Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Intsiriri y’ibibazo mu kigo cy’amashuri y’Inshuke n’Abanza “SPES NOVA JUNIOR ACADEMY”

September 8, 2026

MUSANZE: Shaikha Al Nuwais yakoze agashya muri Red Rocks Initiative

September 5, 2026

AMAJYARUGURU: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abikorera kunoza ibyo bakora kandi byujuje ubuziranenge

September 3, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Intsiriri y’ibibazo mu kigo cy’amashuri y’Inshuke n’Abanza “SPES NOVA JUNIOR ACADEMY”
  • MUSANZE: Shaikha Al Nuwais yakoze agashya muri Red Rocks Initiative
  • AMAJYARUGURU: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abikorera kunoza ibyo bakora kandi byujuje ubuziranenge
  • BURERA: Dukore Ishoramari rirambye twigisha abana bacu/ Bwana KAYITSINGA Faustin
  • Burera: Dukumire Ibiza, dusana imihanda; Dusibura imiferege; Dukora ibiraro ndetse tuzirika n’ibisenge by’amazu
  • Ijwi ry’Umuturage rigomba kwivugira mu kurengera Umuco n’Ibidukikije hagamijwe Iterambere rirambye
  • Imihigo ni yose hagati y’amakipe y’Akarere ka Musanze na Rubavu
  • EXCEL SCHOOLS yashyize igorora ababyeyi bifuza ko abana babo baza kuharahura uburezi mpuzamahanga
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » MUSANZE: Intsiriri y’ibibazo mu kigo cy’amashuri y’Inshuke n’Abanza “SPES NOVA JUNIOR ACADEMY”
Uburezi

MUSANZE: Intsiriri y’ibibazo mu kigo cy’amashuri y’Inshuke n’Abanza “SPES NOVA JUNIOR ACADEMY”

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasSeptember 8, 2026Updated:September 9, 2026421 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Hasigaye amasaha make ngo igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2026_ 2027 gitangire, mu kigo cyigenga cy’amashuri y’Inshuke n’Abanza cya SPES NOVA JUNIOR ACADEMY hasohotse ibaruwa yanditswe ku wa 06/09/2026 imenyesha ababyeyi ko nta buryo buhari bwo kugeza abana babo ku ishuri nk’uko byari bisanzwe. Ibintu byateye bamwe mu babyeyi guhangayika.

Ishuri SPES NOVA JUNIOR ACADEMY, riherereye mu murenge wa Gacaca; Akagari ka Gakoro mu mudugudu wa Gahama. Mu ibaruwa twavuze haruguru yagaragaye saa cyenda n’iminota itanu “15:05” ku rubuga ababyeyi bahuriyeho, ivuga ko nta modoka ihari izageza abana ku ishuri kandi ababyeyi barishuye amafaranga y’urugendo. Bityo rero, iki ni ikibazo ku babyeyi bahafite abana bagendaga n’imodoka y’ishuri kuko batangiye kwibaza aho barerekezanya abana babo.

Muri iyi nkuru umunyamakuru wa Karibumedia.rw yagerageje kuvugisha bamwe mu babyeyi baharerera maze bamutangariza ko bari mu gihirahiro, bibaza aho barashyira abana babo ku bintu byabatunguye kubwirwa inkuru nk’iyo ku munota wanyuma.

Umubyeyi utashatse ko dutangaza amazina ye, yagize ati: “Ku munota wanyuma, natunguwe no kubona ibaruwa ko nta modoka ihari irageza umwana ku ishuri kandi narishuye amafaranga yose. Umwana yari yiteguye gutangira, twaguze ibikoresho byose nagiye kureba ku rubuga mbona ibaruwa numva nsa n’ukubiswe n’inkuba. Rwose mudukorere ubuvugizi kuko ibyo kiriya kigo kidukoreye ni agahomamunwa.”

Undi mubyeyi nawe utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati: “Kuri SPES NOVA JUNIOR ACADEMY badutunguye, badusabye kwishura amafaranga y’imodoka izatwara abana turabikora. Mu gitondo natwaye umwana aho twari dusanzwe dutegerereza imodoka, umubyeyi mugenzi wanjye aransanga ambaza niba ntamenye ko imodoka ntayo ngwa mu kantu naho umwana atangira kurira. Ubu twabuze icyo twakora kuko nahamagaye no ku ishuri Directrice yanga gufata telefone yanjye.”

Twashatse kumenya icyo umuyobozi w’ikigo abivugaho, tubaza telefone ze. Twazibonye turamuhamagara, adusubizanya umunabi mwinshi atugaragariza ko mbese bidakwiriye ko tumubaza ibyo ku ishuri tutarereraho.

Yagize ati: “Icyo ni ikibazo kireba ikigo n’ababyeyi kandi aho nkorera barahazi, iki si ikibazo nabazwa n’abanyamakuru rero” kuko ababyeyi bari kugera ku ishuri.”

Tumaze kubona ubutumwa kuri telefone y’umwe mu babyeyi, twagerageje kwandikira umuyobozi w’ikigo ubutumwa bugufi bwa WhatsApp ndetse tumusaba ko yagira icyo adutangariza kigeretse kubyo yaramaze kutubwira ko atavugana natwe kandi ababyeyi batamugezeho ngo yange kubakira.

