
Mu rwego rwo kwitegura neza umuhango wo kwita izina abana b’ingagi uteganijwe kuya 04/09/2026, Ikigo cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco kizwi nka “RED ROCKS” giherereye mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze cyateguye iserukiramuco (Cultural Festival) rizaba kuva tariki ya 28/08/2026 kugeza kuya 04/09/2026.
Ni iserukiramuco rizarangwa n’imurikagurisha aho abaturiye iki kigo n’abagikoramo bazamurika ibyo bakora, imbyino n’umurishyo w’ingoma; Amafunguro n’ibinyobwa biteguye mu buryo bwa gakondo birimo n’urwagwa nyarwanda rutegurwa mu mutobe w’ibitoki rukabetezwa impeke y’umwami (amasaka).
UZAMUKUNDA Marceline na MUHAWENIMANA Pauline ni bamwe mu baturage bakorana n’ikigo cy’Ubukerarugendo bushingiye ku muco bavuga ibyiza bya Red Rocks n’icyo biteguye gukorera ba mukerarugendo kugira ngo bazasubire iwabo ari ba ambasaderi baho.
UZAMUKUNDA yagize ati: “Njyewe, mu bwana bwanjye numvaga ba mukerarugendo nkumva ari abantu bateye ubwoba ntakwisanzuraho nk’umuntu utarageze mu ishuri aho narangije amashuri 6 abanza ariko kuri izi saha, na ba mukerarugendo turisanzura igihe cyose baziye, nkabagurisha bityo, bakagira n’icyo bansigira kuko nanjye hari ibyo mba mbagurishije. Nko mu iserukiramuco dutegereje, nzagurisha nk’uduseke naboshye noneho mbone amafaranga yo kwikenuza mu rugo cyane ko kugeza ubu nta mugore ukorana na Red Rocks ukigurirwa igitenge n’umugabo cyangwa ngo atiyishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé.”
UZAMUKUNDA yakomeje avuga ko biteguye gutanga serivisi nziza kuri abo banyamahanga kugira ngo bazagende bavuga u Rwanda neza ndetse bazagaruke bazanye n’abandi.

Madame UZAMUKUNDA Marceline
Yagize ati: “Kugira ngo bagende batuvuga neza iwabo, iyo batugezeho, tubakirana urugwiro twifashishije n’umutobe ufutse wacu twise ‘Welcome’, tukabaha ubwisanzure n’ibyo dufite, bityo bakagenda bishimiye cyane cyane urwagwa rwacu rwa gakondo rufite ubuziranenge. Mu iserukiramuco rero, nta bindi tuzakora uretse ibyo dusanzwe dukora gusa tukazabinoza kurushaho.”
MUHAWENIMANA Pauline we yagize ati: “Hano muri Red Rocks mpakorera imirimo itandukanye ishingiye ku muco kuko twanze ko umuco wacu ucika dore ko wari utangiye gucika hirya no hino, aho wajyaga gusura mugenzi wawe ukagenda uhetse ibikapu mu mugongo ariko twe, Red Rocks yararebye isanga umuco utagomba gucika ariyo mpamvu tuboha utwo duseke.”
MUHAWENIMANA yakomeje avuga ko igikorwa cy’iserukiramuco ari cyiza cyane kandi ko bacyishimiye kandi ko bazakibyaza umusaruro.

Madame MUHAWENIMANA Pauline
Yagize ati: “Igikorwa cy’iserukiramuco turacyishimira cyane kuko iyo cyabaye, cyitabirwa n’abantu benshi barimo n’abanyamahanga ari nabo bagura ibyo tuba twarakoze, tukabona amafaranga. Ni muri urwo rwego dusaba buri munyarwanda wese guharanira gutanga serivisi nziza cyane cyane ku banyamahanga kuko iyo baje tukabakira neza, tukabereka ibyo dukora n’umutima mwiza, tukabereka umuco wacu, birabashimisha cyane kuko mu byo tubaha haba harimo n’amafunguro nyarwanda.”
Umuyobozi mukuru wa RED ROCKS Bakunzi Grégoire yabwiye Karibumedia.rw impamvu nyamukuru yatumye bategura iri serukiramuco, aho yavuze ko biri muri gahunda yo kubungabunga umurage w’umuco ari nawo nzira ihoraho yo guhanga udushya.
Yagize ati: “Umurage w’umuco wacu uduha kumva no kumenya abo turi bo, ukaba isoko y’ingenzi kandi idasimburwa ushingiye ku bitekerezo bishya n’ubuhanzi. Kubungabunga umurage ni inzira ihoraho yo guhanga udushya, igamije kurinda imizi y’umuco wacu, gukomeza guhuza n’impinduka z’isi no kongera gutekereza ku kamaro k’umurage kugira ngo ugire akamaro ku rubyiruko rwacu rw’ejo hazaza. ‘Heritage is a legacy of our past_ giving us a sense of identity and is an irreplaceable source of inspiration and creativity. Preserving heritage is a process of constant innovation to retain our roots, remaining relevant to global changes, and reimagining what it is for our future generation’.”

Bwana BAKUNZI Grégoire, Umuyobozi wa Red Rocks
Iserukiramuco (Cultural Festival) ni igikorwa ngarukamwaka cyangwa cy’igihe runaka gihuriza hamwe abantu mu buryo bwo kwishima, kwerekana no guteza imbere ubuhanzi, umuco, sinema cyangwa imikino.
Mu Rwanda hazwi amaserukiramuco akomeye atandukanye aba mu byiciro by’umuco n’ubuhanzi, Amaserukiramuco azwi mu Rwanda harimo nk’Ubumuntu Arts Festival Iserukiramuco mpuzamahanga ry’ubuhanzi ribera i Kigali rigamije gusangira amateka n’amahoro binyuze mu makinamico n’ubuhanzi n’iserukiramuco rya Sinema ryibanda kuri filime zitandukanye no guhatanira ibihembo byiza bya sinema.
Ikigo RED ROCKS gikorana n’abantu 120 barimo 60 b’abagabo na 60 n’abagore kandi bose bakora ibintu bitandukanye, birimo: Kuboha uduseke; Ibirago; Imitako itandukanye n’ibindi bintu bikoranye ubugeni bwihariye.





Yanditswe na SETORA Janvier
