
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwongeye kwihanangiriza abaranga ibigurwa n’ibigurishwa ndetse n’abavuga ko batanga akazi, badafite ibibaranga ngo babireke. Basabwe gukora kinyamwuga, bakorera hamwe. Bakora mu kajagari no mu buryo bwa kimamyi bigateza ibibazo, abatu bakinjira mu manza z’urudaca ndetse bigateza n’amakimbirane mu miryango.
Ni ibikorwa byari bisanzwe bikorwa n’abitwa “Abakomisiyoneri” cyangwa Abasherisheri”. Bamwe mu baturage baganiriye na Karibumedia.rw, bavuga ko aba bazwi nk’abakomisiyoneri cyangwa abasherisheri bakora ibintu bitari byiza kuko rimwe na rimwe bahemukira uwaguze cyangwa uwagurishije.
Umwe muri bo yagize ati: “Abakomisiyoneri bakorera mu kajagari kuko iyo ufite nk’ikibanza ahantu runaka, ujya kubona ukabona Komisiyoneri araje akakubwira ngo agiye kukugurishiriza, rimwe na rimwe ukamukekamo umutekamutwe kuko nta bya ngombwa bimuranga aba afite. Niyo mpamvu dusaba ubuyobozi guca ako kajagari, byarushaho kuba byiza.”

Undi yagize ati: “Abakomisiyoneri biyita ‘Abasherisheri’ baratujujubije kandi muri iki gihe hari n’ubujura bw’amatungo, bityo kubatandukanya n’abajura bikaba bitoroshye. Ikindi, abo bakomisiyoneri bagira n’amanyanga kuko niba umutungo ufite agaciro ka Miliyoni ebyiri (2.000.000 frw) mu by’ukuri, wa mukomisoyineri cyangwa wa musherisheri aragenda akabwira wa w’undi uragura ngo ni miliyoni imwe n’igice (1.500.000 frw) andi turayagabana. Urumva ko hajemo ubusambo, ugasanga wa muturage arahombye kandi ahombejwe na wa mukomisiyoneri/ Sherisheri. Ntibavugisha ukuri kandi niyo akoze bene ayo makosa, ntubona aho umurega kuko atagira ibimuranga.”
Ibyo ni bimwe mu bibazo inzego z’ibanze zihora zakira kubera imikorere mibi y’abo bakomisiyoneri cyangwa abasherisheri, ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bamaze guhuriza hamwe abagera ku gihumbi na magana atatu (1.300). Bahurijwe muri Kampani (Company) izwi nka “Korana n’abakomisiyoneri Ltd”, abamaze guhurizwa hamwe bahabwa ibya ngombwa na nimero zibaranga. Bityo rero, bakaba bashima ko basigaye bakora mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bagatanga n’imisoro.
MUKAKIMENYI Divine; Maniraguha Ladisilas na Mbitezimana Jean bita ‘Kazungu’, ni bamwe muri bo:
Mukakimenyi Divine agira ati: “Tukiri abamamyi, Umugabo yarazaga ati: ‘Njyewe mfite akabanza hariya mukangurishirize, twamara kukagurisha no kwishyurwa umugore we akaza agateza ingaru ngo ntiyabivuganye n’umugabo’; Ubundi umugabo akavana itungo mu rugo avuga ko agiye kuriragira, akagarukana inkoni yarigurishirije iyo. Ugasanga mu rugo hajemo imanza ndetse n’amakimbirane. Ubu rero, aho twahurijwe hamwe turi muri company dukora Kinyamwuga. Dukora inzego zibizi, uwakoze agahembwa neza ndetse n’umuturage yaguriwe neza adahenzwe.”

Madame MUKAKIMENYI Dative “Komisiyoneri”
Maniraguha Ladisilas we yagize ati: “Aho duhurijwe hamwe, uyu munsi nka Komisiyoneri, uragenda ukagurisha umutungo wa wa muturage kuri cya giciro cya nyacyo kandi yishimiye ndetse nawe ugahembwa neza n’uwo musoro ukaboneka, ukinjira mu isanduku ya Leta.”

Ni mu gihe Mbitezimana Jean bita Kazungu we yagize ati: “Kuba twarahurijwe hamwe, uyu munsi biri gukemura ibibazo byinshi birimo ibyacu n’ibyo abagura n’abagurishaga bahuraga nabyo birimo no guhendwa kuko bagurishirizwaga n’abantu batazwi. Kuri twebwe, tubona hari inyungu nyinshi cyane kuko biduteza imbere ndetse kandi tukabikora nk’umwuga udutunze.”

Madame Kubwimana Honoline ni we ukuriye Kampani (Managing Director) izwi nka “Korana n’Abakomisiyoneri Ltd”. Aravuga impamvu bahisemo kudakorera mu kajagari.
Yagize ati: “Impamvu twahisemo gukorana n’Intara y’Amajyaruguru mu guca akajagari mu bakomisiyoneri kuko twabonaga ko gakabije, cyane cyane kwiba imitungo y’abaturage no guteza amakimbirane mu miryango hakiyongeraho n’imanza z’urudaca. Mu rwego rwo guca ako kajagari rero, twebwe twumva ko abamamyi bavamo. Umukomisiyoneri akajya akora afite ibimuranga, aho ari hose kuko tugomba gukorana n’inzego z’ibanze ndetse na Polisi kandi na wa musoro wa Leta uboneke.”

Madame KUBWIMANA Honoline, MD wa Kampani “Korana n’Abakomisiyoneri Ltd”
Kubwimana yakomeje abwira Karibumedia.rw ko uwo ariwe wese uzafatirwa mu bumamyi cyangwa yiyitirira Kampani azabihanirwa. Aho yakomeje agira ati: “Turashishikariza abaturage kwirinda abakomisiyoneri b’abamamyi, bakora batagira ibya ngombwa bibaranga kuko bene nk’abo bakora batyo bafatiwe ingamba zikakaye nko gucibwa amande n’ibindi bihano. Muri urwo rwego, turasaba umuturage kugira amakenga areka gukorana n’umukomisiyoneri utagira ibimuranga kugira ngo nawe atazacibwa amande kubera gukorana n’umumamyi.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko bagiye guca akajagari, aho abamamyi bigabizaga iby’abandi bakabigurisha mu buryo bunyuranije n’amategeko bagomba gucika.
Yagize ati:” Akazi k’ubukomisiyoneri ni akazi gatunze benshi ariko iyo gakozwe nabi( mu kajagari), kazana n’ibindi bibazo. Niyo mpamvu twafashe ingamba zo kubahuriza hamwe mu mashyirahamwe kugira ngo n’abo ubwabo bagire uburyo bwo gukeburana, abakora nabi tubamenye, abafite imico mibi n’abo tubamenye, bityo bakore akajagari bagashyize ku ruhande, bakore mu buryo bwa kinyamwuga koko, bibatunge kandi bibatungire n’imiryango.”

Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
Mu ntara y’Amajyaruguru harabarurwa abakomisiyoneri barenga ibihumbi cumi (10.000) ariko abenshi bakaba bakora nta bya ngombwa bafite, uriganije umutungo w’umuturage kumukurikirana bigorana. Ibintu ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko butazabyihanganira, ariyo mpamvu bagomba gukorera hamwe.


Yanditswe na SETORA Janvier
