
Mu karere ka Musanze; Umurenge wa Muhoza, Akagari ka Cyabararika mu mudugudu wa Gatare, haravugwa inkuru y’isenywa ry’inzu y’umugabo witwa Kaderi Eliezel n’umugore we Uwamahoro Clémentine bafitanye abana batanu, bivugwa ko yubatswe ahantu hatemerewe gutura.
Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa kane, tariki ya 13/08/2026 saa kumi n’imwe za mu gitondo gishyirwa mu bikorwa n’abacunga umutekano bazwi nk’irondo ry’umwuga ry’akagari ka Cyabararika bahagarikiwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari Munyamasoko Epimaque; Ushinzwe iterambere mu kagari (SEDO) witwa Twagirayezu Olivier; Umukuru w’Umudugudu wa Gatare witwa Mujyambere Faustin; Ushinzwe umutekano Bizimana Phocas; Ushinzwe iterambere Mayoga Simon na Mutwarasibo witwa Mujawimana Claudine.

Ubwo umunyamakuru wa Karibumedia.rw yageraga ahakorerwaga iki gikorwa cyo gusenyera umuryango w’uyu Kaderi Eliezel yasanze abacunga umutekano (Home Guards) aribo bari gusenya bahagarikiwe n’abayobozi bavuzwe haruguru. Bityo, yegera umunyamabanga nshingwabikorwa Munyamasoko Epimaque amubaza impamvu bari gusenyera uwo muryango maze mu ijwi ritoya agira ati: “Turi kuyisenya kubera ko yubatse ahatemewe kubaka kuko hateganirijwe ubuhinzi.”
Bizumuremyi Aimé na Musabimana Chantal [Amazina twabahiriyemo kubera impamvu z’umutekano wabo] ni bamwe mu baturage baganiriye na Karibumedia.rw bavuga uko babonye iki gikorwa.
Bizumuremyi Aimé yagize ati: “Ibi bintu twabibonye nk’ubugome budasanzwe kuko yubaka bose barabibonaga ndetse na SEDO Twagirayezu Olivier yahageze inshuro nyinshi ariko ntibamubuza kubaka none baje kuyisenya baramaze kuyitahamo. Ese ko bamusenyeye, bariya bana arabaraza hehe? Kuki batamubujije kubaka ataratakaza imbaraga yakoresheje? Bashatse ku muhombya nta kindi ariko urebye neza buriya hari amafaranga yabijeje kubaha noneho amaze kuyuzuza arayabima kuko SEDO yamusuye kenshi.
Nibarenganurwe kuko aho bubatse niho natwe twubatse kandi hari n’abandi bari kubaka.”
Bizumuremyi yakomeje asaba ubuyobozi bw’akarere kuzahigerera bakareba ko n’abandi batubaka ariko ntibabasenyere.
Yagize ati: “Icyo twasaba nuko ubuyobozi bw’akarere bwaziyizira bukihera amaso imiturire yo muri Gatare kuko hari abubaka abandi bakabuzwa kubaka bitewe no kudatanga icyo babasabye cyane ko hari n’izisenywa mu minsi nk’ibiri gusa bakongera bakubaka, ukibaza inzira binyuzemo bikakuyobera ariko iyo urebye neza, usanga ikibyihishe inyuma nta kindi uretse Ruswa kandi n’abayibahigira barazwi mu mudugudu. Akarere niko kadukemurira ikibazo naho Gitifu, SEDO na Mudugudu baraturembeje.”
Musabimana Chantal we yagize ati: “Muri uyu mudugudu wacu dufitemo ibibazo by’abayobozi baturembeje batuyobora uko bishakiye ahubwo wagira ngo turi mu kindi gihugu ahubwo dutangazwa n’imvugo yo kuvuga ngo umuturage ku isonga! Ubu se uyu basenyeye ari ku isonga cyangwa bamushyize ku musonga? Yubaka ba Mudugudu na Mutwarasibo ntibari bahari? SEDO se we ntiyahageze inshuro nyinshi!! Ahubwo wasanga azize kudatanga ibyo yasabwaga. Uyu muryango ni uwo gutabarwa, ukarenganurwa kuko babahohoteye kuko n’abandi barubaka kandi nta byangombwa bafite. Leta ni umubyeyi nize ibarenganure barebe ko tutarenganye.”

