
Mu kiganiro kuri Radio na TV10, cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026. Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana yatanze Ikiganiro cyibanze ku ngingo zitandukanye zijyanye n’uburezi n’Ireme ryabwo; Ibibazo by’abanyeshuri n’abarimu; Transfers; Imiyoborere y’ibigo by’amashuri n’imyiteguro y’umwaka w’amashuri 2026_ 2027. DG yabajijwe kandi asubiza ibibazo by’abanyamakuru:
1. Igihe interview z’abayobozi b’ibigo by’amashuri zizabera
Ku kibazo kijyanye n’igihe interview z’abayobozi b’ibigo by’amashuri zizabera, DG wa REB yavuze ko iki kibazo kiri gukorwaho ubusesenguzi bwimbitse.
Yagaragaje ko umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ari umusingi w’ireme ry’uburezi, bityo guhitamo abayobozi b’ibigo bigomba gukorwa mu buryo bwitondewe kandi bushingiye ku bushobozi bukenewe.
Yanagaragaje ko hakomeje kurebwa uburyo bwiza bwo gutegura no gushyira mu bikorwa iki gikorwa, bityo igihe nyacyo kizatangazwa nyuma y’ubusesenguzi bukenewe. English Proficiency ku bayobozi b’ibigo by’amashuri
DG wa REB yatangaje ko umuntu uzaba umuyobozi w’ikigo cy’amashuri agomba kuba yaratsinze English Proficiency kandi akaba ageze ku rwego rwa B2. Ibi bigaragaza ko ubushobozi bw’ururimi rw’Icyongereza ari kimwe mu bintu by’ingenzi byitabwaho mu gutegura abayobozi bafite ubushobozi bwo kuyobora ibigo no guteza imbere ireme ry’uburezi.
2. Transfers z’abarimu zakozwe muri ibi biruhuko
Ikiganiro cyagarutse kandi ku bijyanye na transfers z’abarimu zakozwe muri ibi biruhuko: Internal Transfer, abasabye ni 4,483 abemerewe ni 1,419; External Transfer, abasabye ni 7,802 abemerewe ni 2,084.
DG wa REB yasobanuye ko abarimu benshi bakunze gusaba kwimukira mu mijyi bava mu cyaro. Icyakora, yasobanuye ko uburyo bwo kwimura abarimu butagamije kuvana umwarimu ahantu ngo hahite hashyirwamo undi ku buryo bwikora. Yavuze ko transfers zishingira ku myanya ihari, bityo aho umwanya uri ni ho umwarimu ashobora kwimurirwa.
Special Case Transfers
Ku kibazo kijyanye na Special Case Transfers, DG wa REB yavuze ko iki kibazo kiri gukorwaho ubushishozi. Yasobanuye ko buri kibazo kizasesengurwa hakurikijwe uburemere bwacyo ndetse n’imyanya izaba ihari. Yijeje abasabye Special Case Transfer ko buri wese azasubizwa, kandi igisubizo kikazashingira ku miterere n’uburemere bw’ikibazo yatanze hamwe n’imyanya izaba ihari.
3. NESA n’ibizamini bya Leta
Hari umunyeshuri wabajije DG wa REB ku makuru yavugaga ko NESA itazongera gutegura cyangwa kubaza ibizamini bya Leta, ahubwo ko REB ari yo izajya ibikora.
DG wa REB yasobanuye ko ayo makuru ari ibihuha, agaragaza ko NESA ari rwo rwego ruzakomeza kugira uruhare mu bijyanye n’ibizamini bya Leta nk’uko bisanzwe. Yasabye abafite ibibazo cyangwa amakuru nk’ayo kujya bashingira ku makuru yemewe atangwa n’inzego zibishinzwe.
4.Ikibazo cy’abanyeshuri bagaburiwe Kawunga irimo inyo
Hagarutswe kandi ku kibazo cy’ikigo cya GS Nyarubande kimwe cyo mu Karere ka Rubavu cyagaburiye abana bari muri Holiday Remedial kawunga yavugwagamo ko harimo inyo.
DG wa REB yavuze ko ibyo ari uburangare bw’umuyobozi w’ikigo, kandi ko umuyobozi ubifitemo uruhare azabibazwa. Yaboneyeho gutanga inama ku bayobozi b’ibigo by’amashuri ko bakwiye kwita cyane ku mibereho, umutekano n’imirire y’abanyeshuri, kandi ko batagomba kurangara mu nshingano zabo, cyane cyane ku bibazo bishobora kugira ingaruka ku buzima n’imibereho y’abanyeshuri.
5.Imyiteguro y’umwaka w’amashuri wa 2026_ 2027
Mu gusoza ikiganiro, DG wa REB yasabye abanyeshuri; Ababyeyi ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira n’uburezi kwitegura neza umwaka w’amashuri wa 2026_ 2027. Yashimangiye ko imyiteguro myiza y’umwaka w’amashuri ari ingenzi kugira ngo ibikorwa by’uburezi bitangire neza kandi bigire umusaruro mwiza.
Bagana ku musozo w’ikiganiro, byagaragaye ko REB ikomeje kwibanda ku kuzamura Ireme ry’Uburezi; Guteza imbere imiyoborere y’ibigo by’amashuri; Gukemura ibibazo by’abarimu n’abanyeshuri ndetse no gukoresha uburyo bushingiye ku bushishozi mu gufata ibyemezo birebana na transfers. By’umwihariko, DG wa REB yashimangiye ko ubuyobozi bwiza bw’ibigo by’amashuri ari inkingi y’ireme ry’uburezi, bityo guhitamo abayobozi bigomba gushingira ku bushobozi, harimo n’ubumenyi bw’Icyongereza ku rwego rwa B2.

Karibumedia.rw
