuko Akarere ka Musanze kaberewe nabwo, gusa ababikoze barejeje kandi barizamuye ku buryo bugaragara.”
Muhire yakomeje avuga ko hari n’abayifashishije mu miturire no mu buzima busanzwe.

Muhire Rodrigue
Yagize ati: “Uretse abahinze n’aboroye amatungo, hari n’abayakoresha mu gusana cyangwa kubaka aho kuba tutibagiwe ko hari n’abana nasubiye mu mashuri ndetse n’umubare w’abishyuye ubwisungane mu kwivuza ukaba wariyongereye.”
Wakwibaza uti ese ayo mafaranga atangwa ate? Hashingiwe kuki?
Amakuru agera kuri Karibumedia.rw ni uko mbere bigitangira mu mirenge yabanje, amafaranga yahabwaga buri muryango ariko nyuma biza guhinduka, ubu akaba ahabwa abatishoboye gusa hagendewe kuri sisiteme (Système) imibereho kandi urutonde rw’abayahabwa rutangwa na MINALOC.
Aha, Muhire yabisobanuye agira ati: “Twahinduye uburyo bwo kuyatanga kuko ubu twifashisha sisiteme imibereho, tukayaha abatishoboye aho kuyaha umurenge wose kuko gukura abantu mu bukene ni cyo kiba kigamijwe kandi urutonde si twe turukora ahubwo turuhabwa na MINALOC hifashishije sisiteme imibereho. Ikindi kandi tugomba no kuva muri Musanze vuba tukajya no mu tundi turere kuko muri Musanze, dusigaje imirenge ine gusa igomba kurangirana n’uyu mwaka.”

Muri rusange “Give Directly” itanga inkunga y’amafaranga agera kuri Miliyoni n’igice (1.500.000frw) itishyurwa k’uhagarariye buri muryango ndetse n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi (770.000 frw) ku rubyiruko yo kwihangira imirimo.

Yanditswe na SETORA Janvier
