
Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yataye muri yombi umwarimu w’imyaka 35 wo mu karere ka Gakenke, ukekwaho kwiba amatungo magufi arimo ihene n’intama. Ibi byabereye mu kagari ka Buheta mu Mudugudu wa Karambi ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026.
Amakuru Umunyamakuru wa Karibumedia yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Bwana Kabera Jean Paul avuga ko uyu mwarimu yari asanzwe yigisha mu Rwunge rw’amashuri wa (GS) Kamubuga.
yatawe muri yombi ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Umurenge; Akagari; DASSO n’irondo ry’umwuga, nyuma y’aho abaturage batanze amakuru ko akorana n’abajura biba amatungo magufi akabagirwa iwe bagatwara inyama hirya no hino mu karere ka Gakenke. Abo baturage banavuze ko iwe hariyo amatungo yari ategereje kubagwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Bwana Kabera Jean Paul Ati: “Ubuyobozi bwihutiye kugera aho uyu mwarimu atuye busangayo ihene eshatu n’intama eshatu zikingiranye mu gikoni, abajijwe uko ayo matungo yahageze yiyemerera ko ari abajura bayamuzanira akayagura.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyarugu, CIP Ignace Ngirabakunzi, yemereye Umunyamakuru wa Karibumedia iby’aya makuru. Yavuze ko uwo mwarimu yafatanwe ihene eshatu n’intama eshatu, yazisanganywe iwe mu gikoni kidafite ikimenyetso na kimwe cyerekana ko ari ikiraro. Yongeyeho ko ayo matungo yahise ashyikirizwa ba nyirayo, yakomeje asaba abantu kwirinda ibyaha no kwirinda kurya inyama batazi aho zakomotse kuko zishobora kubanduza uburwayi.
Yagize ati: “Abantu birinde ibyaha kandi batange amakuru kugira ngo abakora ibikorwa by’ubujura bafatwe. Ikindi muri ibi bihe hari indwara Ku matungo yuza, abaturage baributswa kwirinda kurya inyama zitazwi inkomoko kugira ngo n’abo bataba bakwandura ubwo burwayi.”

Yongeyeho ati: “Kwima icyuho abajura, bagatanga amakuru ku bo bakeka ndetse hagira n’ubura itungo akihutira kubimenyesha inzego n’ubuyobozi kugira ngo rishakishwe.”
Kugeza ubu uyu mwarimu afungiye kuri station ya RIB ya Gakenke, kugira ngo akurikiranwe ku cyaha aregwa ndetse anagaragaze abo bafatanyaga muri ubu bujura bw’amatungo.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure
