
Nta munyarwanda utazi Ku Mulindi. Kubera amateka akomeye hafite dore ko ariho Inkotanyi zabaye cyane kuva 1992 kugeza u Rwanda Rubohowe. Ubu hitwa ku Mulindi w’intwali mu rwego rwo guha icyubahiro abari abasirikare ba RPA.
Muri 1992 Majoro Paul Kagame yatekereje uburyo bushya bwo guhatira Habyarimana kubahiriza ibyo FPR yamusabaga aribyo gucyura impunzi; Guha Abanyarwanda uburenganzira bungana no guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga ahantu hatandukanye mu gihugu. Habyarimana yari yarabyanze, dore ko we yavugagako u Rwanda rwuzuye nk’ikirahuri cyuzuye amazi, bityo ko impuzi zaguma aho ziri.
Majoro Kagame n’ingabo yarayoboye bashakaga kumwereka ko uko byagenda kose agomba kwemera ibyo Inkotanyi zimusaba, maze akareka Abanyarwanda bagataha.
Muri 1992 inkotanyi zari Murugano no mu bice bimwe by’umutara, hari ibitero ingabo za RPA zagabye kuri FAR haba mu Ruhengeri cyangwa mu Mutara. Intambara izwi cyane niyiswe iy’agasantimetero, yabereye mu Mutara.
Inkotanyi zimaze kuyitsinda, Maj. Paul Kagame yashatse kwagura ahantu barwaniraga no gushaka ukuntu yakomeza gushira igitutu kuri Habyarimana. Yaje gutekereza Byumba, Byumba hari mu misozi ndetse ari hafi y’umupaka kuhafata byari gushira igitutu kuri Habyarimana maze akemera amasezerano.
Maj. Paul Kagame yaje kohereza intasi Ibyumba, intasi zimuha amakuru atandukanye cyane cyane amakuru y’ahantu hari umwanzi uko angana; Ibikoresho afite; Ibice birimo abaturage kugirango batazarasa mucyerejezo cyabo n’andi makuru atandukanye.

Nyuma yahise afata umwanzuro ko Byumba iterwa, maze yohereza batayo 6. Baragiye bararwana bafata Byumba, mu gihe gito ahantu hasigaye batarafa ni ku Murindi.
Uko Umugaba Mukuru yari yategetse za Batayo 6 zigomba kujya i Byumba, si ko zose zahagereye icyarimwe. Batayo ya Alpha yaje gukererwa maze iza ku munsi wa gatatu, impamvu yatumye ikerererwa nta wari uyizi kandi bari bayigeneye ibyangomwa bituma iza kurwana.
Yageze ku rugamba ku munsi wa gatatu nka saa cyenda, yasanze Umugaba Mukuru w’ingabo ayitegereje. Yari yarakaye yibaza impamvu iyi Batayo yakererewe, maze abaha ibihano bya gisirikare byamaze isaha yose! Arangije abwira Batayo yose harimo na ba Komanda mu Giswahili ati: “Alpha kwa kujiwokowa, mwende mutowe ngome ya adui ambayo yiko Murindi ngambo pale.” Mu Kinyarwanda yabwiraga Alpha ati: “Kugira ngo mwikureho iki cyaha cy’ ubukererwe, mugende mukuremo ibirindiro by’umwanzi biri ku Mulindi”.
Umugaba Mukuru amaze guhana Alpha, ubwo byari nka sa kumi z’umugoroba. yarikubuye, maze batayo igira akanama kihuse babifashijwemo n’umugaba w’igitero komanda Twahirwa Dodo. Bareba uko bagiye gutera Mulindi, dore ko byari itegeko ry’Umugaba Mukuru.
Bahisemo amayeri yo gukora umurongo mugari ugera ku birometero nka bitatu, hagati y’umusirikare n’undi hari nka metero icumi, maze bamanuka wa musozi bavuza induru biyamirira, bamanukira icyarimwe bagana kuri kaburimbo y’umuhanda Kigali_ Gatuna. Ubwo umwanzi mu birindiro bye ku Mulindi yarabarebaga, aratangara, ati: “Noneho Utunyenzi twaje n’iyonka!”
Umwanzi yahise azinga utwangushye ava mu birindiro bye bya Mulindi,
Murindi yafashwe tariki ya 2/6/1992 mu ma saa mbiri z’ijoro. Ubwo Komanda wa Alpha yahise atangaza ko Mulindi yafashwe.
Iyinkuru wayisanga mugitabo cya late Captain Ndahiro Logan (Inzira y’inzitane yo Kwibohora kw’abanyarwanda), ku bakunda amateka mwagishaka muzasangamo n’izindi nkuru nyinshi.
Karibumedia.rw
