
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2026, k’ubufatanye bw’inzego zitadukanye mu Karere ka Musanze, mu murenge wa Busogo hamenwe litiro zisaga ibihumbi 30.000 z’ikinyabutabire cya Ethanol yakoreshaga mu gukora inzoga zitujuje ubuziranenge n’amakarito asaga 4000 y’inzoga zitujuje ubuzirange .
Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’amajyaruguru; Abayobozi b’ingabo; Polisi na RIB ku rwego rw’intara; Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri; Umuyobozi w’akarere ka Musanze n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye n’abaturage.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice yibukije abaturage ububi bwo kunywa izi nzoga zitujuje ubuziranenge, abasaba kuzirinda no kuzitangaho amakuru kugira ngo aho zaba ziri tuyau zifatwe zangizwe.
Ati: «Kwikiza izi nzoga ni ukwigizayo ibyago byinshi bituruka ku businzi ndetse n’ingaruka zabwo zirimo amakimbirane yo mu miryango, urugomo, uburwayi n’ubukene.»
Yakomeje agira ati: “Dufite ikizere ko abantu nibareka kuzinywa, ibibazo zateraga bizagabanuka cyane bityo n’iterambere n’imibereho myiza by’abaturage bikarushaho kuba byiza. Icyo dusaba abaturage ni ukubizinukwa no gutanga amakuru y’aho byaba bisigaye kugira ngo bikurweyo bitazagira undi muntu bihutaza.”
Inzego z’ubuzima zitangaza ko hari abantu babarirwa za mirongo bamenyekanye ko bahitanywe no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse ababarirwa mu ijana bagahuma, abanda zikabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo n’uburwayi bukomenye.
Dr Muhire Philibert, umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri agira inama abantu yo kwirinda kunywa ibintu babwiwe ko bitujuje ubuziranenge kuko biba byabagiraho ingaruka mbi.
Ati: “Iyo abantu baburiwe, bagomba kumvira uwo muburo kuko gukoresha ikintu babujijwe bitewe n’uko kitujuje ubuziranenge bishobora kubagiraho ingaruka zageza no ku rupfu. Ubu hari abantu benshi bagize ibibazo by’ubuzima kubera ibi binyobwa byakozwe nabi.”
Akomeza agira ati: “Iyo ikinyabutabire cya éthanol gikoreshejwe nabi ku ngano irenze iyagenwe nta kabuza gisenya ubushobozi bw’umubiri w’uwakinyoye bikaba byamuviramo urupfu cyangwa indwara zikomeye, bityo abantu birinde kunywa ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge.”
Ethanol yangijwe yafatiwe mu nganda zagenzuwe bikagaragara ko zikora ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuzirange bigatuma zifungwa. Umuvugi wa Polisi mu Ntara y’amajyarugu CIP Ignace Ngirabakunzi avuga ko usibye kuba ibi binyobwa bitujuje ubuzirange bigira ingaruka ku buzima n’imibereho y’ababinywa, bigira n’ingaruka mu guhungabanya umutekano.
Aganira na Karibumedia.rw, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru yagize ati: «Ibi binyobwa bitujije ubuziranenge ni imbogamizi k’umutekano; Ku iterambere no ku mibereho myiza y’umuturage, bityo abaturage mubyange kandi mubyamaganire kure.»

Yakomeje agira ati: “Aho banywa ibi binyobwa, kenshi havuka ubusinzi. Ahari ubusinzi havuka amakimbirane; Urugomo n’ubujura kandi ibi ni imbogamizi k’umutekano usesuye. Buri wese arasabwa kwirinda kunywa ibi binyobwa kugira ngo agire uruhare mu mutekano uhamye dukwiye kuba dufite.”



Karibumedia.rw
