
Hirya no hino mu gihugu, Leta ikangurira kandi ikaburira abaturage kureka kunywa inzoga nyinshi “Tunywe Less”; Gukoresha ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Inzoga zangiza ubwonko; Umwijima; Amagufwa kandi zongera ibyago bya kanseri ndetse no mu rugero ruto, zishobora gutera ububata (addiction) no kugabanya ubushobozi bwo kwibuka.
Mu binyamakuru bitandukanye mwasomye inkuru z’umubare w’abaturage bagiye biranguzwa n’ibiryo n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, aha Karibumedia tugiye kubagaragariza ububi bw’inzoga nyinshi mu mubiri w’umuntu:
1. Ubwonko: Zihungabanya imikorere y’imitsi y’ubwonko, bigatera gusinda; Kwibagirwa no kugabanya ubushobozi bwo kwiga no gufata ibyemezo. Kunywa kenshi bishobora gutera uburwayi bw’ubwonko ndetse no kuba umuntu yatakaza ubwenge;
2. Umwijima: Umwijima ni wo usya inzoga ariko kunywa kenshi no mu rugero rwinshi bituma unanirwa gukora neza. Byongera ibyago bya hepatite; Cirrhosis n’umwijima kuzuraho amavuta menshi;
3. Ububata: Inzoga zishobora gutera addiction (imbata), umuntu akumva atabaho atazinyweye. Iyo zibuze, umuntu ashobora kugira ibimenyetso nko gususumira; Kuzungera; Gucangwa no kuvugishwa;
4. Amagufwa: Zibangamira kwinjizwa kwa kalisiyumu, bigatera osteoporosis (amagufwa yoroshye; Avunguka byoroshye);
5. Kanseri: Kunywa inzoga nyinshi cyane byongera ibyago bya kanseri y’umwijima; Amara; Ibere n’umwoyo. Biterwa n’uko inzoga zangiza ingirangingo, zigabanya vitamin B9 kandi zikongera estrogen mu mubiri.
Abakoresha inzoga nabi, baburiwe kuzireka cyangwa kuzigabanya kuko bigaragara ko zangiza ubuzima ndetse zikonona ejo hazaza h’umuntu. Kubakoresha ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibindi biyobya_ bwenge, byo ni ibindi kuko bishobora kubakururira ibyago byinshi kandi bitandukanye birimo kubatura mu byaha bibakururira igifungo no gupfa mu buryo bwihuse kandi butunguranye.
Karibumedia.
