
Sgt Robert Kabera yasanzwe yishwe aciwe umutwe mu Karere ka Mpigi muri Uganda, aho yari amaze imyaka igera kuri itandatu aba nyuma yo kuva mu Rwanda.
Umugore we Jeanne D’arc Rwigema Uwizeye akeka ko umugabo yaba yarishwe ku wa gatandatu n’abantu bamusanze aho yari ari kubaka inzu mu karere ka Kammengo, kari mu birometero 45 mu burengerazuba bwa Kampala.
Jeanne d’Arc avuga ko Sergeant Robert, yari afise imyaka 50, asize abana batatu babyaranye.
Umurambo we wabonetse ku wa 17 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Luwala, mu gace ka Kammengo. Inzego z’umutekano za Uganda zatangiye iperereza rigamije kumenya abamwishe n’impamvu yabyo.
Ikinyamakuru Chimp Reports cyo muri Uganda cyatangaje ko ku wa 19 Ukwakira 2026 ari bwo amakuru y’urupfu rwa Kabera yamenyekanye nyuma y’uko umuvandimwe we, Victor Agaba, atangiye kumushakisha mu gitondo cyo ku wa 17 Ukwakira, kuko yari ataramubona.
Sgt Robert yari yageze muri ako gace ku mugoroba wo ku wa 16 Ukwakira avuye i Kampala, nyuma aza kujya mu kabari kari hafi y’aho yari acumbitse.
Mu gitondo cyakurikiyeho, ngo Agaba yagiye kumushakira mu rugo ari kumwe n’umuhungu wa Sgt Robert ariko basanga inzu ifunze. Yakomereje mu kabari sgt Robert Kabera yari yagiyemo, aho umwe mu bakozi yamubwiye ko yaherukaga kumubona mu ijoro ryabanje.
Agaba yabanje gukeka ko umuvandimwe we ashobora kuba yaraye ahandi, ahitamo kujya mu mirimo ye isanzwe.
Ahagana saa munani z’amanywa, umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Luwala yamenyesheje abaturage ko hari umurambo w’umuntu wabonetse waciwe umutwe.
Agaba yahise ajya ahabonywe uwo murambo, aza gusanga ari uw’umuvandimwe we Sgt Robert Kabera. Avuga ko yamumenye ashingiye ku nkovu yari afite ku gikumwe cy’iburyo no ku nkweto zari hafi y’aho umurambo wabonetse.
Karibumedia.rw
