
Mu mudugudu wa Rusagara, akagari ka Mpenge mu murenge wa Muhoza, haravugwa inkuru y’amazi ashobora gusenyera abaturage aramutse atayobowe bya nyabyo mu nzira yabugenewe.
Ni amazi amanuka mu miferege cyangwa rigole zakonzwe ubwo hakorwaga imihanda ya Kaburimo mu midugudu ya Nganzo, Kungo, Nyarubande na Marantima mu kagari ka Rwebeya, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze ariko iyo miferege ikaba yarakozwe nabi amazi akaba atagenda ngo yirohe aho agomba kwiroha ahubwo akaba yigira mu ngo z’abaturage.
Imirimo y’ikorwa y’iyi mihanda rigana ku musozo yari mu maboko na NPD Company ariko bikaba bigaragara ko itagikora ahubwo ko basize imirimo itarangiye neza akaba aribyo byaba bitera ibiza nk’ibi mu baturage bidasize n’ibikorwa remezo kuko n’umuhanda Musanze_ Cyanika nawo ukaba ushobora kwangirika bidakosowe mu maguru mashya.
Bamwe mu baturage baganiriye na Karibumedia.rw harimo uwitwa Ntabwoba Grégoire wagize ati: “Tubangamiwe n’aya mazi amanuka muri Rigole noneho yagera hano iwacu ntakomeze, bishoboka ko inzira yayo yabaye ntoya cyangwa se rigole zarazibye.”
Ntabwoba yakomeje avuga ko atari bwo bwa mbere kuko ngo igihe cyose imvura iguye barara bahangayitse.
Yagize ati: “Si ubwa mbere tugaragaje iki kibazo ariko iyo tubibwiye abayobozi batubwira ko baza kubikora ariko bikarangira bidakozwe. Turasaba ko badufasha bagasibura izo rigole cyangwa bagakora inzira nini zishobora gutwara ayo mazi kuko amanuka ari menshi cyane ko n’aho aturuka bashobora kuba badafata amazi yo ku nzu zabo.”
Mu genzi we utashatse kwivuga amazina ku mpamvu ngo z’ubutekano we, yagize ati: “Ibi byose byakozwe na NPD Company kuko bakoraga ibintu bigaragara ko bakoraga ibidahwitse kuko hari n’ingo nyinshi bashyizwe mu manegeka banga kwishyura ba nyiri iyo mitungo.”
Yakomeje agira ati: “Uwari we wese yigereye mu kagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve, yasanga imihanda yakozwe itujuje ibipimo by’umuhanda nyawo kuko imyinshi ntabwo ifite ibipimo nyabyo by’umuhanda wa Kaburimbo ari nayo mpamvu bagiye banusura ku butaka, bityo n’iyo miferege ntiyuzuze ibipimo nyabyo byo gutwara ayo mazi none akaba agiye gusenyera abaturage tutibagiwe n’umuhanda Musanze_ Cyanika ugiye kwangirika.”
Umunyamakuru wa Karibumedia.rw mu butumwa bugufi yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien amubaza icyo bagiye kubikoraho ngo abaturage bashire impungenge yasubije agira ati: “Akenshi, iyo igikorwa nk’iki cyo kubaka umuhanda gishoje hari utundi tubazo tuza turimo nk’iki cy’amazi aca muri rigole byagaragaye ko arenze ubushobozi (Capacity ) yayo.”
Meya Nsengimana yakomeje avuga ko kizakemuka neza hari kubakwa umuhanda Cyanika_ Musanze_ Ngororero.
Yagize ati: “Gusa iki kibazo kizakemurwa n’uko umuhanda wa Cyanika_ Musanze_ Cyinkware_ Nyabihu-Ngororero ugiye kuvugururwa, bityo iriya rigole ihuzwe n’ingano y’amazi ari kuhanyura ubu.”
Meya Nsengimana yashoje avuga ko hagiye gushyirwaho itsinda ribikora mu maguru mashya.

Yagize ati: “Rigole yazibye y’aho Nyarubande ugana Cyanika yo turoherezayo itsinda(Team) barebe icyo gukora.”
Si ubwa mbere mu karere ka Musanze havugwa ikorwa nabi ry’imihanda yahawe NPD Company kuko hari n’undi muhanda Karisimbi_ Rwambogo_ Musanze_ Kinigi wahindutse igisoro kandi utaramara umwaka ukozwe, kandi n’amakuru y’abamotari akaba avuga ko bamwe mu bawukozeho baba bari mu maboko atari ayabo babazwa ingengo y’imari yakoreshejwe muri iyo mihanda yose.



Yanditswe na SETORA Janvier
