
Umuryango w’ingo z’Umubyeyi Bikiramariya “Equipe Notre Dame”, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03/10/2026 wahimbaje Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe (1976_ 2026).
Mu gitambo cy’Ukaristiya cyabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis/ REMERA, cyatuwe n’igisonga cya Arkiyepiskopi wa KIGALI akaba n’umunyamabanga wa komisiyo y’umuryango mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu RWANDA, Musenyeri Casimir UWUMUKIZA.
Umuryango w’ingo z’Umubyeyi Bikiramariya “Equipe Notre Dame”, wavukiye mu gihugu cy’Ubufaransa mu mwaka w’ 1938, aho icyo gihe watangiranye ingo enye “4 Couples” z’abakristu. Aho bicaye icyo gihe bareba ukuntu mu gihe cyabo abantu bateshaga agaciro umubano w’abashakanye n’Isakaramentu ry’ugushyingirwa, begera umupadiri witwa Henri Cafarel bamusaba y’uko yabafasha kugira ngo barebe uko bakora ubutumwa mu zindi ngo bugamije kugerageza kongera gusubiza agaciro umubano w’abashakanye n’Isakaramentu ry’Ugushyingirwa.
Batangira gutyo n’izindi ngo zigenda zibegera, umuryango ugenda waguka ukwira hirya no hino ku isi. Kugeza ubu ukaba ubarizwa mu bihugu birenga 80 ku isi kandi ku migabane yose.
Uyu muryango, wageze mu RWANDA mu mwaka 1993 utangirira mu iseminari ntoya ya NDERA, utangijwe n’Umupadiri w’umutaliyani wahigishaga witwaga Don Tito. uyu mu Padiri yawutangije yegeranya abari abarezi muri iyo seminari bafite ingo (Bari bubatse ingo), Couples zabo arazegeranya batangira Equipe. Umuryango uvuka wari uje gukemura ibibazo byari bihari, aho uyu muryango wavutse hari ibibazo by’uko abantu bishyingiraga batagiye mu Kiliziya bavuga ko atari ngombwa guhabwa iri sakaramentu. Abashyingiwe nabo wasangaga badasenga; Batitabira iby’ubukristu; Amakimbirane no gutandukana kw’abashakanye “Divorce”. Ku bwo kutagendera ku ndangagaciro za gikristu, Kiliziya ikabura abantu bayitangira kugira ngo bayikorere. Umuryango wari warahungabanye, cyane cyane uburere bw’abana n’ibindi.
Umuryango w’ingo z’Umubyeyi Bikiramariya “Equipe Notre Dame”, ugamije gufasha abashakanye gukura mu kwemera no mu bukristu, bakarushaho kubaho mu bukristu kandi bakabera n’urumuri izindi ngo n’abandi bantu muri rusange. Intego nyamukuru y’uyu muryango ni: Gufasha ingo ziwubarizwamo kubaho mu Rukundo; Ubudahemuka; Ubutagatifu N’Umunezero.
Abifuza kujya muri uyu muryango bagomba kuba ari abashakanye gikristu (Couples zahanye isakramentu ry’Ugushyingirwa), gusa iyo umwe muri bo agize ibyago agapfakara awurimo agumamo ariko uwapfakaye atarawujyamo we ntabwo yemerewe kuwujyamo. Umuryango w’ingo z’Umubyeyi Bikiramariya “Equipe Notre Dame” wa Arkidiyosezi ya KIGALI, ubarizwamo ingo (Couples) zisaga 400.
Insanganyamatsiko ya Yubile y’imyaka 50 arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe, iragira iti: “URUGO, IGICUMBI CY’IYOGEZABUTUMWA N’AMIZERO YA KILIZIYA”.

Kugeza ubu, Arikidiyosezi ya KIGALI ifite Secteurs 2: Secteur ya Kigali ya 01, harimo: Paruwasi ya SAINTE FAMILLE; KACYIRU; RUSASA; RUTONGO; RULI; RWANKUBA; MUNYANA; RUTONDE; GIKONDO na KARAMA.
Secteur ya KIGALI ya 02, harimo: Paruwasi ya KANOMBE; KARENGE; KIGARAMA na MUSHA.
Imaze kubyara imuryango no mu yandi ma Diyosezi:
Diyosezi ya CYANGUGU, ifiteyo secteurs 12 ndetse ukaba uri muri Paruwasi zayo zose.
Muri Diyosezi ya KIBUNGO, umuryango umaze kugera muri Paruwasi ya MUKARANGE na RUKARANGE.
Muri Diyosezi ya BYUMBA, umaze kugera muri Paruwasi ya MUHURA naho muri Diyosezi ya KABGAYI umaze kugera muri Paruwasi ya KIVUMU.
Umuryango uteganya kugera no mu yandi ma Diyosezi n’ama Paruwasi, kugeza ubu Padiri Victor KARAMIRA, akaba na Padiri mukuru wa Paruwasi ya KARENGE ni we Omoniye w’umuryango Equipe Notre Dame muri Arkidiyosezi ya KIGALI, akaba na Omoniye wa Secteur ya kabiri naho Padiri Théophile NKUNDIMANA niwe Omoniye wa Secteur ya mbere.
Hifuzwa ko abapadiri bose bagira uruhare mu kwitabira guherekeza ingo z’Umubyeyi BIkiramariya muri gahunda zabo, mu butumwa bashinzwe muri Paruwasi kuko ari umuryango ugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’imiryango. Amakipe agize uyu muryango nayo yasabwe kubyara andi makipe, umuryango ukagenda waguka.
Karibumedia.rw
