
Muri Centre Domus KIGALI, kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/09/2026, habereye inama ya komisiyo y’umuryango, yahuje abapadiri bashinzwe ikenurabushyo ry’umuryango n’abayobozi bashinzwe komisiyo y’umuryango mu ma paruwasi yose ya Arkidiyosezi ya KIGALI.
Yari igamije kurebera hamwe ibyakozwe mu mwaka w’ubutumwa basoje (2025_ 2026), gutegurira hamwe ihimbazwa rya Yubile y’umuryango izabanzirizwa na forum y’umuryango, izaba kuva tariki ya 05/11 – 08/11/2026 hizihizwa Yubile y’umuryango mu myaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe, izabera muri Paruwasi ya NYAMATA. Yayobowe na Padiri Simon Pierre RUTERANA RUTAYISIRE, umuyobozi wa komisiyo y’umuryango muri Arkidiyosezi ya KIGALI.
Ibindi byagarutsweho ni ugutegura: Journne PFN (Planification Familiale Naturelle) (“Umunsi wahariwe ubukangurambaga ku buryo bwa kamere bwo guteganya imbyaro”) uzizihirizwa muri Forum y’umuryango tariki ya 07/11/2026, guhimbaza umunsi mukuru w’urugo rutagatifu rw’i Nazareti uzizihizwa tariki ya 27/12/2026, ibizakorwa mu cyumweru cy’umuryango, banaganira kuri gahunda kwigisha abageni mu gihe cy’amezi 6.
Hagaragajwe bimwe mu bikorwa bya komisiyo y’umuryango byakozwe muri servise zayo ziyigize: Gahunda ya servise y’ubusugire bw’ingo, Komisiyo y’umuryango, inyigisho zihabwa abitegura gushinga ingo, kumva no gutega amatwi. Biteganyijwe ko Yubile y’umuryango izitabirwa n’umugabo n’umugore, abapfakazi, urubyiruko, abana, n’abihayimana, bikaba biteganyijwe ko hazitabira abagera ku 1080. Hazaba harimo inyigisho zitandukanye n’ama atelier mu byiciro, ubuhamya, Misa, n’ibindi.
Bimwe mu bikorwa bya Komisiyo y’umuryango ni: Kwizihiza umunsi mukuru wa ba sogokuru na ba nyogokuru, guherekeza abapfakazi no gushyiraho amatsinda yabo muri buri paruwasi, guhugura abaherekeza ingo n’abafasha b’ingo, kwigisha abasore n’inkumi bitegura gushyingirwa, gutega amatwi, kunga no guherekeza imiryango, kwita ku ikenurabushyo ry’umuryango mu byiciro byose, guhugura abaherekeza abasore n’inkumi bitegura gushinga ingo za gikristu, guhugura abafasha b’ingo muri servise y’ubusugire bw’ingo, guhugura abazakora ubutumwa bwo gutega amatwi, kunga ingo no gutegura imiryango, kwizihiza iminsi mikuru itandukanye, irimo: icyumweru cy’imiryango, umunsi mukuru w’urugo rutagatifu rw’i Nazareti, umunsi mukuru w aba sogokuru na nyogokuru, Forum y’umuryango, n’ibindi.
Insanganyamatsiko ya Yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya KIGALI igira iti “URUGO RUBE IGICUMBI CY’IYOGEZABUTUMWA N’AMIZERO YA KILIZIYA”.







Karibumedia.rw
