
Muhirwa Paulin wayoboraga GS Sholi yapfuye nyuma yo gukubitwa ikintu mu mutwe, akajyanwa kwa muganga arembye.
Urupfu rwa Muhirwa Paulin wayoboraga GS Sholi rwabereye mu Bitaro by’i Kabgayi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 09/07/2026.
Amakuru muri Karibumedia dukesha ikinyamakuru Umuseke, bamwe mu babonye Muhirwa Paulin amaze gukubitwa ikintu mu mutwe babwiye UMUSEKE ko nta cyizere bafite cy’uko ashobora kubaho. Bamugejeje kwa muganga ari muri Koma (Comma) ndetse ko atabashaga kuvuga.
Umwe yagize ati: “Ubwo yageraga ku bitaro byagaragaye ko ubwonko bwari bwangiritse cyane, ku buryo na operasiyo ntacyo yamufasha.”
Muhirwa Paulin yakubiswe ikintu mu mutwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ahagana saa mbili z’ijoro (20h00) agiye kugera iwe mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Makera Umurenge wa Cyeza.
Umugore we yamubonye mu rukerera ajyanwa kwa Muganga, ari naho aguye.
Ni inkuru muri Karibumedia dukesha Umuseke.
