
Ni abanyeshuri bize mu mashami atandukanye harimo abize ubwubatsi (Construction and Building Technology) 111; Electrical Technology 48; Information and Communication Technology (ICT)10; Hospitality Management 47 na Travel and Toursim Management 10, bose bakaba 226 barimo ab’ igitsina gabo 162 na 64 b’igitsina gore.
Umuyobozi w’agateganyo w’iri shuri rya MIPC, MANZI Innocenti, yashimiye abanyeshuri barangije maze abashishikariza gukomeza kugira uruhare rugaragara mu iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Abanyeshuri barangije amasomo yabo nk’intambwe y’indongozi bateye, twabashishikariza gukomeza gutera izindi, bityo mukazagira uruhare rugaragara mu iterambere ryanyu n’iry’igihugu muri rusange. Ni mwe mugomba guhindura sosiyete nyarwanda mukomeza kwerekana indangagaciro nyarwanda; Ikinyabupfura; Umuco n’imyitwarire kuko aribyo bizunganira ubumenyi mukuye hano bizabagirira akamaro mu kubaka igihugu kuko mu gihugu, hakenewe umuntu ushoboye kandi ushobotse.”

Umuyobozi wa MIPC, MANZI Innocent
Uwavuze mu izina ry’abarangije UMUTONIWASE Marie Solange yavuze ko bishimiye kuba barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza ndetse ko n’ibyo bize bagiye kubibyaza umusaruro ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati: “Twishimiye kuba turangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza , Aho twakoze cyane twiga amanywa n’ijoro. Mu by’ukuri, ntabwo byari byoroshye ariko twashyizeho umwete ari nayo mpamvu dushimira ababyeyi n’abarimu badufashije muri urwo rugendo, tukaba tugeze kuri uru rwego. Turabizeza kuzabyaza umusaruro ibyo twize ahangaha.”
Umwepiskopi w’agateganyo wa Diyosezi ya Shyira, Augustin M. Ahimana, yashimiye ababyeyi ko bareze neza ndetse anashimira Imana ku byiza byose itangira ubuntu. Bityo, ashimira ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’ubw’inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) badahwema kugira inama iri shuri rya MIPC.
Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu burajwe ishinga n’ineza y’abanyarwanda, ndashimira kandi inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) mu buryo baba hafi MIPC mu kuyishoboza no kuyunganira ngo irusheho gutanga ubumenyi mu mashami atandukanye n’inama babagira ngo MIPC ibone uburenganzira bwo kujya itanga impamyabushobozi zo mu cyiciro cya kabiri (Ao) nk’izindi Kaminuza”.

Bishop AHIMANA yashimiye kandi n’abandi bafatanyabikorwa maze asoza asaba abarangije kuzashyira mu bikorwa ibyo bize.
Yagize ati: “Ubwenge ni kimwe ariko umuco ni ikindi. Ni ngombwa ko mugira umuco n’indangagaciro ndetse n’ ikinyabupfura kuko nibyo bigomba kubaranga aho muzajya hose ariko kandi kwiga ntibirangira, ari nayo mpamvu mbasaba gukomeza gutera izindi ntambwe zizabafasha kugirira igihugu cyanyu akamaro namwe ubwanyu.”
Inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza muri ibi birori yari ihagarariwe na Bukeye Mukashema Mireille washimiye MIPC ku bw’amashami ifite yigisha ishingiye ku ikoranabuhanga.Yavuze ko uyu ari umunsi w’ibyishimo n’ishema ku babyeyi bashyize imbaraga mu myigire y’abana babo maze asoza asaba abarangije kutazatesha agaciro ibyo bigiye muri MIPC.
Yagize ati: “Uyu ni umunsi w’ibyishimo n’ishema ku babyeyi bashyize imbaraga mu myigire y’abana ariko ntibigishije abana gusa ahubwo bakoreye n’igihugu kuko imbaraga zabo nizo zigiye kuzakoreshwa mu kubaka igihugu. Niyo mpamvu tubasaba kutazatesha agaciro ibyo bigiye muri MIPC ahubwo ko bagomba kubibyaza umusaruro cyane ko ibyo bize byose bijyanye n’ikoranabuhanga , bityo bagahanga udushya mu rwego rwo guteza imbere igihugu.”

Bukeye Mukashema Mireille (Hagati) mu.mwambaro w’ubururu
Mu gushishikariza abana kwiga neza, ababaye indashyikirwa mu mashami atandukanye bahawe ibihembo birimo n’igihembo cyatanzwe na Banki ya Kigali (BK) kingana na sheki y’ibihumbi magana atanu (500.000 frw) yahawe uwabaye uwa mbere mu ishami ry’ubutetsi (Hospitality Management) ariwe KIREZI UWANYUZE Angélique.



Yanditswe na SETORA Janvier
