Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II
  • Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje
  • Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN
  • Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA
  • Ivuka rya FRN ya Joseph Kabila rikuraho urujijo ku birego byo gushyigikira M23 byegekwaga ku Rwanda/ Evode UWIZEYIMANA
  • Inzu nshya y’ababyeyi yatashywe kandi ihabwa umugisha
  • MUSANZE: Urubyiruko rw’abakorerabushake, rwiyemeje kuba umusemburo w’impinduka
  • Breaking News: BURERA, urupfu rw’amayobera rwa NIZEYIMANA uri mu kigero cy’imyaka15
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi
Ubukungu

GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJuly 12, 2026Updated:July 12, 202633 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Mu karere ka Gicumbi hasojwe imurikabikorwa n’imurikagurisha ryari rimaze iminsi itatu ritangiye, gusa abaryitabiriye bashimangira ko nubwo habayeho igihe cy’ izuba rikabije bitigeze bikoma mu nkokora imishinga yabo.

Babigarutseho kuri uyu wa 10 Nyakanga 2026, ubwo hasozwaga ku mugaragaro iri murikabikorwa ryari ryatangijwe ku wa 08 Nyakanga 2026, rikabera mu Karere ka Gicumbi ho mu Murenge wa Byumba.

Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’akarere basaga 100, aho benshi muribo bagaragaje imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi bagezeho biteza imbere, gusa hari n’abakora imyuga itandukanye bari bishimiye kumurika ibyo bagezeho babifashijwemo n’abaterankunga babo.

Ngendahimana Claude uri mubitabiriye iri murikabikorwa, yatangarije Karibumedia ko haba abamuritse ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bagaragaje umusaruro ushimishije kuko habonetsrmo n’ibitoki ibifite ibiro 80 ndetse n’ibirayi byamuritswe byagaragaraga ko byeze neza.

Uwizeye Esther yahembwe nk’indashyikirwa mu bakobwa biteje imbere, babikesheje umwuga w’ubworozi bw’inkoko.

Iri murikabikorwa ryanaranzwe no gutanga ubukangurambaga butandukanye, harimo nko gutanga ubwisungane mu kwivuza; Serivisi zo guhuza ubutaka; Kurwanya imirire mibi n’igwingira, mu rwego rwo gushishikariza abaturage kugira imibereho myiza.

Uhagarariye abafatanyabikorwa b’aka karere, Padiri Nzabonimana Augustin yavuze ko iri murikabikorwa ribaye ku nshuro ya 26, rikaba ryagaragaje abafatanyabikorwa batanga Serivisi, hasuwe abantu batandukanye baturutse mu bice byose by’igihugu.

Ati: ”Twasuye imishinga itandukanye kandi hajemo udushya twinshi no gutanga akazi ku baturage, dufite ikizere cy’ uko iterambere ry’ Akarere kacu rishoboka, twasobanuriwe n’abaturage Kandi batwereka ko ibyo bakorerwa babigize ibyabo”.

Yongeyeho ko akarere ka Gicumbi ari isangano ry’Uturere dutandukanye ndetse ko bahamagarira buri wese ushaka kuhakorera imishinga ko bakwitabira, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Bwana Nzabonimpa Emmanuel asaba abayobozi n’abafatanyabikorwa ba Gicumbi kurushaho gushyira umuturage ku isonga, ashima aberekanye udushya no kurebera hamwe aho Akarere ka Gicumbi kageze mu iterambere, no gushyira imbaraga ahagaragaye icyuho hagamijwe gukosora ibitaragenze neza.

Ati: ”Turashima abitabiriye umuhango wo kwerekana imurikabikorwa byaho tugeze hagamijwe kubaka u Rwanda Twifuza, ibyo twabonye ni ubuhamya bwerekana uko dukoresha ingengoyimari y’Akarere, ariko kandi abaturage turabasaba kurinda ibikorwa byubatswe n’abafatanyabikorwa ku buryo abaturage barushaho kubibyaza umusaruro.”

Yongeye Ati: ”Niyo mpamvu twifuza umuturage ubyaza umusaruro amahirwe aba yahawe, turifuza ko abana bari mu biruhuko bafasha ababyeyi; Bakarangwa n’imico myiza; Ntitwifuza abaturage bishwe n’inzoga ku buryo abafite ibirori mu bihe by’impeshyi bategura neza amafunguro ku buryo ategurwana isuku, ntihagire izindi ngaruka zitugaragaraho”.

Insanganyamatsiko y’iri murikabikorwa igira Iti: ”Umuryango ushoboye kandi utekanye umusingi w’iterambere”.

Iri murikabikorwa risozwa ku mugaragaro ryaranzwe no gususurutsa abaryitabiriye babifashijwemo n’umuhanzi Bull Dog ukunzwe cyane n’urubyiruko rukunda umuziki nya Rwanda.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

AMAJYARUGURU: Batewe ipfunwe ry’uko batahiguye ariko ngo imihigo irakomeje

October 3, 2026

UBURENGERAZUBA: Abahinzi b’ibireti barashimirwa umusaruro bagezeho

October 1, 2026

U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli

July 10, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,946 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,698 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,223 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,076 Views

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 23, 20260

Nk’ibisanzwe tariki ya 22/10/2026, hizihizwa umunsi Mukuru witirirwa Mutagatifu Yahani Pahulo wa II mu Rwanda.…

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026

Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA

October 19, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.