Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye

September 25, 2026

MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze

September 25, 2026

Imana ikwiye ibyiza/ Sr. Gina

September 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye
  • MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze
  • Imana ikwiye ibyiza/ Sr. Gina
  • MUSANZE: Gutoza umwana gukopera ni ukumwigisha ubujura_ Nsengiyumva Jean Damascène
  • MUSANZE: Icyizere ni cyose ko nta mpfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka
  • BURERA: Ibikorwa by’Inama Njyanama muri manda y’imyaka itanu 2021_ 2026, byubakiwe ku gushyira umuturage ku Isonga
  • MUSANZE: Abafatanyabikorwa ba Red Rocks biyemeje kurwanya indwara z’ibyorezo
  • MUSANZE: Abashoje Manda muri Njyanama bagikeneye kuguma mu nshingano babwiwe ko inzira ziharuye
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye
Politike

AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasSeptember 25, 2026Updated:September 25, 202662 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Urubyiruko rwo mu ntara y’Amajyaruguru rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi uzira amakimbirane ahubwo ukarangwa n’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore.

Ibi babyiyemeje mu biganiro byabahuje n’abayobozi b’inzego zitandukanye kandi zifite uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha ku ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ni ibiganiro bizakorwa kuva ku itariki ya 22 kugeza kuya 30 Nzeri 2026 bifite kandi insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirinda ingeso n’imyitwarire ibangamira ubuzima no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Mu biganiro byo kuri uyu wa kane, tariki ya 24 Nzeri 2026 byabereye mu karere ka Musanze, byitabiriwe n’urubyiruko ruhagarariye abandi rwaturutse mu turere 5 tugize Intara y’Amajyaruguru , byari bifite intego igira iti: “Kongerera Urubyiruko ubumenyi ku kwimakaza ihame ry’uburinganire, gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere imyitwarire myiza iganisha ku kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Ni muri urwo rwego ikiganiro cya mbere cyibanze ku kubaka imibanire myiza n’umuryango wubahiriza amategeko, icya kabiri cyibanda ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uruhare rw’urubyiruko mu kurikumira, icya gatatu cyibanda ku biyobyabwenge n’imyitwarire ibangamira umutekano n’umuryango, icya kane kivuga ku buzima bw’imyororokere no gukumira inda zitateguwe mu rubyiruko mu gihe ikiganiro cya gatanu cyibanze ku buringanire na “Positive masculinity”, aho urubyiruko nk’abafatanyabikorwa na RWAMUREC mu kwimakaza uburinganire no guteza imbere imyumvire n’imyitwarire myiza basabwe kubigiramo uruhare.

Nyuma y’ibiganiro, urubyiruko rwabajije byinshi birimo gusambanya abana, ubutinganyi, abana b’inzererzi bazwi nka “Marine”, imbugankoranyambaga zisigaye zisebanya n’ibindi maze kimwe ku kindi bigenda bisubizwa aho Umuvugizi wa RIB Murangira B Tierry yagize ati: “Nta muntu n’umwe uzihanganirwa yasambanije umwana yaba umugabo cyangwa umugore kuko amategeko arahari ahubwo ikiriho nuko aho bibaye bajya batangira amakuru ku gihe kuko inzego zibikurikirana zirahari.”

Murangira yakomeje asaba n’abakoresha imbugankoranyambaga kuzikoresha neza bakazibyaza amafaranga aho kubakururira ibyaha.

Yagize ati: “Imbuga nkoranyambaga ni nziza kuko uzikoresheje neza arunguka kuko abona amafaranga ariko uzikoresha nabi akora ibyaha kandi bimushyira mu mategeko. Ni ukuzitondera rero zigakoreshwa ibya ngombwa, ibitari ngombwa mukabireka, mukirinda kugongana n’amategeko.”

Umugenzuzi Mukuru w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu (GMO), Madame Nadine Umutoni Gatsinzi, yavuze ko kwimakaza ihame ry’uburinganire ari uguha abagore n’abagabo amahirwe angana mu muryango no mu iterambere ry’igihugu.

Yakomeje agira ati: “Twimakaze uburinganire, twubake umuryango dukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko byaba bibabaje dukomeje kugira umuryango urangwamo ihohotera rishingiye ku gitsina.”

Yagarutse no ku biyobyabwenge mu rubyiruko aho yagize ati: “Uyu munsi niba tugifite urubyiruko rukinywa ibiyobyabwenge no kujya mu byaha by’ikoranabuhanga, turabasaba rwose ngo babihagarike, tugire urubyiruko rwihesha agaciro, rubyaze umusaruro amahirwe ahari.”

Nadine Umutoni Gatsinzi yashoje asaba urubyiruko n’undi wese gutangira amakuru ku gihe ahantu yabonye ihohoterwa.

Yagize ati: “Urubyiruko rugaragara mubakora ibyaha n’ababikorerwa kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu mwaka wa 2020 ihohoterwa ryari kuri 5% none ubu rigeze 8%. Murumva ko 3% kose ari kenshi. Niyo mpamvu twongera gusaba buri wese gutangira amakuru ku gihe kuko igihugu cyacu kitemera ihohoterwa ndetse n’umuco nyarwanda nturyemera. Dufite inzego nyinshi bireba ufite ayo makuru yayatanga haba muri Isange One stop Center, muri RIB, muri Polisi n’izindi nzego kandi iyo amakuru atanzwe kare uwahohotewe arafashwa ndetse n’uwamuhohoteye agakurukiranwa n’amategeko.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimiye urubyiruko imihigo bihaye agira ati:” Imihigo mukoze ni myiza kandi turayibashimiye, natwe nk’abakuze (ababyeyi banyu) tuzabafasha kuyesa kuko turifuza ko mu ntara yacu twaziririza ikiyobyabwenge icyo ari cyo cyose, turengera umuryango , turwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi twimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.”

Guverineri Mugabowagahunde yasabye urubyiruko kuzagira uruhare mu matora y’inzego z’ibanze batora neza kandi bakiyamamaza kuko ari bo mbaraga z’igihugu.

Yanditswe na SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze

September 25, 2026

BURERA: Ibikorwa by’Inama Njyanama muri manda y’imyaka itanu 2021_ 2026, byubakiwe ku gushyira umuturage ku Isonga

September 17, 2026

MUSANZE: Abashoje Manda muri Njyanama bagikeneye kuguma mu nshingano babwiwe ko inzira ziharuye

September 14, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,886 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,637 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,153 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,066 Views

AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye

By MANIRAGUHA LadisilasSeptember 25, 20260

Urubyiruko rwo mu ntara y’Amajyaruguru rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi uzira amakimbirane…

MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze

September 25, 2026

Imana ikwiye ibyiza/ Sr. Gina

September 24, 2026

MUSANZE: Gutoza umwana gukopera ni ukumwigisha ubujura_ Nsengiyumva Jean Damascène

September 24, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye

September 25, 2026

MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze

September 25, 2026

Imana ikwiye ibyiza/ Sr. Gina

September 24, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.