Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

AMAJYARUGURU: Batewe ipfunwe ryuko batahiguye ariko ngo imihigo irakomeje

October 3, 2026

Tariki ya 02.06.1992 Operation yo Gufata Ku Mulindi wa Byumba, Ahabaye Ibirindiro bya RPA na FPR Inkotanyi, Kuva 1992_ 1994

October 1, 2026

Muri Arkidiyoseze ya Kigali hateguwe iteganyabikorwa ry’umwaka mushya w’Ubutumwa ku bana 2026_ 2027

October 1, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • AMAJYARUGURU: Batewe ipfunwe ryuko batahiguye ariko ngo imihigo irakomeje
  • Tariki ya 02.06.1992 Operation yo Gufata Ku Mulindi wa Byumba, Ahabaye Ibirindiro bya RPA na FPR Inkotanyi, Kuva 1992_ 1994
  • Muri Arkidiyoseze ya Kigali hateguwe iteganyabikorwa ry’umwaka mushya w’Ubutumwa ku bana 2026_ 2027
  • Ikoranabuhanga mu kurinda ubuzima rusange n’ubukerarugendo
  • Urugo Rube Igicumbi cy’Iyogezabutumwa n’Amizero ya Kiriziya
  • UBURENGERAZUBA: Abahinzi b’ibireti barashimirwa umusaruro bagezeho
  • MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien
  • Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » AMAJYARUGURU: Batewe ipfunwe ryuko batahiguye ariko ngo imihigo irakomeje
Ubukungu

AMAJYARUGURU: Batewe ipfunwe ryuko batahiguye ariko ngo imihigo irakomeje

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasOctober 3, 2026110 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Abahinzi b’ibireti bo mu turere twa Musanze na Burera bafite ipfunwe ryuko batahiguye imihigo yabo ariko ngo muri uyu mwaka biyemeje kuzayesa.

Ni imihigo bahigiye mu birori byo kwizihiza umunsi w’umuhinzi w’ibireti 2026 mu ntara y’amajyaruguru , aho mu mihigo yabo, umwaka ushize wa 2025 biyemeje kuzagira umusaruro w’ibireti ungana na Toni 1000 mu gihe Nyabihu na Rubavu mu ntara y’uburengerazuba bari bariyemeje kuzagira umusaruro wa Toni 2000 bakesa uyu muhigo ku kigero cya Toni 1601 mu gihe amajyaruguru yahiguye ku kigero cya Toni 500.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, Gahonzire Landouard, yashimiye aba bahinzi b’ibireti ku muhate bagira.

Yagize ati: “Turashimira abahinzi b’ibireti mu karere ka Musanze na Burera kuko ubuhinzi bwanyu buzamura imibereho myiza y’abaturage aho mwinjiza amadevize ari nayo mpamvu nk’ubuyobozi tuzakomeza kubafasha kuzamura umusaruro w’ibireti mu bwinshi no mu bwiza.”

Perezida w’Ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibireti, Semajeri Joseph yashimiye HORISON SOPYRWA uburyo ibazirikana nk’abahinzi ariko yisegura ku bayobozi avuga ko mu ntara y’amajyaruguru batagize umusaruro mwiza kubera impamvu zitandukanye.

Yagize ati: “Nk’abahinzi b’ibireti, iyo tubonye mudushagaye turanezerwa ariko muribuka ko twari twabahigiye ko tuzagera ku musaruro wa Toni 3000, zirimo Toni 2000 mu ntara y’iburengerazuba na Toni 1000 zo mu majyaruguru none byarangiye mu majyaruguru (Musanze na Burera) dutsinzwe kuko tutesheje uwo muhigo kuko twagize Toni 500 gusa aho kuba Toni 1000 twari twariyemeje.”

Semajeri yakomeje avuga impamvu zatumye batesa imihigo.

Yagize ati: “Kuba tutaragize umusaruro mwiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye, ubuso bwose tutahinzwe, bamwe mu bahinzi ntibabagariye ibireti ku gihe no kudafumbira, iyagurwa rya Pariki y’ibirunga n’ahubatswe amahoteli ndetse n’inyamaswa ziva mu ishyamba zikangiza ibireti. Gusa turabizeza ko tugiye gukosora ibyabaye, ubutaha tukazagira umusaruro ushimishije.”

Semajeri yashoje agaragariza abari aho uko abanyamuryango bagezweho n’umusaruro babonye.

Bwana SEMAJERI Joseph, Perezida w’Ihuriro ry’Abahinzi b’ibireti mu Rwanda.

Yagize ati:” Abanyamuryango bose uko ari 3002 bubumbiye mu makoperative 3 (Abakunda umurimo, Abakunda ibireti n’Abaterambere) twabishyuriye ubwisungane mu kwivuza miliyoni enye n’ibihumbi magana acyenda mirongo irindwi na birindwi (4.977.000frw), Ejo heza miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu mirongo itandatu na bibiri (4.362.000 frw) mu gihe Bonus bahawe miliyoni cumi n’imwe n’ibihumbi magana ane (11.400.000 frw).”

