
Igitekerezo cyo kurengera ibidukikije muri Afurika y’iburasirazuba ku bufatanye hagati ya UWRTC (Uganda Wildlife Research and Training College) na RED ROCKS INITIATIVE, kizaba umusingi cyangwa inkingi ya mwamba mu iterambere ry’abaturage batuye muri ibyo bihugu.
Ni amasezerano mashya yashyizweho mu buryo bwambukiranya imipaka mu ntambwe igamije guhindura burundu imicungire yo kurengera ibidukikije mu karere, aho ishuri rikuru ry’Ubushakashatsi n’Amahugurwa ku nyamaswa za Uganda rizwi nka “UWRTC” na “Red Rocks Initiative for Sustainable Development” batangije inzira ndende yo gutegura ejo hazaza heza h’abaturage.
Ubu bufatanye bushya buzibanda kuguhindura amateka kubijyanye n’ubushakashatsi bwakorerwaga ku nyamaswa mu buryo bwambukiranya imipaka kuko buzaba ari n’ubufatanye mu bigo by’amashuri n’uburyo kubungabunga no kurengera ibidukikije bizakorwamo bishingiye cyane cyane ku baturage bagize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Uyu mushinga kandi wagiyeho nyuma y’ibiganiro byinshi byo ku rwego rwo hejuru byabereye mu Rwanda bikayoborwa n’Umuyobozi wa UWRTC, Bwana Robert Baluku ari kumwe n’ Umuyobozi wa Red Rocks Initiative, Bwana Gregory Bakunzi.

Bwana BAKUNZI Grégoire, Umuyobozi wa Red Rocks Initiative.

Bwana Robert Baluku, Umuyobozi wa UWRTC.
Impamvu nta yindi ahubwo nuko bo nk’abantu, bazi neza ko ibidukikije bitamenya imipaka y’ibihugu, bityo aba bayobozi b’ibi bigo byombi biyemeza gukorana mu buryo burambye mu kurengera ibyo bidukikije. Aho muri gahunda yabo, bateganya kubona ibisubizo birambye ku mihindagurikire y’ikirere; Ukwangirika cyangwa ugucika kw’ibinyabuzima no kurengera ubwoko bw’ibinyabuzima binyuze mu bikorwa byo mu karere bihuriweho.
Wakwibaza ngo bizakorwa bite ngo bigerweho?
Icya mbere kugira ngo bizagereweho ni ubufatanye bushingiye ku masezerano, aho igitekerezo cya UWRTC na Red Rocks gishingiye ku nzego zikomeye kandi zifite imbaraga nyinshi ziyobowe na Bwana Oketch Emmanuel ari nawe muyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri UWRTC.

