Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II
  • Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje
  • Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN
  • Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA
  • Ivuka rya FRN ya Joseph Kabila rikuraho urujijo ku birego byo gushyigikira M23 byegekwaga ku Rwanda/ Evode UWIZEYIMANA
  • Inzu nshya y’ababyeyi yatashywe kandi ihabwa umugisha
  • MUSANZE: Urubyiruko rw’abakorerabushake, rwiyemeje kuba umusemburo w’impinduka
  • Breaking News: BURERA, urupfu rw’amayobera rwa NIZEYIMANA uri mu kigero cy’imyaka15
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Imihigo ni yose hagati y’amakipe y’Akarere ka Musanze na Rubavu
Imikino

Imihigo ni yose hagati y’amakipe y’Akarere ka Musanze na Rubavu

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasAugust 27, 2026Updated:August 27, 2026126 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Imihigo yo kwegukana ibikombe ku makipe y’Akarere ka Musanze n’aya karere ka Rubavu irakomeje aho kuri uyu wa kane, tariki ya 27/08/2026 ikipe y’abagore n’iy’abagabo z’Akarere ka Musanze ziracakirana n’iz’Akarere ka Rubavu.

Ni imikino iza kubera ku kibuga cya Tony Ground ku Musanze, aho ikipe y’Abagore ba Musanze izwi nk'”Inyangakugoma za Musanze” iracakirana n’iy’Akarere ka Rubavu izwi nk’ “Inganji za Rubavu.” Mu gihe iy’Abagabo ya Musanze nayo izwi nk’Inyangakugoma za Musanze” nayo icakirana n’Inganji za Rubavu.

Iyi mikino iratangira ku isaha ya saa Saba zuzuye z’amanywa (13h00), aho ikipe y’Abagore ya Musanze izwi nk'”Inyangakugoma za Musanze” iraba icakirana n’ iy’Abagore ba Rubavu izwi nk’Inganji za Rubavu, mu gihe ku isaha ya saa cyenda (15h00) haraca uwambaye hagati y’iy’Abagabo ya Musanze nayo izwi nk’Inyangakugoma za Musanze n’inganji za Rubavu.

Ni imikino isoza irushanwa ryateguwe na RDB mu rwego rwo kwitegura umuhango wo kwita amazina abana b’Ingagi ku nshuro ya 21, uteganijwe ku ya 04/09/2026 ukazabera mu murenge wa Kinigi ahasanzwe hitirwa amazina abana b’Ingagi.

Nk’uko Karibumedia.rw yabitangarije abasomyi bayo mu nkuru iheruka, yari yavuze ko izakomeza kubakurikiranira iby’iri rushanwa cyane ko ryari ryajemo bombori bombori hagati y’ikipe y’Akarere ka Burera n’iy’aka Rubavu, bivugwa ko ikipe y’Akarere ka Rubavu yakinishije abakinnyi 8 batemewe (Bafite Licence) mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) barimo Ismael GIKAMBA.

Kuba rero ikipe y’Abagabo ya Rubavu (Inganji za Rubavu) ariyo igomba gukina umukino wa nyuma n’ikipe ya Musanze (Inyangakugoma za Musanze), ni ukuvuga ko ariyo yatsize ikirego yaregwaga n’ikipe y’Akarere ka Burera nk’uko byagaragaraga mu ibaruwa twababwiye Meya wa Burera Mukamana Soline yari yandikiye Perezida wa SACOLA, asaba kurenganura ikipe y’Akarere ayobora.

Na none Karibumedia.rw yari yabajije Perezida w’Ishyirahamwe SACOLA, Bwana Nsengiyumva Pierre Célestin niba yemera ako karengane nk’abateguye iri rushanwa maze asubiza ko atari bo bariteguye ko bo bateye inkunga abariteguye.

Perezida wa SACOLA, Pierre Célestin Nsengiyumva

Yagize ati: “Irushanwa ryateguwe n’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) noneho twe, nk’abafatanyabikorwa dutera inkunga iryo rushanwa nk’ibisanzwe, ntabwo aritwe twariteguye rero, abarega babaza RDB.”

Ibi biragaragaza ko n’ikirego niyo kiba gifite ishingiro nticyari gukemurwa neza kuko haregewe urwego rutabifitiye ububasha kuko n’amategeko asanzwe iyo uregeye urukiko rutabifitiye ububasha, ikirego cyawe giteshwa agaciro kabone nubwo waba ufite ukuri.

Uyu munsi rero ni imikino ya nyuma kandi mwese muratumiwe ku kibuga kizwi nka “Tony Ground” giherereye hafi ya INES Ruhengeri ku Musanze kuva saa Saba (13h00), tubibutsa ko ari irushanwa ryateguwe mu rwego rwo kwitegura umuhango wo kwita amazina abana b’Ingagi uteganijwe ku ya 04/09/2026 rikaba ryari ryitabiriwe n’uturere tune (4) dukora kuri Pariki y’ibirunga ari two Burera; Musanze; Nyabihu na Rubavu ariko mu mikino ibanza, amakipe ya Burera akaba yaravuyemo atsinzwe na Rubavu mu gihe aya Nyabihu yavuyemo atsinzwe n’aya Musanze.

Yanditswe na SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Breaking news: Bombori bombori hagati y’Akarere ka Burera n’Akarere ka Rubavu

August 24, 2026

APR FC izatangira ikina na Gor Mahia FC: Ingengabihe ya CECAFA yasohotse

July 20, 2026

Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 50 Frw mu matike ku munsi w’Igikundiro

July 20, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,946 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,698 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,223 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,076 Views

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 23, 20260

Nk’ibisanzwe tariki ya 22/10/2026, hizihizwa umunsi Mukuru witirirwa Mutagatifu Yahani Pahulo wa II mu Rwanda…

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026

Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA

October 19, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.