Musabimana yakomeje avuga ko hari n’ibya ngombwa bya baringa bikorwa mu buryo butazwi noneho bakimanikishwa ibyapa byo kubaka ngo bafite ibya ngombwa kandi ntabyo kuko ntibyumvikana ukuntu icya ngombwa cyo kubaka gishakwa mu munsi umwe gusa. Uretse n’ibi kandi hari n’abandi babitira bagenzi babo bakubaka kandi bakubaka aha bavuga ko hagenewe ubuhinzi. Ese hagenewe ubuhinzi kuri bamwe, abandi bakemererwa kubaka? Meya cyangwa abo bakorana mu karere bazaze tubagezeho akababaro kacu.”
Uwamahoro Claudine ni umugore wa Kaderi Eliezel. Aganira na Karibumedia.rw yavuze ko yatse icya ngombwa cyo kubaka ariko bagakomeza kumurindagiza, agenda agaruka kugeza arambiwe ariko nyuma ngo aza no gukorerwa raporo Karibumedia.rw ifitiye kopi igaragaza ko ntaho kuba afite ari nacyo yagendeyeho yubaka.

Yagize ati: “Nasabye icya ngombwa cyo kubaka sinakibona kandi abayobozi barankoreye raporo ko ntaho kuba mfite ko ngomba guhindurisha icya ngombwa cy’ubutaka, kigakurwa mu buhinzi kikajya mu bwubatsi ariko naragiye ndarambirwa ariko abandi duturanye bakubaka, nkibaza aho bo bakuye ibya ngombwa bikanyobera. Nyuma Umukuru w’Umudugudu araza arambwira ngo ni ntange ibihumbi ijana(100.000 frw) by’inkunga yo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura, ndayatanga, ntangira no kubaka. Ntawigeze ampagarika ahubwo ngiye kubona, mbona baranzindukiye batangira gukura ibintu mu nzu n’abana ariko ibyabananiye babirituriraho inzu.”
Uwamahoro yakomeje asaba ubuyobozi kumusura no kumufasha kubona aho yashyira abana be kubera ko atari kumwe n’umugabo we kubera ari mu kazi muri Nyungwe nk’umusirikari.
Yagize ati: “Ndasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwansura, bukamfasha kubona aho naba ndi n’abana banjye kuko aho twari turi hasenywe kandi ayo nakagombye gukodesha niyo nari maze gushyira kuri iyo nzu kandi narayubatse bareba ntibambuze cyangwa ngasubizwa ibihumbi ijana (100.000frw) n’igiseke natanze nk’inkunga yo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura kuko ntacyo bamariye ubwo nubakaga ntibambuze kandi ntazi ko ndikubaka mu makosa. Iyo bambuza nari kubireka ariko bo babaye nk’abampima cyane ko SEDO Twagirayezu Olivier yangezeho kenshi noneho mbonye batambuza kandi hari n’abandi bari kubaka, ngira ngo baranyemereye.”
Mu butumwa bugufi, abazwa iby’isenwa ry’iyi nzu, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yavuze ko ntabyo azi ariko ko agiye kubikurikirana.

Bwana NSENGIMANA Claudien, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze
Yagize ati: “Mwaramutse neza? Aya makuru nibwo nyamenye reka nkurikirane menye uko biteye. Urakoze.”
Nubwo bimeze gutya ariko, iyo ugeze muri uyu Mudugudu wa Gatare, ubona atari site y’ubuhinzi nubwo ibya ngombwa by’ubutaka ariko bivuga kuko ubucucike buhari ntiwahabarira mu buhinzi ndetse bigakubitiraho ko n’inzu zizamuka nk’imegeri, ukibaza impamvu bamwe bubaka abandi bakabibuzwa. Ni umukoro w’ubuyobozi kugira ngo ukuri ku bubaka n’abasenyerwa cyangwa ababuzwa kubaka kugaragare.



Yanditswe na SETORA Janvier
