
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), binyuze ku muvugizi warwo Dr. Thierry B. Murangira, rwemeje itabwa muri yombi ry’abayobozi babiri bo mu Karere ka Nyamagabe bakurikiranweho ibyaha bikomeye bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukingira ikibaba icyaha.
Abo bayobozi ni:
1. Nkurikiyimana Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya (Gitifu): Akurikiranyweho gusaba ruswa y’igitsina umugore wakoraga mu nshingano ze. Muri icyo gihe, ubwo uyu mugore yangaga icyo yasabwaga, byamuviriyemo guhatirwa kujya gukorera mu wundi murenge wa kure nko kumuhana.

2. Uwamariya Agnès Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyamagabe (V/M Social): Akurikiranyweho guhishira n’okukingira ikibaba icyo cyaha cy’ubugome, aho kugira ngo amurenganure cyangwa arwanye ako karengane.

Iki gikorwa, cyerekana ko nta muntu uri hejuru y’amategeko kandi ko ruswa y’igitsina n’akarengane mu kazi bitazongera kwihanganirwa mu buyobozi.
Karibumedia.rw
