Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II
  • Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje
  • Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN
  • Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA
  • Ivuka rya FRN ya Joseph Kabila rikuraho urujijo ku birego byo gushyigikira M23 byegekwaga ku Rwanda/ Evode UWIZEYIMANA
  • Inzu nshya y’ababyeyi yatashywe kandi ihabwa umugisha
  • MUSANZE: Urubyiruko rw’abakorerabushake, rwiyemeje kuba umusemburo w’impinduka
  • Breaking News: BURERA, urupfu rw’amayobera rwa NIZEYIMANA uri mu kigero cy’imyaka15
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » MUSANZE: Shaikha Al Nuwais yakoze agashya muri Red Rocks Initiative
Ubukerarugendo

MUSANZE: Shaikha Al Nuwais yakoze agashya muri Red Rocks Initiative

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasSeptember 5, 2026Updated:September 6, 2026163 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo, Shaikha Al Nuwais, kuri uyu wa 03/09/1/2026 yasuye ikigo cy’Ubukererugendo bushingiye ku muco (Red Rocks Initiative) maze akora agashya yifatanya n’abakaraza mu gushimisha abari mu birori byo gusoza Iserukiramuco ryari rimaze icyumweru rikorerwa muri iki kigo.

Uyu munyamabanga mukuru yasuye iki kigo cya Red Rocks Initiative kuya 03/09/2026 mbere yuko yitabira umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi wagombaga kuba ku munsi ukurikiyeho ni ukuvuga kuya 04/09/2026.

Asoza iri serukiramuco yaraherekejwe n’abandi banyamahanga batandukanye bo ku migabane itandukanye y’Isi by’umwihariko ab’uruhu rwera bazwi nk’abazungu n’abirabura baturutse mu bihugu bya Kenya; Kongo; Uganda n’ahandi muri Afurika.

Akigera mu kigo nyirizina cya Red Rocks yasuye ahamukirwaga ibikoresho byakozwe n’abafatanyabikorwa b’iki kigo aho yageze akahasanga agaseke keza ka kinyarwanda n’imbehe ikozwe mu ibumba rya kinyarwanda; Ibikoresho by’ubugeni n’ibindi kandi byose ku giciro cyashimishije ababikora, maze mu gukora agashya yifatanya n’abakaraza kwizihiza ibirori mu mu murishyo mwiza w’ingoma.

Mu gitabo cy’abashyitsi, uyu Shaikha Al Nuwais yanditsemo ko yishimye ibikorwa bya Red Rocks kubera ngo yahabonye byinshi bisigasira umuco nyarwanda.

Yagize ati: “Nk’uhagarariye ishami ry’ubukerarugendo mu muryango w’abibumbye, nishimiye gusura iki kigo cya Red Rocks initiative kuko nahabonye byinshi bisigasira umuco nyarwanda aho nabonye ibikoresho gakondo, amafunguro n’ibyo kunywa biteguranwe isuku kandi mu buryo bwa kinyarwanda.

Nasomye ku mutobe wabo uzwi nka ‘Welcome juice” urwagwa rwa kinyarwanda ndetse no ku mateke ageretse ku bishyimbo; Ibijumba n’ibirayi byokeje maze numva ndanyuzwe.”

Shaikha Al Nuwais yakomeje avuga ko yashimishijwe kandi n’uburyo iki kigo cya Red Rocks cyiyegereje abaturange nk’abafatanyabikorwa bacyo bakora ibintu byiza bijyanye n’umuco nyarwanda kandi bikabinjiriza ifaranga bakiteza imbere mu ngo zabo.

Amakuru yizewe agera kuri Karibumedia.rw nuko uyu Shaikha Al Nuwais ari we mugore wa mbere w’umwarabu wagiye kuri uyu mwanya mu mateka y’uyu muryango umaze imyaka isaga 50.

Shaikha Al Nuwais yarangije amasomo ye muri Zayed University mu 2006 akaba afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi n’imari, ari naho yubakiye izina mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.

Umwuga we yawubatse cyane binyuze muri Rotana Hotels, imwe mu masosiyete akomeye mu bijyanye n’amahoteli mu burasirazuba bwo hagati. Ibi byamufashije kandi kugira uruhare mu iterambere ry’urwego rw’ubukerarugendo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Yanditswe SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Ikoranabuhanga mu kurinda ubuzima rusange n’ubukerarugendo

October 1, 2026

MUSANZE: Abafatanyabikorwa ba Red Rocks biyemeje kurwanya indwara z’ibyorezo

September 15, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,946 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,698 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,223 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,076 Views

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 23, 20260

Nk’ibisanzwe tariki ya 22/10/2026, hizihizwa umunsi Mukuru witirirwa Mutagatifu Yahani Pahulo wa II mu Rwanda…

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026

Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA

October 19, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.