
Hagati y’Akarere ka Burera na Rubavu haravugwa urunturuntu cyangwa se bombori bombori hagati ya two bitewe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje utu turere twombi, mu rwego rwo kwitegura umuhango wo kwita amazina abana b’Ingagi uteganijwe kuya 04/09/2026.
Ni irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe SACOLA, rigahuza uturere tune(4) dukora kuri Pariki y’Igihugu y’ibirunga ari two Burera; Musanze; Nyabihu na Rubavu, imikino ikabera ku kibuga kiri mu murenge wa Kinigi,bityo muri tombora, ikipe y’Akarere ka Burera itombora guhura b’ikipe y’Akarere ka Rubavu naho iy’Akarere ka Musanze igahura n’iy’Akarere ka Nyabihu.
Wakwibaza ngo iyo Bombori bombori iraterwa n’iki?
Nta kindi uretse kutubahiriza amabwiriza yashyizweho n’abateguye iri rushanwa aribo Ishyirahamwe SACOLA avuga ko abakinnyi bafite Licence mu makipe y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) batemerewe gukina muri aya marushanwa yateguwe na SACOLA.
Amakuru yizewe agera kuri Karibumedia.rw nuko hamenyekanye ko mu mukino wahuje ikipe y’Akarere ka Rubavu n’iy’Akarere ka Burera, ikipe y’Akarere ka Rubavu yakinishije abakinnyi 8 bafite Licence nk’uko hari icya ngombwa cy’umwe muri bo Karibumedia.rw ifitiye kopi cy’uwitwa Ismael GIKAMBA cyemeza ko uyu akina mu cyiciro cya mbere.
Ni muri urwo rwego Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madame MUKAMANA Soline yandikiye Ishyirahamwe SACOLA asaba kurenganurwa nk’uko bigaragara mu ibaruwa ye na none Karibumedia.rw ifitiye kopi yo kuwa 22/08/2026 ifite nomero Ref: 0524/07/04/GGU/2026 igira iti:”Bwana Perezida wa SACOLA .
Impamvu: Gusaba kurenganurwa
Bwana Muyobozi,
Nshingiye ku marushanwa y’umupira w’amaguru ahuza uturere dukora kuri pariki y’ibirunga yateguwe mu rwego rwo kwitegura umuhango wo kwita izina abana b’ingagi;
Nshingiye cyane cyane ku mabwiriza agenga aya marushanwa, aho abakinnyi bafite licence mu makipe y’ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru (FERWAFA) batemerewe gukina aya marushanwa, nk’uko bigaragara mu ngingo ya kabiri y’amabwiriza agenga iri rushanwa;
Mbandikiye ngira ngo mbasabe kuturenganura kuko ikipe y’Akarere ka Rubavu twakinnye nayo kuwa 21/08/2026 itubahirije amabwiriza, kuko yakinishije abakinnyi 8 bose bafite licence.
Amazina yabo n’amafoto bigaragara ku mugereka w’iyi baruwa.
Mugire Amahoro!
MUKAMANA Soline
Umuyobozi w’Akarere ka Burera.”

Karibumedia.rw yashatse kuvugana kuri Telefoni n’Umuyobizi w’Ishyirahamwe SACOLA, Bwana Nsengiyumva Pierre Célestin ntiyaboneka ariko naboneka muzasangizwa icyo abivugaho.
Andi makuru agera kuri Karibumedia.rw nuko muri uyu mukino ikipe y’Akarere ka Burera yatsinzwe ibitego bitanu kuri bitatu kuko iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya, ari kimwe kuri kimwe (1_1) noneho hakitabazwa Penaliiti, ikipe y’Akarere ka Rubavu ikinjiza Penaliiti enye(4) kuri ebyiri(2) z’ikipe y’Akarere ka Burera.
Ese nibiramuka bibaye byo, uyu mukino uzasubirwamo cyangwa ikipe y’Akarere ka Rubavu izaterwa mpaga? Ni ukubitega amaso ariko Karibumedia.rw irakomeza kubibakurikiranira kugera ku mwanzuro wa nyuma.







Yanditswe na SETORA Janvier