Umuyobozi wa Kampani yo muri Amerika igura umushongi w’ibireti, MIKE we yagize ati: “Uyu ni umunsi udasanzwe kuri njye nza mu Rwanda kuko ntazongera kuza mu Rwanda kubera kujya mu izabukuru ariko mbasigiye Regina kuko ariwe usigaranye Kampani. Gusa, nababwira ko gukorana n’u Rwanda byatumye mwiteza imbere n’imiryango yanyu ariko nanjye mwamfashije guteza imbere umuryango wanjye,murumva ko ari iby’agaciro rero.”

Umuyobozi mukuru wa HORIZON SOPYRWA, Bizimungu Gabriel yashimiye abahinzi b’ibireti kuko aribo batumye HORIZON SOPYRWA yinjiza amadivize menshi.

Yagize ati: “Ubwiza bw’ibireti nibwo dukuramo umushongi mwinshi kandi mwiza ari nayo mpamvu natwe nka Horizon SOPYRWA tubaha bonus n’ibihembo birimo n’inka muri gahunda ya ‘Gira inka’ kuko nk’ubu tumaze gutanga inka ku bahinzi b’ibireti zigera kuri 371 none n’uyu munsi tugiye gutanga izindi 56 kandi abazibonye nabo bazoroza abandi, batanze kandi Shitingi, matera n’amasuka.”

Bizimungu yakomeje ashimira NAEB ku bw’uruhare igira mu guteza imbere igihingwa cy’ibireti.

Yagize ati: “Muri iyi sizeni tugiye kongera umurama w’ibireti kuko ubu twaguze Toni 10 z’umurama kandi na NAEB iri kudukorera izindi ngemwe z’ibireti kandi igiye no kutwubakira ubwanikiro, bityo bikazatuma tubona umushongi mwiza.”

Bwana BIZIMUNGU Gabriel, Umuyobozi mukuru wa HORIZON SOPYRWA.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimiye Horizon SOPYRWA ku bw’uruhare igira mu iterambere ry’igihugu n’Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko.

Yagize ati: “Turashimira Horizon SOPYRWA yadufashije kurwanya icyorezo cy’ubuganga mu matungo kuko twifashishije umuti uva mu bireti ndetse tukanayishimira uburyo ikorana n’abahinzi b’ibireti ikanabaha n’ibihembo birimo n’inka.”

Mugabowagahunde yakomeje asaba abahinzi kudacika intege ahubwo bagakora cyane.

Yagize ati: “Ndabasaba gukora cyane kugira ngo umwaka utaha muzarusheho kubona umusaruro mwinshi kandi mwiza bityo, muzinjize amadevize menshi noneho igihugu cyacu kihungukire cyane ko n’inzego z’umutekano zitwizeza ko ntakizabuza abaturage gukora imirimo yabo ariko na nane ngasaba na Horizon SOPYRWA gukora bidasanzwe kuko ubutaka buhingwaho ibireti bugenda bugabanuka ariko hagakoreshwa ubuhari, hongerwa umusaruro kubera inyungu nyinshi zirimo.”

Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Mu gusoza, Guverineri Mugabowagahunde yasabye ababonye ibihembo kubifata neza no kuzabibyaza umusaruro ndetse anababwira ko ikibazo cy’inyamaswa zibonera cyavugutiwe umuti. Bityo, yisabira n’abitabiriye umunsi w’abahinzi b’ibireti kubumbatira ubumwe bwabo cyane cyane muri uku kwezi ku Ukwakira kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa kukaba n’ukwezi kwitiriwe ubukorerabushake. Ari naho yahereye yibutsa urubyiruko n’abagore kuzitabira amatora y’inzego z’ibanze ateganijwe muri iyi munsi iri imbere.

Yanditswe na SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

UBURENGERAZUBA: Abahinzi b’ibireti barashimirwa umusaruro bagezeho

October 1, 2026

GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi

July 12, 2026

U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli

July 10, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,909 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,653 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,175 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,069 Views

AMAJYARUGURU: Batewe ipfunwe ryuko batahiguye ariko ngo imihigo irakomeje

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 3, 20260

Abahinzi b’ibireti bo mu turere twa Musanze na Burera bafite ipfunwe ryuko batahiguye imihigo yabo…

Tariki ya 02.06.1992 Operation yo Gufata Ku Mulindi wa Byumba, Ahabaye Ibirindiro bya RPA na FPR Inkotanyi, Kuva 1992_ 1994

October 1, 2026

Muri Arkidiyoseze ya Kigali hateguwe iteganyabikorwa ry’umwaka mushya w’Ubutumwa ku bana 2026_ 2027

October 1, 2026

Ikoranabuhanga mu kurinda ubuzima rusange n’ubukerarugendo

October 1, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

AMAJYARUGURU: Batewe ipfunwe ryuko batahiguye ariko ngo imihigo irakomeje

October 3, 2026

Tariki ya 02.06.1992 Operation yo Gufata Ku Mulindi wa Byumba, Ahabaye Ibirindiro bya RPA na FPR Inkotanyi, Kuva 1992_ 1994

October 1, 2026

Muri Arkidiyoseze ya Kigali hateguwe iteganyabikorwa ry’umwaka mushya w’Ubutumwa ku bana 2026_ 2027

October 1, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.