Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

June 11, 2026

MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994

June 8, 2026

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026

June 4, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
  • MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994
  • Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026
  • BURERA: Uwitwa NTIRENGANYA Etienne akomeje kuba ikibazo mu baturage ba Gahunga
  • BURERA: Abaturage bo mu karere ka Burera basabwe guhinga kinyamwuga bakongera umusaruro
  • Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Musanze
  • MUSANZE: Abaturage bo mu murenge wa Gataraga basabwe gukomeza kwagura ibitekerezo mu rugendo rw’iterambere
  • Umugambi mubisha wa ‘NDUMUJURA’, uravugwa no mu bihayimana
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Uwitwa NTIRENGANYA Etienne akomeje kuba ikibazo mu baturage ba Gahunga
Ubutabera

BURERA: Uwitwa NTIRENGANYA Etienne akomeje kuba ikibazo mu baturage ba Gahunga

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJune 3, 2026Updated:June 6, 2026317 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Kuri uyu wa kabiri tariki 02/05/2026, NTIRENGANYA Etienne yasagarariye umuturage witwa NZACYAHINYERETSE Cyprien amwandagaza mu ruhame, aho yamubwiye amagambo y’urukozasoni agamije kumuteranya n’urugo rwe.

Uyu muturage witwa Ntirenganya Etienne yitwaza ko afite amafaranga maze agateza umutekano muke mu baturage kuko yigeze no kwandagaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyangwe, aho yakuyemo ipantaro ashaka gusa n’umufata ku ngufu. Yari agamije kumutesha agaciro.

Abaturage baturiye centre ya KANYIRAREBE, bifuza ko ubuyobozi bwamukosora agashirwa mu kigo ngorora muco kizwi nka “Transit center”.

Umwe mu baturage baganiriye na Karibumedia yagize ati: “Uyu mugabo witwa Ntirenganya Etienne, azaduteza ingorane kuko ibyo adukorera yitwaje ko afite amafaranga bizadukururira ibibazo. Njyewe andakaje nkamukubita, nakubita aho rutaha kuko n’ubundi mukozeho gato mba nzi ko aratanga amafaranga akampezamo.”

Uyu muturage yakomeje agira ati: “Arasinda akandagaza abagore bacu, reba kugira ngo afate umugore w’umuntu kumanywa yihangu amwambike ubusa; Amugarike amwurire, abantu baramutinya kuko abagore benshi abafata kungufu bagaceceka kubwo kumutinya. Si umwe si babiri, hari ubwo bahitamo guceceka no kwanga kwisebya ngo bishire ku karubanda. None reba aze akubwire mu ruhame ngo: ‘Nakurongoreye umugore’! Nibadufashe bamushyire muri Transit center.”

Uru rugomo akora ni ukubera ubusinzi; Agasuzuguro n’umurengwe.

Nk’uko Karibumedia yabitangarijwe n’abaturage, bigaragara ko uyu muturage ari umusinzi ku rwego rwo kuba adashobora kugenzura amarangamutima ye. Ikibazo gikomeye akaba yarakanze abaturage, aho abasuzugura kuko abasumbya amikoro. Ibi bintu bifatwa nk’umurengwe.

Karibumedia, yagerageje kubaza Umuyobozi w’Umurenge wa Gahunga, Bwana BUTOYI Louis imubaza ikibazo cy’uyu muturage ubuza abandi amahoro adutangariza ko ikibazo atari akizi ariko ko agiye kugikurikirana.

Yagize ati: “Icyo kibazo ntitwari twakimenya, ubu ngiye kubikurikirana kuko ntituzihanganira ko umuntu abuza abandi umudendezo. Ni ubwa mbere kingezeho, tuzababwira icyo twabikozeho ariko hagati aho ubusinzi bugomba guhagarara kuko dukeneye umuturage utuje kandi utekanye.”

Meya wa Burera, Madamu MUKAMANA Soline yaburiye abaturage bo mu murenge wa Gahunga, ko bagomba kwirinda ubusinzi; Ibiyobyabwenge n’inzoga zitujije ubuziranenge.

Ubwo abaturage baherutse mu nteko, igihe hari uruzinduko rw’abadepite byaragaragaye ko hari abaturage baje basinze. Aha Meya yababwiye ko ubusinzi bukabije nk’ubuyobozi batazabyihanganira, ababwira akomeje ko uwo bizagaragaraho azatwarwa mu kigo ngororamuco “Transit center”.

Yagize ati: “Baturage beza b’umurenge wa Gahunga, ntitubabujije kunywa ariko munywe mu rugero ‘Tunywe less’. Ubusinzi muri uyu murenge ni ikibazo, ejo bundi ubwo n’ubundi mwari mwasuwe n’Umuvunyi mukuru hagaragaye abasinzi benshi none dore n’aha niko bimeze. Nsabe n’abayobozi muri hano kubigira ibyanyu, ibi bintu by’ubusinzi bicike ububare bube bufunze mu masaha y’akazi”

Yakomeje agira ati: “Ibi rero byo kudukoza isoni ntituzabyihanganira, ubu tugiye kujya tubafata tubatware mu kigo ngororamuco tubigishe indangagaciro ku myitwarire ikwiriye umunyarwanda mwiza wifuzwa. Bityo rero, mwirinde ubusinzi n’inzoga zitujuje ubuziranenge kuko tugiye kubihagurukira mu buryo bukomeye; Abatunda n’abakoresha ibiyobyabwenge nka Kanyanga, bo ni ukubashikiriza Ubutabera bakaburana, bakabakatira ibihano bagafungwa.”

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi wa Polisi Sitasiyo ya Gahunga, CIP RUTAYISIRE Jonshon yunze mu rya Meya asaba abaturage kwirinda ubusinzi kuko bubaganisha mu byaha bitandukanye harimo n’urugomo.

Yagize ati: “Baturage ba Kanyirarebe, bimaze kugaragara ko musigaye munywa mu masaha y’akazi. Twebwe nk’urwego rw’umutekano turahari ngo dufashe inzego z’ibanze kubacungira umutekano kandi namwe turabasaba kudufasha nk’uko buri wese ari ijisho rya mugenzi we, muduhe amakuru y’ahakigaragara ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge kuko murazinywa zikabaganisha mu byaha biteza umutekano muke ari nako zangiza ubuzima bwanyu.”

Ku kibazo cy’uyu NTIRENGANYA Etienne, abaturage benshi bifuje ko yakwegerwa akigishwa kuko asinda cyane kandi afite agasuzuguro gakabije, uretse no kwandagaza abagore yiyenza no kubagabo babo. Aho afata umuntu w’umugabo agasoma inzoga akayijundika akayimucira mu maso kandi batanavuganye. Duhereye kuri ibi byose, uyu nawe birakenewe ko ariwe baheraho akigishwa.

Karibumedia

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Umwuga w’Itangazamakuru ni UMUHAMAGARO, Papy ntacyo azaba/ Tubyizere dutyo

May 25, 2026

BURERA: Ku bufatanye bw’inzego n’irondo ry’umwuga, abanyabyaha barafatwa umusubirizo

May 21, 2026

Musanze: Abanyeshuri n’abarezi basaga 1000 bahuguriwe gukumira inkongi

May 20, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,483 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,415 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026919 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025837 Views

MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

By MANIRAGUHA LadisilasJune 11, 20260

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994,…

MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994

June 8, 2026

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026

June 4, 2026

BURERA: Uwitwa NTIRENGANYA Etienne akomeje kuba ikibazo mu baturage ba Gahunga

June 3, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

June 11, 2026

MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994

June 8, 2026

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026

June 4, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.