Bwana Oketch Emmanuel, Ushinzwe Ubukerarugendo.
Ibi biganiro byabumbiye iyi gahunda mu bikorwa bitatu(3) by’ingenzi birimo kwita ku binyabuzima byambukiranya imipaka, hashyirwaho amategeko yo kurengera urujya n’uruza rw’inyamaswa zambukiranya imipaka y’ibihugu hagamijwe guhangana n’ingaruka z’ikirere; Kugabanya amakimbirane y’abantu n’inyamaswa no kurengera ibidukikije, hasanwa n’ibyangiritse.
Igikorwa cya kabiri kizibanda ku gusangira cyangwa guhanahana ubumenyi n’abakozi, aho kwigira hamwe bizaba intego nyamukuru hagatangizwa na gahunda yo gusimburanya abashakashatsi; Abarimu n’abakozi. Bityo, amasomo akazajya yigirwa hamwe mu rwego rwo gusangira ubumenyi bushya no gukora ubushakashatsi nabwo busangiwe.
Ni mu gihe igikorwa cya gatatu cy’ingenzi ari ugutegura amashusho n’ibiganiro mbarankuru cyangwa ikinamico byose biganisha ku kubungabunga no kurengera ibidukikije kuko amashusho agira imbaraga mu guhindura politiki n’imyumvire y’abantu, ari nayo mpamvu hashyizweho itsinda rihuriweho n’ibyo bigo, rikazakora amafilime ahuriweho n’ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi, hagamijwe kugeza ubutumwa ku bantu bo mu karere by’umwihariko no ku isi yose muri rusange.
Na none wakwibaza ngo bizagarukira aha?
Oya! Ahubwo hazajyaho na gahunda yo gushyiraho igitekerezo ubuzima bumwe kizwi nka “ONE HEALTH” kuko ni ubuzima buzaba bubumbiye hamwe ubwa muntu, ubw’inyamaswa n’ubw’ibidukikije. Ibi bikajyana no kubitoza abaturage kuko ikigamijwe muri ubu bufatanye ni ugukwirakwiza ubumenyi mu baturage, bahabwa amahugurwa y’intangiriro nk’uko yateguwe na Dr. Siya Aggrey wa UWRTC, aho bateganya gukomeza amasomo yitwa “One Health” mu ndimi z’amahanga nk’uko byasobanuwe haruguru.
Hazibandwa kuki muri iyi gahunda ya “One Health”?
Mu gushyira neza iyi gahunda mu bikorwa hazajyaho itsinda ry’abahagarariye iki gitekerezo cy’ubuzima bumwe mu ibungabunga mipaka, hazakoreshwa kandi amafilime yo kwifashisha mu kwigisha abaturage bo mu midugudu iri kure ndetse no kubaha ubumenyi bwo kwirinda indwara zikomoka ku nyamaswa, kurya inyama zizira cyangwa zitemewe no kurengera ibidukikije.
Muri uyu mushinga, Siya Aggrey avuga ko hazabaho na gahunda yo guhuza intambwe n’abo mu gace ka Virunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuko ikigamijwe ni ugukwirakwiza mu bindi bihugu intsinzi y’ u Rwanda mu kwita no kurengera ibidukikije. Ari nayo mpamvu Ubuyobozi bwa UWRTC bwafashe iya mbere mu kwitabira umuhango wo “Kwita Izina 2026″ku nshuro ya 21, aho hiswe amazina abana b’ingagi 22 maze ubuyobozi bwa UWRTC bukibonera uburyo abanyarwanda babona inyungu mu bukerarugendo bushingiye ku nyamaswa.

Dr. Siya Aggley wa UWRT.
Yagize ati: “Intego nta y’indi uretse kujyana uwo muco “model” w’u Rwanda muri Uganda. Bityo, tukazahuza uburyo bwo kurinda ibidukikije no gusangira inyungu z’ubukerarugendo bikorerwa mu gace k’ibirunga gahuriyeho n’u Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC), ari nabyo bizatuma ingagi zo mu birunga zirindwa ku buryo bumwe.”
Siya Aggrey yakomeje avuga ko mu kubinoza, hazabaho no gutoza abanyamakuru b’inkuru zubakiye ku bidukikije n’ubukerarugendo muri uru rugendo rushya.Aho yavuze ko ejo heza hazaza ho kurengera no kubungabunga ibidukikije bizaba bishingiye ku kugaragaza intsinzi, imbogamizi zigafatirwa ingamba, bityo asoza avuga abazaba bagize iri tsinda n’icyo bazaba bashinzwe.
Yagize ati: “Itsinda rya UWRTC rizaba ririmo Silas-Erick Okurut; Tumusiime Moses Kaboyo na Madamu Babulya Miligan Cleopas batangije ubufatanye buhoraho n’abafata amashusho b’Abanyarwanda. Aba kandi bazakora amahugurwa y’abanyamwuga mu gufata amashusho y’inyamaswa; Gukoresha indege zitagira abapilote (Drones); Gufata amafoto mu gasozi; Gukora amafilime bahuriyeho; Kubika no gusangira amashusho hagati y’Abanyarwanda n’Abanyayuganda; Kubika amateka, hakorwa inyandiko z’ubushakashatsi n’intsinzi z’abaturage kugira ngo UWRTC izwi ku rwego mpuzamahanga nk’ikigo cy’indashyikirwa mu bushakashatsi, amahugurwa no mu kubungabunga ibidukikije byambukiranya imipaka ikomeze kuba indashyikirwa kandi yagure imipaka ku isi yose.”








Yanditswe na SETORA Janvier
