
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28/09/2026, muri Centre Saint Paul/ KIGALI, habereye inama ngaruka mwaka yahuje abagize Komite ya Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’abana muri Arkidiyosezi ya KIGALI, isanzwe ikorwa mu rwego rwo gutegura iteganyabikorwa ry’umwaka mushya w’ubutumwa, yari iyobowe na Padiri Joseph GWIZA, ushinzwe ikenurabushyo ry’abana muri Arkidiyosezi ya KIGALI.
Yari igamije kurebera hamwe Raport y’ibikorwa byaranze umwaka basoje (2025_ 2026), banategure iteganyabikorwa ry’umwaka ukurikiyeho (2026_ 2027), banategure gutumiza inama rusange y’incuti z’abana, isanzwe mu ntangiriro z’umwaka mushya w’ubutumwa.
Ibikorwa byaranze ubutumwa bw’abana mu mwaka ushize w’ubutumwa (2025_ 2026):
Inama itangira ubutumwa bw’abana (Inama rusange ya Komisiyo), yabaye umwaka ushize mu kwezi kwa 11, Noheli y’abana yahimbarijwe i KABUGA, umuririmbyi w’inyenyeri yabaye mu gihe cya Noheli, ibikorwa by’urukundo byabaye mu gihe cy’igisibo, guhimbaza umunsi mpuzamahanga wa Enface missioneur (Journee Mondiale de l’Enface missionnaire) wabaye tariki ya 04/01/2026, Forum y’abana, ingando z’abahereza, ishuri rya Bibiliya ry’abana (Camp Biblique), imyiherero y’incuti z’abana, utugoroba tw’abana, Misa z’abana, Sunday School, gusurana kw’abana hagati yabo, gushinga Pueri Cantores (Muri Paruwasi ya KICUKIRO; KABUYE na NYAMIRAMBO) bivuye mu gusurana kw’abana na Diyosezi ya KABGAYI.
Kugeza ubu banafite amashuri y’abana ya Bibiliya ari mu ma Paruwasi 2: GIKONDO na GITABAGE, Camp Biblique yabereye muri Centre des Jeunes GATENGA yahuje abana baturutse muri Zone Pastorale ya KICUKIRO, amahugurwa ya ba Ancadreurs na ba animateurs ba Patronage yabaye tariki ya 22/06/2026, gutangiza Patronage mu kwezi kwa 07 no kuyisoza mu kwezi kwa 08/2026, gusoza Patronage y’abana ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI byabereye muri Paruwasi ya NYAMIRAMBO, n’urugendo Nyobokamana ry’abana i KIBEHO rwabaye tariki ya 18/08/2026 rwahuje abana 3409.
Uretse ibi, bafashe umwanya banategura iteganyabikorwa ry’umwaka mushya w’ubutumwa wose (2026_ 2027), ukaba ari n’umwaka usoza Plan d’activite ya Arkidiyosezi ya KIGALI kuko ari nayo bagenderaho, ni umwaka wo kureba imbuto bakuye mu butumwa bw’abana mu myaka 5 ishize (Evaluation kuva 2022_ 2027), bakaba bagaragaje ko bagiye gukora agatabo gakubiyemo imbuto zeze mu butumwa bw’abana muri iyi myaka 5, bakazagashyira ahagaragara mu kwezi kwa 02/2027.
Bakazanarebera hamwe icyo Yubile y’imyaka 50 Arikidiyosezi imaze ishinzwe ibasigiye, cyane cyane muri Komisiyo y’abana;
Icya Kabiri ni ukwandika imfashanyigisho ya Patronage, hakazaba hakubiyemo: Inyigisho; Amateka; Uko Patronage ikorwa; Amateka y’abatagatifu n’ibindi;
Icya gatatu, ni inama ihuza incuti z’abana ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, itangira umwaka mushya w’ubutumwa, izaba tariki 11/11/2026, ikazabera muri Centre Pastorale Domus Pacis/ KIGALI, iherere muri Paruwasi ya KICUKIRO. Hazakorwa igikorwa cya Noheli y’Abana, ariko ikazizihizwa ku rwego rwa za Paruwasi, ariko Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, akazifatanaya n’abana ba Paruwasi ya MAYANGE.
Hafashwe umwanzuro ko kwizihiza Noheli y’abana buri mwaka bizajya byizihizwa ku rwego rwa za Paruwasi, umwaka ukurikiye ikizihizwa ku rwego rwa Zone Pastorales, undi mwaka bikizihizwa ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI. Noneho Cardinal akazajya yifatanya na bamwe bitewe n’aho byabereye.
Icya kane, barashaka kugarura igikorwa cy’ikinavangili ya Noheli, gisa nkaho kiri kugenda kizimira. Kibaba bucya Noheli iba ndetse no ku munsi mukuru wa Noheli. Bukeye bwaho bwa Noheli bazatangiza umuririmbyi w’inyenyeri muri buri Paruwasi tariki ya 26/12/2026.
Tariki ya 10/01/2027, ku munsi mukuru w’ukwigaragaza kwa Nyagasani bazasoza umuririmbyi w’inyenyeri, banizihiza umunsi mukuru wa Enface missionnaire.
Mu kwezi kwa 2 hateganyijwe inama ya Komite ishinzwe ikenurabushyo ry’abana, bahurizahamwe ibyavuye mu ikenurabushyo ry’abana mu gatabo bari gukora; Mu kwezi kwa 3 bazaba bafitemo Mashami y’abana, igikorwa cy’urukundo cy’abana, ndetse na Pasika y’abana; Mu kwezi kwa 4 bazaba bafite Camp Biblique z’abana zizabera no mu yandi ma zone, na Bye Bye Vacance abana basubira ku mashuri; Mu kwezi kwa 5 hazaba Rozari y’abana, hanashyirwa imbaraga muri Prezidiyumu z’abana, cyane cyane Regio z’abana.
Tariki 21/07/2027, bazakora amahugurwa ngaruka mwaka y’incuti z’abana, na ba Ancadreurs ba Patronage. Tariki ya 03/07/2027 bazatangiza Patronage y’abana muri Paruwasi ya RUSASA ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, bakazayisoza tariki ya 07/08/20207, muri Paruwasi ya GIHOGWE. Tariki ya 24/08/2027, hateganyijwe urugendo Nyobokamana rw’abana i KIBEHO, hanasozwa umwaka w’ubutumwa.





Karibumedia.rw