Yatwoherereje ubutumwa bwa WhatsApp, bugira buti: “Ntabwo nabasubije nabi ariko ubutumwa bwatanzwe mbere yuko umunsi w’ishuri ugera, abishyuye bahawe message yuko bamvugisha niba badashoboye gutegera abana babo bakayasubizwa.” Akomeza agira ati: “Ishuri niba service yo gutwara abana idakunda simbonamo ikibazo.”

Ababyeyi bakomeje kubaza ubuyobozi bw’ikigo:

1. Ahubwo abayishyuye biragenda bite?

2. Ko mbona biteye impungenge;

3. Ariko ndobona ikigigo nacyo ntagahunda gifite pee nibashake imodoka niba batayifite batubwire;

4. Ubu umwana muto yagenda namaguru akava kwa mutabazi?

5. None bibaye ko tujya tubategera Moto,bazayadusubiza cg?

6. Amakuru numvise nuko imodoko izaboneka igihembwe cg kabiri n’ibindi…

Bumwe mu butumwa bwahawe ababyeyi:

1. Mwebwe babahaye ubuhashya bwose ngomushyake uko abana banyu bajya kwishyuri wamutwara ahandi cg ukajya umutegera birakureba woe numwana wae;

2. Nonese ntibabigaragaje ko imodoka itaraboneka. Mube mutegereje
Mushake uburyo abana baza kwishuri
Ibyo guhatiriza ntibyashoboka;

3. Mwaramutse neza? Itangazo rivuga imodoka ryaratanzwe haruguru nukugerageza kureba uburyo bwizewe umwana yaba agera kwishuri, mugihe ubuyobozibukuru butarabona iyifuzwa.;

4. Mwiriwe neza? Mu gihe ubuyobozibukuru bw’ ishuri rya SPES NOVA JUNIOR ACADEMY butarabona imodoka bwifuza itwara abanyeshuri, turasaba ababyeyi bafite abana bagenda n’imodoka ko baba bashatse uburyo bwizewe bwo kugeza abana ku ishuri. Tubashimiye ubufatanye mudahwema kutugaragariza.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bubivugaho, maze umunyamakuru ahamagara Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze/ Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, ni Bwana KAYIRANGA Théobald. Yagize ati: “Icyo kibazo ntitwari tukizi tugiye kugikurikirana.”

Ishuri SPES NOVA JUNIOR ACADEMY, ryakunze kugira ikibazo cy’imiyoborere:

Hariya hantu ishuri riherereye hasa nahihishe, abenshi bahafata nkaho ari mu karere ka Burera kuko iyo uva i Musanze urenze icyapa kigabanya Musanze na Burera, ni mu kuboko kw’ibiryo uhabona imbere yawe nko muri metero magana abiri “200m”; Waba werekeza i Musanze, ni mu kuboko kw’ibumoso uhatambuka werekeza i Musanze. Ibi bifasha gutera urujijo “Confusing” abaturage, bityo bagakora ibyo bishakiye kuko hasa n’ahihishe kandi abahareresha abana abenshi ni abanyaburera.

Mu cyo twise KARIBU WALK “KA. WA”, kuva ejo ku wa 07/08/2026 turakurikirana uko amashuri yatangiye  mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2026_ 2027. Amakuru twahawe, bivugwa ko hariya hantu habanjye ishuri bitaga SHALOM MURUNDO NURSERY AND PRIMARY SCHOOL, ryibye ababyeyi rifunga imiryango 2018“.

Abandi bagarutse baca umuvuno wabo baryita: “SPES NOVA JUNIOR ACADEMY”, ”ubu uyu munsi niko ryitwa ariko n’ubundi ryigeze gufunga imiryango mu mwaka wa 2019, nyuma ya Covid19 rirongera rifungura imiryango. None murareba ibyo rikoreye ababyeyi, kugeza ubu abana bari mungo iwabo naho ababyeyi bahejejwe mu gihirahiro. Ireme ry’uburezi, riracyafite imbogamizi ku mpande zose.

Karibumedia.rw

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

BURERA: Dukore Ishoramari rirambye twigisha abana bacu/ Bwana KAYITSINGA Faustin

August 31, 2026

EXCEL SCHOOLS yashyize igorora ababyeyi bifuza ko abana babo baza kuharahura uburezi mpuzamahanga

August 25, 2026

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,853 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,615 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,131 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,055 Views

MUSANZE: Intsiriri y’ibibazo mu kigo cy’amashuri y’Inshuke n’Abanza “SPES NOVA JUNIOR ACADEMY”

By MANIRAGUHA LadisilasSeptember 8, 20260

Hasigaye amasaha make ngo igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2026_ 2027 gitangire, mu kigo cyigenga…

MUSANZE: Shaikha Al Nuwais yakoze agashya muri Red Rocks Initiative

September 5, 2026

AMAJYARUGURU: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abikorera kunoza ibyo bakora kandi byujuje ubuziranenge

September 3, 2026

BURERA: Dukore Ishoramari rirambye twigisha abana bacu/ Bwana KAYITSINGA Faustin

August 31, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Intsiriri y’ibibazo mu kigo cy’amashuri y’Inshuke n’Abanza “SPES NOVA JUNIOR ACADEMY”

September 8, 2026

MUSANZE: Shaikha Al Nuwais yakoze agashya muri Red Rocks Initiative

September 5, 2026

AMAJYARUGURU: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abikorera kunoza ibyo bakora kandi byujuje ubuziranenge

September 3, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.